00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’Insigamugani ‘Nyakibi ntarara bushyitsi’

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 25 September 2018 saa 04:01
Yasuwe :

Uyu mugani bawucira umuntu wubahuka gukora ibibi n’aho adasanzwe, bamumenya bakavuga ngo “Nyakibi ntarara bushyitsi.”

Wakomotse kuri Nyakibi w’i Bwanacyambwe mu Rwampara rwa Nyarugenge (Kigali) ahasaga umwaka wa 1400.

Nyakibi bakeka ko yabayeho ku ngoma ya Yuhi Gahima. Yari umugaragu wa Ruganintwari, bukeye shebuja amwohereza kumurambagiriza umugeni mu Nyantango (Kibuye), ku mugabo Sinayobye wari utuye i Nzaratsi.

Ruganintwari yamutumye agira ati “ugende umbwirire Sinayobye uti mwarabanye kandi muhuriye kuri byinshi. Yamenye ko ufite abakobwa none arashaka kubasabamo.”

Nyakibi aragenda anyura iwe mu Rwampara, akora impamba ashyira nzira, ataha i Mushubati na Kanyarira bukeye ataha i Nzaratsi. Ageze kwa Sinayobye aravunyisha abari ku irembo bajya kumuvunyishiriza.

Nuko araza araramukanya bamuha inzoga aranywa. Amaze gutura nyankwarara abwira Sinayobye ati “Ruganintwari yakuntumyeho, ngo yamenye ko ufite abakobwa none arashaka kubasabamo umugeni”. Sinayobye aramusubiza ati “Ugende umubwire ngo muva inda imwe kandi mwashyingiranye kenshi ntabwo yakwima umugeni.”

Nyakibi uwo yari afite ingeso ebyiri, iyo gusura n’iyo gukorakora (kwiba). Igihe Sinayobye atararangiza amagambo ye Nyakibi aba amaze gusura kabiri. Uko asura, Sinayobye akarebana n’umugore we.

Nyakibi abonye ko bamwiciranira ijisho abwira Sinayobye ati “Mu byo Ruganintwari yantumye icyo mwiciranaho ijisho cyo ntikirimo.” Sinayobye n’umugore baraseka.

Bumaze kwira bamusasira mu nzu y’abashyitsi mu gikari hamwe n’abandi, ikabamo inzoga. Nyakibi aryamana n’abandi bashyitsi n’umunyanzoga. Abandi barasinzira we ntiyagoheka. Umunyanzoga na we ntiyasinzira ariko bombi bataziranye ko bari maso.

Bitinze umunyanzoga ashyizweyo, Nyakibi abyuka yomboka afata umuheha aroha mu kibindi aragotomera. Umunyanzoga arumva aza gahoro aramusingira amukubita urushyi, abwira abandi ati “Nimucane mfashe umujura”. Barahubuka baracana, bamukubise amaso basanga ni Nyakibi.

Sinayobye na we ahubukana n’umugore we, batungutse basanga ari ya ntumwa yaje kurambagiza. Nyakibi abakubise amaso acika intege, abwira Sinayobye ati “Nyakugira Imana ukore uko ushaka, ariko Ruganintwari ntazabimenye.” Baramureka, buracya baramusezerera arataha.

Ageze kwa Ruganintwari amubwira ko bamwemereye umugeni. Ruganintwari ashaka inka n’inzoga aziha Nyakibi ngo ajye gusaba. Nyakibi aragenda n’i Nzaratsi ageze kwa Sinayobye arasaba baramwemerera.

Amaze gusaba na none ararara kuko yari yavuye kure. Bongera kumuraranya n’abandi muri ya nzu yo mu gikari. Nyakibi aryama ataryamye, abandi bamaze gusinzira yiroha mu nkono y’inyama zaraye ararura.

Umunyagikari akaba yaryamiye amajanja, aramwumva aromboka aramucakira, amukubita urushyi. Undi avuza induru barahurura basanga na none ari Nyakibi. Noneho Sinayobye ntiyamwihanganira aramufata baramuboha, amwoherereza Ruganintwari aboshye, amutumaho, ati “Amambere wohereje Nyakibi yageze iwanjye aranyiba, aranansurira ndamwihanganira, none yongeye kugaruka na bwo aranyiba, none rero nguhaye umugeni ariko singuhaye kunyiba.”

Nyakibi baramushorera, bamugejeje kwa Ruganintwari i Nyarugenge bavuga ibyo yakoze byose. Ruganintwari aramuvuma ati “Shahu Nyakibi ntaho urara bushyitsi! ingeso yawe wayigeranye n’i Nzaratsi mu Nyantango? Iryo jambo ryanabaye umugani baca bagira ngo ‘Ingeso yageze i Nzaratsi’.

Nuko inkuru isakara u Bwanacyambwe na Nyantango, Nyakibi ahera ubwo aba iciro ry’imigani. Ukoze ikintu kibi wese aho adasanzwe bakamugereranya na Nyakibi uwo wavuye i Bwanacyambwe akajya gusaba umugeni mu Nyantango, yagerayo ingeso ikanga akahiba kandi akanasura mu misango; bati ‘Nyakibi ntarara bushyitsi.’

Kutarara bushyitsi = Kutihishira


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .