00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvugo ‘Fake news’ yabonewe ijambo rishya ry’Igifaransa

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 4 October 2018 saa 05:28
Yasuwe :

Komisiyo ishinzwe Iterambere ry’Igifaransa yatangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukwakira 2018, ko habonetse ijambo ry’Igifaransa risobanura imvugo y’Icyongereza “Fake News” ikoreshwa mu kugaragaza amakuru y’impuha.

Iyi Komisiyo ishinzwe kwemeza amagambo mashya yemeje ko iri jambo risimburwa na “Infox”.

Ijambo Infox ryari ryatanzwe mu dusanduku tw’ibitekerezo ku wa 25 Mutarama 2017.

Le Monde yanditse ko iri jambo ryatowe mu yandi arimo ‘‘craque”, ‘‘fallace”, ‘‘infaux”, ‘‘infausse” na ‘‘intox”.

Komisiyo ishinzwe Iterambere ry’Igifaransa yavuze ko abantu bashobora no gukoresha amagambo arimo ‘‘information fallacieuse’’, ‘‘nouvelle fausse’’ na ‘‘fausse information’’ bitewe n’amahitamo yabo.

Urubuga rwa France Terme runyuzwaho amabwiriza yemejwe na Komisiyo ireberera Igifaransa rwanditse ko aya magambo agomba gukoreshwa n’ibigo n’inzego za leta ariko ashobora no kwifashishwa n’abanditsi.

Ijambo ‘‘Fake News’’ rikomoka mu Cyongereza ariko ryanakoreshwaga n’abavuga Igifaransa. Rikoreshwa hagaragazwa amakuru y’impuha yatangajwe cyangwa abogamye.

Mu gifaransa aho gukoresha Fake News, abantu bazajya bakoresha Infox

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .