Ibi yabitangaje ku itariki ya 30 Gicurasi 2016, ubwo hatangizwaga imurika ry’ibikorwa bye by’ubugeni ryiswe “Kuba undi (Being Another)” ku bufutanye n’Ambasade ya Koreya y’Epfo mu Rwanda.
Youngsook umaze imyaka 30 ari umunyabugeni, afata amafoto asanzwe agaragaza umuco w’igihugu cye akayahinduramo ibishushanyo by’ubugeni akoresheje ikoranabuhanga.
Uyu munyabugeni yavuze ko uretse kuba yifuza kwagura umubano w’u Rwanda na Koreya, aniteguye gufasha abanyabugeni b’Abanyarwanda kurushaho kwagura impano zabo binyuze mu kungurana ibitekerezo no kubasangiza ubuhanga akoresha.
Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda, Park Yong-Min, yavuze ko bateguye iri murika kubera ko Youngsook atuye ku butaka bw’u Rwanda kandi bakaba bifuza ko abanyabugeni b’abanyarwanda bigira ku buhanga bwe.
Ati” Uburyo akoresha ni ugufata ibikorwa by’ubugeni bwa gakondo akabikora mu buryo bugezweho. Mfite inshuti nyinshi z’abanyabugeni ariko ntabwo nigeze mbona bakoresha uburyo bwa Youngsook. Ntekereza ko bishobora gutuma bagira inganzo nshyashya.”
Yong-Min yakomeje avuga ko kandi ubu ari n’uburyo bwiza bwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi ndetse no gutuma abaturage babyo bakomeze kwegerana.
Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda, Uwacu Julienne ari na we wafunguye iri murika ku mugaragaro, yavuze ko Koreya nk’igihugu cyamaze gutera imbere mu bijyanye n’ubukorikori n’ubugeni uyu ari umwanya mwiza wo kubigiraho.
Ati” Turifuza gushyira imbaraga mu guteza imbere inganda ndangamuco. Kwifatanya na bo ni uko tuzi ko iki gikorwa gishyigikira umubano ariko ni n’umwanya wo kugira ngo abahanzi bacu bahure n’ababo baganire bungurane ubumenyi ndetse bagire na gahunda y’ibindi bikorwa dushobora gukorana na bo mu bihe biri imbere.”
Uwacu yakomeje avuga ko abanyabugeni b’Abanyarwanda bakwiye kwigira ku bandi na bo bakareba bimwe mu bintu bigaragara mu muco w’Abanyarwanda bakabigaragaza mu yindi shusho.
Uretse abantu batandukanye barimo Abanyarwanda, abanya-Koreya n’abandi banyamahanga, iri murika ry’ubugeni ryitabiriwe n’abandi bayobozi mu nzego zo hejuru barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, François Kanimba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba.
TANGA IGITEKEREZO