00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyororoka ry’Abanyarwanda IV: Imiryango migari ikomoka ku Bazigaba

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 18 September 2018 saa 11:41
Yasuwe :

Nk’uko twabibasezeraniye mu ruhererekane rw’inkuru zirushaho kudusobanurira neza amateka y’ibisekuruza by’Abanyarwanda, tugiye gusubukura aho twasubikiye, tubatekerereza ibisekuruza by’imbanza by’amoko y’imiryango migari ikomoka ku Bazigaba.

Nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’imbanza zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’’ dukesha Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu busizi, umuco n’amateka y’u Rwanda, Abazigaba bashibutseho amoko atatu, icyakora amoko y’Abazigaba yabarizwaga ku butaka bw’u Rwanda ubwo aya mateka yandikwaga ni abiri.

Ubwo hagenwaga imipaka, ubwoko bw’Abahinda bwakatiwe muri Uganda no muri Tanzaniya. Bamwe mu Bahinda bakomoka ku Bazigaba, nibo baturutse i Karagwe bahinguka mu Burengerazuba bw’Amajyepfo ya Tanzaniya bahahanga ibihugu byaje guhuzwa bikabyara igihugu cy’u Burundi.

Aya mateka adutekerereza neza ko ibihugu Abazigaba n’amoko abakomokaho bagengaga mu Rwanda byageraga kuri bitandatu muri 29 byari binyanyagiye ku butaka bw’u Rwanda, mbere y’uko hatangira inkundura yo kubyigarurira kw’abanyiginya bagengaga ingoma y’i Gasabo.

Abatekereza b’amateka y’u Rwanda, bagaragaza neza ko Abazigaba batuye mu ba mbere kuri ubu butaka bw’u Rwanda, bafite ikomoko ku Bahima babarizwaga muri Uganda, aribo bakunze kwita “Abanyankole b’Abahima”.

Mu iyaduka ryabo, badukiriye igice cy’i Burasirazuba bw’u Rwanda aba ariho batema amashyamba. Batuye ako gace babungira ubutohe gakomora ku ruzi rw’Akagera n’ibiyaga bihaboneka nka Nasho, Hago, Ihema n’ibindi, nuko batangira kwagura ibihugu byabo bagana mu Rwanda rwo hagati.

Dukurikije amateka y’iyororoka y’Abanyarwanda, amoko y’imiryango migari afite inkomoko ku Bazigaba ni aya akurikira:

Abazigaba: Nibo bagengaga ingoma y’u Rweya rw’u Mubali (Gatsibo na Kayonza y’Amajyaruguru) n’ ingoma ya Kingogo (Ngororero).

Abakurambere bazwi mu Mateka y’Abazigaba bo mu Rweya, barimo Kabeja wabaye umwami w’u Rweya mu bihe by’iyaduka ry’Abanyiginya, Nyamigezi ya Nyamikenke wari Sebukwe wa Kazi na Biyoro na nyina Nyirabiyoro bagengaga ingoma y’u Rweya.

Abandi bakurambere bazwi mu Bazigaba harimo Rugiranka wabaye umwiru Mukuru wa mbere w’ingoma y’i Gasabo na Gakara, Gahu na Kazigaba bari abagaragu ba Gihanga mu mizo ya mbere.

Abagesera b’Abazirankende:

Bakomoka kuri Mugesera wa Muzirankende wa Ruhinda wa Kabeja. Ni ukuvuga ko Abagesera b’Abazirankende ari Abuzukuruza b’Abazigaba.

Ibihugu bagengaga harimo ingoma y’i Gisaka (Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Kirehe,) u Bushiru (Mu Mirenge ya Rambura, Karago na Giciye muri Nyabihu), ingoma ya Bugamba-Kigamba (Mu Mirenge ya Kavumu, Kabaya na Muhanda yo mu Karere ka Ngororero n’umurenge wa Muringa wo muri Nyabihu).

Ibihangange byanditse amateka mu bwoko bw’Abagesera b’Abazirankende, muri bo twavugamo Kimenyi Musaya wagengaga ingoma y’i Gisaka na Kimenyi Getura wagengaga i Gisaka.

Abahinda: Nibo bagengaga ingoma ya Nkole y’Abahinda ubu haherereye mu gihugu cya Uganda na Karagwe k’Abahinda ubu haherereye mu gihugu cya Tanzaniya.

Ibihangange byababayemo hari nka Ruhinda sekuruza wabo wahanze ingoma ya Karagwe ndetse na Karemera Ndagara wari warashatse igikomangoma cyo kwa Gahima w’i Rwanda Nyabunyana, ari na we amateka atubwira ko ariwe wari nyirasenge wa Ruganzu Ndoli.

Amoko akomoka ku bazigaba nta moko y’inzu menshi afite, ariko azwi neza inkomoko tuzagerageza kuyabatekerereza mu nkuru zacu zitaha.

Mu ihangwa ry'ibihugu buri muryango uhuje inkomoko waremaga igihugu cyawo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .