00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb.Nkurunziza yasabye ko ibitabo by’abanyarwanda bishyirwa mu byigirwamo mu mashuri

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 December 2022 saa 10:11
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Inzu y’Ibitabo mu Rwanda, Genesis Africa Ltd, Ambasaderi, Williams Nkurunziza, yasabye ko abanditsi b’abanyarwanda bahabwa agaciro ku buryo ibitabo byabo byajya byifashishwa mu mashuri yo mu Rwanda.

Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa 2 Ukuboza 2022 ubwo hamurikwaga ibitabo bibiri bivuye mu nzu y’ubwanditsi bw’ibitabo mu Rwanda, Genesis Africa Ltd.

Ibitabo byamuritswe na Genesis Africa Ltd, ni Pangs of Life cyanditswe na Ambasaderi Williams Nkurunziza, gikubiyemo imivugo itandukanye isobanura ubuzima bushaririye umwanditsi yanyuzemo mu buzima bw’ubuhunzi.

Hari kandi igitabo cya Build yourself Up cyanditswe na Rose Uwamahoro usanzwe ari umwarimu mashuri yisumbuye mu Mujyi wa Kigali.

Ambasaderi Nkurunziza yagaragaje ko impamvu abanditsi bakomeye mu buvanganzo muri Afurika bagiye bamenyekana ari uko amashuri atandukanye ku mugabane yagiye yigisha ibitabo byabo, asaba ko abanditsi b’abanyarwanda nabo bakemererwa ko bizajya bikoreshwa mu mashuri.

Yakomeje agira ati “Abanditsi nka ba Ngungi wa thiong’o batangiye kwandika bakiri mu myaka 20 kuzamura, uyu munsi baramenyekanye cyane. Ntakindi cyatumye bamenyekana uretse kuba mu mashuri yacu hariho uburyo bwo kubyigisha. Ibitabo byandikwa n’abanyarwanda nabyo byari bikwiye gushyirwa mu byo abana bacu biga.”

Yakomeje agira ati “Ibyo twandika ni ubuzima bwacu kandi ni ibyo twanyuzemo, abana bari bakwiye kubyigishwa mu mashuri. Tuzakomeza gusaba ko abanditsi b’abanyarwanda ibyo bandika byashyirwa mu buryo bwo kwigishwa mu mashuri atandukanye.”

Yagaragaje ko abanyarwanda bifitemo impano zo kuba bakandika cyane kuko usanga buri wese afite ubushobozi bwo kubara inkuru kandi ni ibintu bishingirwa mu kwandika igitabo.

Yagaragaje ko kwandika biri mu bishingirwaho mu iterambere ry’ibihugu kuko bituma ubumenyi buhererekanywa mu binyejana byinshi.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco mu Rwanda, Rosemary Mbabazi, yagaragaje ko mu rwego rwo guteza imbere uruganda ndangamuco hakenewe imbaraga z’urubyiruko.

Ati “Twishimiye kubona umurava abana bacu bafite muri iyi gahunda y’inganda ndangamuco, izi ni ingabo nyinshi zigiye gufasha u Rwanda mu kugera kuri ya ntego yo guteza imbere uru ruganda. Turashimira abanditsi bandika iby’iwacu.”

Yavuze ko hifuzwa gushyirwaho amashuri atandukanye yigisha ubuvanganzo kugira ngo butezwe imbere mu bakiri bato.

Yasabye ababyeyi gushyigikira abana kuzamura impano zabo bafite, yemeza ko Leta y’u Rwanda ishyigikira uruganda ndangamuco.

Ati “Igihugu gishyize imbere iterambere ry’urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, nta buryo twagera ku iterambere tutanditse. Duhindure ya mvugo ivuga ko ushaka guhisha umunyafurika amuhisha mu bitabo, ahubwo twumve ko ushaka guteza imbere umunyafurika yandika.”

Umwanditsi Uwamahoro w’imyaka 24 yize uburezi bw’Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi. Igitabo yanditse mu myaka ibiri gikubiyemo inkuru mpamo ye y’uko yababajwe mu rukundo n’inzira yanyuzemo mu kwiyubaka.

Yakomeje agira ati “ Nabaye mu rukundo nkuko buri wese yarubamo ariko ntabwo byampiriye byarangiye mu marira, ariko ndavuga ngo ntabwo ari ryo herezo. Nafashe umwanzuro wo kwandika ariko nshyiramo n’ibindi bitekerezo byinshi bitandukanye byafasha umuntu uwo ari we wese kwikura mu kibazo yaba arimo.”

Mu gitabo cye yise “Build yourself Up, ideas that changed my life” hari aho agera akagaragaza ko kugira imbaraga zo kubana n’abantu bakugiriye nabi, bagukomerekeje cyangwa bakubabaje bigufasha kugera ku ntego y’ibyo wiyemeje gukora aho kugira ngo nawe ubatekerezeho nabi.

Uwamahoro yagaragaje ko agiye gukomeza umwuga w’ubwanditsi kuko afite byinshi bishobora gufasha abato n’abakuru binyuze mu kwandika.

Ibi bitabo byasohotse kuri ubu biri kugurishwa ibihumbi 10 Frw kuri Pangs of Life na 7500 Frw kuri Build yourself Up.

Igitabo Pangs of Life kigaruka ku buzima bw'ubuhinzi
Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko gukangukira ubwanditsi bw'ibitabo
Amb. Nkurunziza yashimye umuhate wa Uwamahoro umaze imyaka ibiri yandika igitabo
Amb. Nkurunziza yasabye ko ibyandikwa n'abanyarwanda byajya byigishwa mu mashuri
Urubyiruko rwasabwe kugira uruhare mu bwanditsi bw'ibitabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .