UFPC yashinzwe muri Nzeri 2023. Ni umutwe uterwa inkunga na sosiyete sivili ikorera muri teritwari ya Nyiragongo, ugamije kurwanya M23 nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wawo, Muhabura Nicolas.
Tariki ya 23 Werurwe 2024, abarwanyi ba UFPC, ingabo za RDC, zibifashijwemo n’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) bagabye igitero ku birindiro bya M23 bya Kibumba no mu nkengero.
Ku ruhande rwa UFPC, abarwanyi bayo bagiye imbere ku rugamba muri Kibumba, bagerageza guhangana na M23 ariko yabarushije imbaraga, yicamo bamwe muri bo, barimo umuyobozi wabo, Colonel Nsabimana.
Mu muhango wo kubashyingurwa wabaye kuri uyu wa 26 Werurwe, ‘Général’ Mbokani Kimanuka Grace, yatangaje ko nubwo ba komanda babo bishwe, bazakomeza kurwana kugeza ubwo M23 izava mu bice yafashe.
Gen Kimanuka yagize ati “Tuzarwanira igihugu cyacu kugeza ku iherezo. Ntabwo tuzemera ko Congo ifatwa n’igice gito, habe na metero imwe. Gupfa birasanzwe. Twemeye ko amaraso yacu amenekera igihugu cyacu.”
UFPC na yo ivuga ko igize ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo yifatanya n’ingabo za RDC mu rugamba zihanganyemo na M23. Muri Nzeri 2023 yatangiranye n’abarwanyi bagera ku 100, kandi bari bafite ibikoresho bahawe na Leta birimo intwaro n’impuzankano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!