Ni nyuma y’aho Ambasaderi wazo i Niamey, Kathleen FitzGibbon, ahuye na Minisitiri w’umutekano w’imbere muri Niger, Général Mohamed Toumba kuri uyu wa 27 Werurwe 2024, bakaganira kuri iki cyemezo.
Nyuma y’ikiganiro bombi bagiranye, Ambasaderi FitzGibbon yamenyesheje abanyamakuru ko yasobanuriwe iki cyemezo, yumvikana na Minisitiri Toumba ko Amerika “izagarukana gahunda” yo gucyura izi ngabo.
Tariki ya 16 Werurwe 2024 ni bwo Leta ya Niger yafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano yari ifitanye na Amerika, ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare.
Iki cyemezo cyakurikiye uruzinduko rwarakaje Leta ya Niger intumwa za Amerika zagiriye i Niamey, zitabanje gusaba uburenganzira, no kuba zarasabye iyi Leta guhagarika ubufatanya n’u Burusiya na Iran.
Muri Niger hari ingabo za Amerika zibarirwa mu 1000. Inyinshi ziba mu birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya 201, byagwagaho indege zitagira abapilote zifashishwaga mu kurwanya imitwe y’iterabwoba mu karere ka Sahel.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!