00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama ku mafunguro adakwiye kuribwa ku mugoroba

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 21 July 2022 saa 06:04
Yasuwe :

Birashoboka ko na we ujya wumva cyangwa uvuga inkuru z’uko iyo umuntu ariye ubugali ku manywa bumutera ubunebwe n’ibitotsi bitewe no kuba waraburiye mu masaha ya saa Sita bikakugendekera bityo cyangwa ukanasanga ubihuriyeho n’abandi bantu.

Hashingiwe ku bushakashatsi, hariho ibindi biribwa ushobora kurya mbere yo kuryama bikakugiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kudasinzira ndetse muri rusange binavugwa ko kurya mu masaha y’ijoro bishobora kutabera byiza uwabikoze kubera impamvu zitandukanye.

Zimwe mu ngaruka zo kurya mu masaha akuze umuntu yenda kuryama, harimo kuba ibijyanye n’igogora ry’ibiryo ridakorwa neza mu gihe umuntu asinziriye ndetse bikanatera umuntu kumva ababara igifu.

Hari ibiribwa ukwiye kwirinda mu buryo bwihariye cyane cyane mbere y’amasaha yo kujya kuryama mu rwego rwo kwirinda ibibazo birimo ibyo kubura ibitotsi, kutaruhuka neza no kwibasirwa n’umubyibuho ukabije.

Ibinyamasukari

Si byiza ko mbere yo kujya kuryama, umuntu arya ibintu bikungahaye ku isukari nyinshi nk’ibisuguti, bombo, shokola n’ibindi nk’ibyo. Benshi bazi ingaruka ibi bishobora kubagiraho cyane cyane iz’umubyibuho ukabije uvamo indwara y’umuvuduko w’amaraso, diyabete n’izindi. Ibiribwa nk’ibi byangiza amenyo, ndetse umuntu akwiye kuzirikana ko kubirya ari amahiramo mabi.

Inyama zatunganyirijwe mu nganda

Abatari bake bahuriye ku kuba iyo hageze igihe cy’ifunguro rya nijoro, bakunda kurya inyama zatunganyijwe mu nganda kimwe n’ibindi biribwa bivugwaho kuba biteguranye umunyu mwinshi hakanabamo ibinyabutabire byo mu nganda ku buryo bigira ingaruka ku buzima.

Uretse ibyo, ubushakashatsi bw’Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe kugenzura Imiti n’Ibiribwa (Anses), buherutse kugaragaza ko inyama zatunganyirijwe mu nganda zishobora no gutera indwara ya kanseri cyangwa umuntu akaba yakwibasirwa n’umubyibuho ukabije cyane igihe akunda kuzirya mbere yo kuryama.

Ifiriti

Ifiriti izwiho kugira amavuta menshi ashobora kuviramo uwayiriye kwibasirwa n’umubyibuho ukabije cyangwa afatwa n’indwara y’umutima.

Ifiriti z’ubwoko butandukanye zinazwiho kuba ziremereye kandi zikomeye ku buryo kuzirya mbere yo kuryama bishobora kunaniza igifu n’igogora ntirigende neza bikaviramo umuntu kudasinzira neza.

Imbuto zikungahaye kuri Vitamin C

Vitamin C imenyerewe nk’iy’ingirakamaro ku muntu kuko imwongerera ubudahangarwa n’ubutare bwa Fer mu mubiri we. Nubwo izi mbuto zikize kuri iyi Vitamin ari nziza, ku rundi ruhande zinafatwa nk’izifitemo isukari n’amazi menshi ku buryo bishobora gukururira uwaziriye kujya ku bwiherero inshuro nyinshi bikabangamira imisinzirire ye.

Izi mbuto abantu baburirwa kutarya mbere yo kuryama zirimo imyembe, ipapayi, amacunga, watermelon n’izindi mbuto zitukura.

Fromage

Kubera amavuta menshi aboneka muri fromage hatangwa inama yo kutayiryaho mbere yo kuryama kubera ko ituma igogora rigenda gahoro ku buryo binashobora kuviramo umuntu kurwara impatwe, kugira umubyibuho ukabije no kurwara amenyo.

Abantu bagirwa inama yo kwitoza gusukura amenyo mbere yo kuryama, bakitoza kurya iby’umugoroba hakiri kare no kwimenyereza kunywa amazi kuko umuntu ashobora kwibwira ko ashonje kandi anyotewe ndetse ababibashije banagirwa inama yo kuba bacika ku ifunguro rya nijoro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .