Uburyo bwo kotsa Runonko, ni uburyo bwari bumenyerewe cyane mu Rwanda rwo ha mbere, na n’ubu bugikorwa. Kenshi na kenshi Runonko yotswaga n’abashumba baragiye kure y’ingo, abahinzi bagiye guhinga kure n’abandi.
Ibyo bikabafasha kwica isari ngo inzara itabatsemba bataragera mu rugo. Hari n’ababikoraga mu rwego rwo gushaka amafunguro ya vuba na bwangu, kugira ngo bakomeze imirimo yabo batagombye gusubira mu rugo.
Kotsa runonko byakorwaga mu buryo bwo kubaka akazu gato k’ibinonko babaga barimye mu murima w’igisigati bateguriye imvura y’umuhindo, bamara kukuzuza bagacanamo. Ikimenyetso kigaragaza ko Runonko yahiye, ni uko bya binonko byose byabaga umutukutuku.
Ubwo bagakuramo rya vu ry’inkwi bacanye bagashyiramo ibijumba, amateke n’imyumbati, hanyuma bagahonda bya binonko byatukuye bikaba itaka ariko riryamye kuri byabindi bifuza kotsa. Barangiza bakarenzaho akandi gataka gakeya kugira ngo wa muriro utaza kubatoroka ugasohoka bidahiye. Nyuma y’iminota runaka (byaterwaga n’ingano y’ibyo bokeje) bakaza kwarura, ubwo bagahunguraho ivu n’itaka ubundi bagafungura.
Runonko yagiraga imiziro itari mike, cyaraziraga gusura uyicaye iruhande, kuko yahitaga ihirima idahiye, cyaraziraga kandi kuyicanisha imyayu n’ibishwangara kuko yatindaga gushya, cyangwa se ibinonko ntibifate umuriro wakotsa ibyo binyabijumba. Runonko yotswagamo ibinyabijumba gusa.
Iyo bubakaga Runonko, byasabaga ko bayipfuka yose, ku buryo nta kenge na gato gashobora gusigara kacamo ibirimi by’umuriro bacanye, kuko byatumama itinda gushya.Uwabaga ari bwotse Runonko yitwazaga amazi yo kunywa, kuko ibyokejwemo bitera icyaka cyane. Ariko ikaba bumwe mu buryo buryoshya ibyokeje kuruta andi mashyiga.
Kotsa Runonko ni ikimenyetso kigaragaza uko abakurambare mpangarwanda bari bafite ubuhanga buhanitse, bwabafashaga kwirwanaho mu mibereho yabo ya buri munsi, n’igihe babaga bari kure y’ingo zabo cyangwa se badafite ubundi buryo bwo guteka.
Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!