00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’Insigamugani: Arivugira mu ngabo ya Sabyombi !

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 14 August 2018 saa 05:56
Yasuwe :

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wiratira mu by’abandi kandi amaherezo azabiryora; ni bwo bavuga ngo “Nyamara buriya bwose arivugira mu ngabo ya Sabyombi”.

Wakomotse kuri Rugarama rw’i Masoro mu Buliza (Kigali); ahasaga umwaka wa 1300.

Hari ku ngoma y’umwami Cyilima Rugwe, atuye i Kigali cya Mwendo, agaba ingabo zitera u Bugesera kwa Nsoro Bihembe umwami wabwo, ndetse Cyilima ubwe azitabaramo.

Ingabo zararwanye haba icyorezo impande zombi. Hanyuma Abanyarwanda bakubitwa inshuro ndetse baraneshwa; Imanzi za Nsoro zibashyira ku murongo bapfa umugenda, bigeze aho zibona Cyilima ziramwirukankana, ariko azisumbya intera arazisiga.

Ingabo z’u Bugesera zarimo umugabo Sabyombi w’intwari cyane, agakunda gutwara ingabo y’umurera. Abanyarwanda na bo bataraneshwa barimo uwitwa Rugarama; we agakunda gutwara ingabo y’isuri. Mbere yari yasakiranye na Sabyombi, bombi bafite ingabo, barwanira ku mugaragaro, Abanyarwanda bogeza Rugarama, Abagesera bogeza Sabyombi; impande zombi zemeza ko babareka ntihagire ubatabara. Nuko Rugarama yica Sabyombi, amutwara ibinyita n’ingabo ye abizana mu nteko, kuva ubwo ntiyagira indi ngabo yongera gutwara uretse iyo ya Sabyombi. Ngo yari nziza cyane ifite ikirabo kiyizihije.

Nuko Abanyarwanda bamaze kuneshwa n’Imanzi batinya gusubira gutera u Bugesera. Bitinze ariko boherezayo abatasi baratata; noneho bemeza kuzabutera; ariko babyemeza Rugarama yaratashye iwe i Buliza ku gasozi kitwa Masoro. Ibwami bamutumaho ngo azaze yitabe.

Ubwo bashakaga ko azatabarana n’abandi bahungu. Yaje kuza baratabara, bageze ku nkiko baharwana iminsi nta we utirimura undi. Kera kabaye Abanyarwanda banesha Abagesera ku mugaragaro, babakubita inshuro babageza i bwami kwa Nsoro.

Rugarama akomeza kwisihinga mu Bugesera bwa Nsoro cyane ari nako avuga icyivugo cyo kwihenura ku Bagesera ku bwo kubatsinda.

Yari yatabaranye ya ngabo ya Sabyombi; dore ko kuva yayimucuza nta yindi yatwaraga itari yo. Rugarama akomeza kwatanya ajya imbere, aba ageze mu rugo kwa Nsoro arivuga. Umuja wa Nsoro witwaga Nyirabusage atera hejuru cyane, ati “Nyabuna Bahondogo twaneshwa twagira, ariko tuneshwe tumaze guhorera Sabyombi” ati “Dore iriya ngabo y’umurera w’ikirabo uriya mugabo agarukana kenshi ayivugiraho si iye ni iya Sabyombi”.

Rugarama arashyekerwa, akomeza kwisihinga agaruka. Rutwaza wo mu z’i Bugesera amukubita umwambi amucura inkumbi, ya ngabo ya Sabyombi arayiraha; ariko ntibyabuza Abagesera kuneshwa n’iz’i Rwanda.

Nuko kuva ubwo uwo mugani uramamara, uturutse kuri Rugarama wivugiye ku ngabo ya Sabyombi akabizira; babona uwirata mu by’abandi, bakamugereranya na Rugarama bati “Arivugira ku ngabo ya Sabyombi”.

Kwivugira ku ngoma ya Sabyombi = Kwiratira mu by’abandi.

Iyo babonye uwirata mu by’abandi, nibwo bamugereranya na Rugarama bati “Arivugira ku ngabo ya Sabyombi”.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .