Iyo mihigo yasinywe tariki ya 1 Ugushyingo 2016, na Dr Vuningoma James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco na Ntihabose Ismael ku rudande rw’abahanzi dore ko asanzwe ari n’Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Urugaga rwa Sinema mu Rwanda, Kwezi John yavuze ko bazakora filimi mpamo ku mateka y’u Rwanda ndetse bakamurika n’ibihangano byabo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Twahisemo gukora filimi imwe ndangamateka igaragaza ahantu nyaburanga, turi mu myiteguro ngo uwo mushinga ushyirwe mu bikorwa.”
Kwezi yavuze ko bazatoranya ahantu nyaburanga hari amateka y’u Rwanda bakazakora filimi igaragaza amateka yabo bakayimurikira Abanyarwanda mu gihe cy’umuganura mu mwaka utaha wa 2017.
Iyo filimi izaba igamije gufasha abanyarwanda, barimo abato n’abakuru kumenya amateka y’igihugu cyabo n’ibyakiranze mu gihe cyahise.
Ati “Urugero bamenye Ruganzu yari muntu ki, amateka ye ni ayahe, dushishikajwe nuko Abanyarwanda bamenya ayo mateka yabo.”
Mu bindi bazakora ngo harimo gufata umunsi bakerekana ibihangano byabo bitanga ubutumwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, umunsi bazateganya ukazajyana no gutanga n’ibiganiro bifite insanganyamatsiko izaba yateganyijwe icyo gihe.
Abahanzi basinye iyo mihigo ni abo mu Rugaga rw’Abakora Ikinamico, Urwenya no Kumurika Imideri, urw’Abanyabugeni urw’abakora Muzika n’urw’ Abanditsi.
Ibindi bikubiye muri iyo mihigo birimo kurangwa n’Indangagaciro na Kirazira by’umuco w’u Rwanda, gukora inama z’ubukangurambaga mu bandi bahanzi, gukora amashusho abiri y’ubugeni, iya Ruganzu Ndoli n’iya Nyirarumaga.
Harimo kandi gukora igihangano cy’ubugeni kigaragaza ubutwari bw’Abana b’i Nyange no gukora igishushanyo kizashyirwa i Nkumba.
Abo bahanzi kandi bahize kuzakora indirimbo esheshatu n’amakinamico abiri akangurira Abanyarwanda gukoresha neza Ikinyarwanda.
Iyo mihigo izashyikirizwa Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne na Perezida wa Komisiyo y’Itorero kugira ngo bayihamye.
Matovu Josiah, Umukozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minispoc yavuze ko iyi Minisiteri yatekereje gukora urutonde rw’ibintu bishingiye ku muco, bityo asaba abayobozi b’abahanzi kuyishyikiriza uko inzego zabo ziyobowe, uko ziteye n’abazigize kugira ngo na byo byinjizwe muri uyu mushinga ukiri mu cyiciro cyawo cya mbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Vuningoma James yavuze ko uyu mushinga nurangira uzafasha abahanzi cyane cyane mu rwego rwo kumenyana no kumenya icyo bashaka.
TANGA IGITEKEREZO