00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyabugeni wo muri Syria yakoze igihangano kigaragaza Trump nk’impunzi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 14 June 2017 saa 11:13
Yasuwe :

Umunyabugeni ufite inkomoko muri Syria yamuritse ibihangano bigaragaza Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump n’abandi bategetsi bakomeye mu ishusho y’impunzi.

Ibihangano bya Abdalla Al Omari wahungiye mu Bubiligi biri kumurikirwa mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu.

Mu kiganiro na CNN, Omari yavuze ko igitekerezo cyo gukora ibi bishushanyo yakigize biturutse ku buzima bwe nk’impunzi.

Ati “Kuba impunzi ni nko kugira ububabare bushya mu mubiri wawe kandi ntacyo ufite wabikoraho, kandi buzagumaho igihe cyose, niyo mpamvu uba ukwiye kwiga kubana nabwo.”

Muri ibi bihangano bye, Omari yashushanyije Trump ateruye umwana muto, afite bimwe mu bikoresho n’ibiryamirwa ku mugongo, mu gihe mu kiganza cye cy’iburyo afashe ifoto y’umuryango we.

Yanashushanyije kandi abandi bayobozi barimo Vladimir Putin w’u Burusiya agaragara nk’udafite aho kuba, mu gihe Perezida wa Syria, Bashar AK Assad we ari mu mazi ku mutwe yikoreye ubwato bukozwe mu rupapuro.

Mu kindi gishushanyo yise ‘The Queue’, hagaragaramo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, Perezida wa Iran, Hassan Rouhani na Barack Obama wahoze ayobora Amerika.

Nubwo benshi bashimye ibishushanyo bya Omari abandi bakabinenga, yagaragaje ko icyo agamije atari ukubahuka abayobozi bo ku isi, ahubwo ari uburyo bwo kubafasha gusubirana ubumuntu.

Ati “Urebye intego yanjye yavuye mu buryo bwo kugaragaza uburakari nari mfite, ihinduka inyota mu kubambura ubuhangange, nkabagaragaza batari mu myanya y’ubutegetsi.”

Ikibazo cy’impunzi ni kimwe mu bihangayikishije isi muri iyi minsi aho zirushaho kwiyongera umunsi ku wundi, kubona inkunga nabyo bikaba bikomeje kuba ikibazo. Nibura ku isi yose habarurwa impunzi zisaga miliyoni 65.3.

Donald Trump yashushanyijwe agaragazwa nk'impunzi
Perezida wa Syria, Bashar AK Assad we yashushanyijwe ari mu mazi ku mutwe yikoreye ubwato bukoze mu rupapuro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .