00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yashushanyije Perezida Kagame bimuviramo kujya kwiga mu Bwongereza

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 29 January 2014 saa 09:28
Yasuwe :

Umunyabugeni Claude Niyomugabo, ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Claudey Coco Artinum, yabonye amahirwe yo kujya kwiga ibijyanye n’ubugeni abikesheje gushushanya n’intoki Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Claude yasobanuye ubuzima buruhije yanyuzemo ndetse n’uko yahuye na Perezida Kagame ndetse n’uko yashushanyije Rihanna bikanamugeraho.
Claude yatangiye gushushanya akiri muto, anapfusha se akiri muto
Claude Niyomugabo yavutse kuwa 30 Mutarama 1989 mu cyahoze ari (...)

Umunyabugeni Claude Niyomugabo, ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Claudey Coco Artinum, yabonye amahirwe yo kujya kwiga ibijyanye n’ubugeni abikesheje gushushanya n’intoki Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Claude yasobanuye ubuzima buruhije yanyuzemo ndetse n’uko yahuye na Perezida Kagame ndetse n’uko yashushanyije Rihanna bikanamugeraho.

Iki ni igihangano cya Claudey Artinum. Aha niho yakuye amahirwe yo kujya kwiga ubugeni mu Bwongereza.

Claude yatangiye gushushanya akiri muto, anapfusha se akiri muto

Claude Niyomugabo yavutse kuwa 30 Mutarama 1989 mu cyahoze ari Kigali-Ngari aho se yakoreraga Electrogaz. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iwabo bimukiye i Nyamirambo, Kivugiza ari naho yaje kuvumburira impano ye yo gushushanya.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE, Claude yagize ati: “Ku myaka 5, natangiye gushushanya mu makaye, ntangira kubiha umwanya munini kurusha andi masomo, papa Habimana Francois amaze kubibona yansabye kwiga neza ati: ‘nutsinda primaire nzakujyana muri ecole d’art ku Nyundo’. Gusa, siko byaje kugenda kuko muri 2001 yaje gupfa yishwe n’impanuka ya moto yatwaraga, icyo gihe nari nkiri mu mwaka wa kane kuri Ecole Primaire Intwali niho nize nyuma ya camp Kigali na EPA. icyo gihe natekereje ko byose birangiye ntakongera kugira inzozi na gato.”

Claude yakomeje kubana na mama we Nyiratamu Helene na bashiki be batatu na barumuna be batatu ku Mumena i Nyamirambo.

Nyuma ngo yaje kujya kwiga muri ETO Kicukiro aho yakomeje kujya ashushanya, dore ko hari hanari ishuri rya Art Plastique.

N’ubwo atabashije kuryigamo kuko yari akiri muri Tronc commun, ntibyamubujije kujya ajya kureba ibyo bize ngo nawe abisubiremo, bakamufasha mu byo atazi. Icyo gihe ngo nawe yabigishaka gushushanya amasura atandukanye kuko ngo yabigaragazagamo ubuhanga cyane.

Claude ngo yavuye ETO kicukiro ajya kwiga CIESK i Nyamirambo aho yigaga indimi ariko akanashushanya mu kanyamakuru kahabaga kitwaga OASIS.

Claude yabonye buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza i Butare yanga kujyayo

Kubera ko Claude yari umuhanga, yarangije amashuri yisumbure ari mu banyeshuri ba mbere ku kigo yigagaho, Ndetse anabona buruse, gusa, yanze kujya kwiga kuko ngo ntiyashakaga na busa ishami bari bamwoherejemo. Ngo yishakiraga gushushanya. Ubwo hari mu mwaka wa 2010.

Aha yagize ati: “narangije ndi uwa kabiri ku kigo, aho nahawe bourse yo kujya kwiga i Butare. mbere y’uko njyenda nafashe icyemezo cyo kujya nsenga. nibwo nagiye mu rusengero rwitwa UCKG ruri i Nyamirambo, umunsi umwe pasteur aza kuvuga ko Imana yaduha ibyo twarose kugira mu gihe twizeye. Aho niho nahise nsa nk’ukangutse ndibaza nti: ’ese niba Imana itanga ibyo nshaka kuki impaye kwiga Droit (amategeko) kandi ntayikunda na gato?”

Ati: "Nahise ndeka kujya i Butare. Ariko abantu benshi barambuza, gusa mama yarabyemeye arambwira ngo nkomeze kubisengera, gusa sinasenze gusa kuko natangiye no gushushanya kurushaho kugira ngo nkore portfolio igaragara. natangiye no gufotora ibyo nari narashushanyije kuko nari nizeye kubona ishuri n’ubwo ntari nzi aho rizava nuzaryishyura ubwo aho ni muri 2011”.

Claude yaje no kureka bimwe mu byo yabonaga bimufata umwanya ngo yibande mu gushaka ishuri no gushushanya by’umwihariko.

Claude yakomeje agira ati: “naretse imwe mu mirimo nabonaga intera umwanya. Nari umu-Model kuva 2008, nakoze muri PMA ya Ndayishimiye Claude nkora no muri DADMAX Agence ya Dady de Maximo rimwe na rimwe nkanashushanyiriza imyenda bamwe mu ba designers yewe na claude ubwe, nkakora maquillage mu ma fashion shows ye n’ibindi."

Ati : « Yaba Claude, yaba Dady ndetse n’abandi bantu twakoranaga harimo Aurore Kayibanda (Miss Rwanda), Christian Rwirangira n’abandi banyamideli, bakomezaga kumpa imbaraga bambwira ko nagakwiye kuzamura impano zanjye zitandukanye harimo gushushanya, gutera amarangi gufotora ndetse no kuririmba n’ubwo ntabihaye umwanya cyane ».

Muri 2011, Claude yatangiye gushaka abaterankunga bamufasha kwiga ibyo we yumvaga yifuza kandi bimurimo (Gushushanya).

Mu kiganiro twagiranye na Claude yavuze ko bitari byoroshye, ariko kubera ko yumvaga abyifuza yakoresheje inzira zose zashoboka.

Yagize ati:: « Natangiye gushaka aba sponsors, n’ubwo bitari byoroshye najyaga nohereza ama e-mail ku bantu ntazi, batanzi nkanashyira ibishushanyo byanjye kuri facebook ngo wenda hagire ubibona antere inkunga, ubwo ni nako nari mpanganye n’amajwi y’abantu yambwiraga ngo ninjye kwiga cyangwa ngo nkore suspension muri UNR (Kaminuza Nkuru y’u Rwanda), ariko sinayikoze kuko numvaga ntazahajya. Abantu bamwe baransezeranyaga ariko ntibagire icyo babikoraho. Ndibuka hari umuntu wa hano mu Bwongereza wabonye amafoto yanjye aransaba ngo azanyishyurire ndishima cyane ariko nyuma aza kwisubira ».

Ibi ngo byamuciye intege cyane, ku buryo yatangiye kwibaza niba yaribeshye mu cyemezo yari yafashe, ashaka kujya gusaba gucumbikisha amasomo i Butare ariko asanga igihe cyararenze, ashaka kujya mumashuri yandi yigenga i Kigali ariko biranga.

Icyo gihe ngo yabonaga abantu biganaga bose bari mu mashuri bikamutera ubwoba.
Hagati aho, ngo yakomeje gukora akazi gasanzwe muri MR PRICE nyuma aza kujya muri LPS ari sales agent (abacururiza).

Claude yagiye abona amashuri n’abaterankunga, icyizere kikaraza amasinde

Muri Gicurasi 2013, Claude yaje kubona umuterankunga amusaba ko yasaba ishuri muri Dundee University mu Bwongereza, ariko bahise bamwangira bavuka ko atari ku rwego rwaho.

Icyo gihe ngo bamusabye gukomeza gukora imirimo myinshi y’ubugeni ngo wenda umwaka utaha wa 2014 bazarebe niba bamufata.

Ibi byababaje Claude asubira kwa wa mupasitoro wamwigisheje ijambo ry’Imana.

Aha Claude yagize ati: “narabinginze biba iby’ubusa, numva birandangiranye kuko nari maze imyaka itatu yose nzenguruka Kigali inshuro nyinshi ngenza amaguru rimwe na rimwe nkanabwirirwa. Nari maze kunanirwa cyane mu mubiri. Uwo munsi naratashye mvugana na wa mu pasteur wo kuri UCKG ambwira ijambo rimwe gusa ati: ’umuntu naguhakanira ujye umenya ko akohereje aheza kurushaho’, nanjye nahise ntangira kureba ijambo NO nturutse i bumoso kuko ari nako kaboko nkoresha mu gushushanya i was still (no) ON not OFF”.

Iyi ntego Claude yihaye yamuteye akanyabugabo no kudacika intege. Ati: “Bwakeye njya i Remera ku gisimenti ahantu hitwa UNISERV bafasha mu byo gushaka amashuri hanze, bahise bambwira kwiyandikisha muri UNIVERSITY OF BEDFORSHIRE ibyangombwa byose bansabye nahise mbitanga mberetse ibyo nkora bati ntaribi. Ubwo bansaba ibaruwa y’umuterankunga mbimukojeje uwo nari narabonye ati: ‘reka iyo kaminuza nta bumenyi buhambaye ifite, iraciriritse ugereranyije na Dundee.’”

“Naramwinginze ngo amfashe kuko niyo mahirwe yanyuma nari mbonye kandi sinashakaga kuyatakaza, ariko biba iby’ubusa. Nahavuye nataye ubwenge naragiye nicara mu rugo mbura icyo nkora.” Ibyo Claude yakomeje avuga.

Uko Claude yaje guhura na Perezida Paul Kagame

Claudey ubwo yahuraga na Perezida w' u Rwanda Paul Kagame

Mu kiganiro uyu munyabugeni yagiranye na IGIHE, yatangaje ko mu mwaka wa 2012 aribwo yagize igitekerezo cyo kuba yashushanya ifoto y’umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Yagize ati: “Muri 2012 mushiki wanjye witwa Liliane yanyeretse ifoto nshya ya HE Paul Kagame ndayikunda cyane ku buryo nahise mfata icyemezo cyo kuyishushanya vuba nta wundi urayishushanya maze ngo mpite nyishyira kuri twitter ye, ariko siko byangenze kuko igihe cyose natahaga naniwe cyangwa nkagira ubunebwe bwo kuyikora bimara umwaka wose mvuga ngo nzayikora”.

Kuko Claude yari afite inzozi zo kuziga hanze, yirirwaga ashaka amashuri n’abaterankunga, ariko agacibwa intege n’uko ntabyo yabashaga kugeraho. Umunsi umwe amaze kuba nk’ucitse intege nibwo ngo yafashe akanya yongera gutekereza kuri ya foto atangira kuyishushanya.

Ati: “natangiye kujya nirirwa mu nzu kugira ngo hatagira umbaza iby’ishuri kuko nari naranahagaritse akazi. Natangiye gushushanya nsa n’uwihugisha,. umunsi umwe ngwa kuri ya foto ya HE Kagame nibuka ko nahoze mvuga kuyishushanya, nahise nyitangira kuko narimfite umwnya uhagije”.

Claude ati: "Namaze kuyishushanya nyeretse umusore witwa BEN arambwira ati:"ni nziza cyane". Nibwo igitekerezo cyo kuyishyira kuri twitter cyaje ariko sinari niteze ibizakurikiraho. Kuwa 2 Nzeli 2013 nayishyize kuri tweeter Perezida ayibonye yahise ayitumiza, Kuwa 9 Nzeli nayijyanye muri village Urugwiro, kuwa 16 Nzeli, hari umunsi w’amatora nibwo nagiye kubonana nawe nyuma y’amatora."

"twaraganiriye, ambaza ubuzima bwanjye, ambaza aho nabyigiye gushushanya, ariko mubwira ko ari talent (impano) gusa, ambaza niba niga mubwira ko ntiga mubwira n’impamvu ati: ’niba ufite ishuri genda wige ibyo washatse kwiga kuva cyera nta mpamvu yo kuguhatira kwiga ibyo udashaka’. Numvise ntazi ukombaye nayobewe niba namushimira cyangwa naceceka”.

Kuva ubwo, Claude yahise atangira gushaka ibyangombwa. Aha yagize ati: “natangiye gukora application ya visa naho nyine harimo intambara nyinshi, nyuma abantu bose bamaze kumenya ko nabonanye na Perezida nibwo batangiye kwemera ko mbonye ishuri. Nageze mu Bwongereza kuwa 20 Ukwakira 2013 ntangira kwiga FINE ART ari nayo nifuje kwiga kuva nkiri umwana."

Claude ashimira cyane Umukuru w’igihugu Paul Kagame, ati: "Ndashimira Perezida Paul Kagame, n’ubwo papa yapfuye, Imana yakoresheje umukuru w’igihugu nka papa kugira ngo ngere ku ntego zanjye”.

Claudey Coco Artinum na Rihanna

iki nacyo ni igihangano cya Claudey Artinum

Kimwe mu bihangano bya Claude, cyageze kwa Rihanna, umuririmbyikazi w’icyamamare ku isi utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Claude asobanura inzira cyanyuzemo.

Aha yagize ati: “Mu mafoto nari narashushanyirije i Kigali harimo n’iya RIHANNA. Nayishyize kuri twitter, nyuma Rihanna Parfume ROGUE (umubavu Rihanna yamamaza) iza kuyitwitinga (Re-tweeting) kuri page yabo avuga ko bazayikoresha nka ROGUE RULES yo n’amagambo nari nashyizeho hasi avuga ngo: “WHEN YOUR DREAMS DON’T SCARE YOU THEY ARE NOT BIG ENOUGH” aya akaba ari Rihanna wigeze kuyavuga, bavuze ko bazayifatanya n’igishushanyo cyanjye bakayashyira mu ma rogue rules, ni nk’amatangazo yamamaza umubavu we kuri twitter”.

Yifashishije tweeter yabashije kugeza iyi foto kuri Rihanna n'umubavu we Rogue

Kuri ubu, Claude yiga ubugeni bwo gushushanya mu Bwongereza muri UNIVERSITY OF BEDFORSHIRE ku nkunga ya Perezida Paul Kagame wanyuzwe n’ubuhanga bwe bwari bwarabuze uwabutera inkunga. Ibi kandi Claude akaba abimushimira anamusabira umugisha ku Mana nk’uko yabitangaje.

Claudey Coco Artinum niryo zina ry’ubuhanzi rya Claude, naho Coco ngo aryitwa kuva akiri umwana muto cyane, ngo ararikunda cyane.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .