00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Corneille Nangaa wa AFC/M23 yatangaje ko Kinshasa izafatwa vuba

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 March 2024 saa 05:11
Yasuwe :

Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’iya gisirikare rya AFC (Alliance Fleuve Congo), Corneille Nangaa, yatangaje ko we na bagenzi be biteguye gukuraho ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo vuba cyane.

Ibi yabitangarije muri santere ya Kiwanja muri teritwari ya Rutshuru kuri uyu wa 28 Werurwe 2024 ubwo yari kumwe n’abandi bayobozi bakuru bo muri iri huriro barimo Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa.

Nangaa yagaragaje ko ihuriro ryabo ribabajwe n’umutekano muke uri mu gihugu cyabo, by’umwihariko mu ntara ziri mu burasirazuba, kandi ngo ni ingaruka z’ubuyobozi bubi burenganya abaturage, bukanasahura umutungo.

Yagize ati “Aho gukemura ibi bibazo, Leta ya Kinshasa yahisemo bwo guca Abanye-Congo, guha intebe ivanguramoko, inzara, ubujura no gusahura umutungo, kwica abanyepolitiki no gukoresha ubutabera. Yahisemo guhisha amakosa yayo, ivuga ngo ‘Oya ni amakosa ya Kagame’.”

Nangaa yakomeje ati “Mu minsi iri imbere tuzafata Goma, Kivu zombi, Grand-Oriental, Equateur, Katanga, Kasai, Bandundu, Congo-Central n’umurwa mukuru. Tuzaza i Kinshasa kugira ngo dushyireho ubutegetsi bw’igihugu kubera ko turi mu karengane. Ubukungu bwose bukoreshwa i Kinshasa, bukanyerezwa.”

Ubushobozi bukomeje kwiyongera

AFC yashinzwe mu Ukuboza 2023. Ni umuhango wabereye i Nairobi muri Kenya, witabirwa n’abarimo Bisimwa, ndetse byaje kwemezwa ko M23 na yo yinjiye muri iri huriro.

Umuyobozi w’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, Bintou Keita, mu ijambo yagejeje ku nama kawo gashinzwe umutekano i New York kuri uyu wa 27 Werurwe 2024, yagaragaje ko ubushobozi bwa M23 bukomeje kwiyongera.

Bintou yasobanuye ko M23 yisubije ibice hafi ya byose umutwe w’ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EACRF, zagenzuraga, nyuma y’aho mu Ukuboza 2023 zirukanwe ku butaka bwa RDC.

Uyu muyobozi yavuze ko “M23 iri gufata ibice ku kigero kitigeze kibaho”, bigera ku rwego rwo kuzenguruka umujyi wa Goma muri teritwari ya Nyiragongo na Sake muri teritwari ya Masisi.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, na we yagaragaje ko M23 ikomeje kwiyubaka mu rwego rw’ibikoresho, ibasha kugura intwaro zifite ubushobozi bwo guhangana n’ibitero by’indege.

Urugero rwatanzwe n’urwa misile za M23 zahanuye drones ebyiri z’intambara (za CH4) igisirikare cya RDC cyari cyaraguze, cyizeye ko zizagifasha gutsinda uyu mutwe witwaje intwaro.

Muri iki gihe, M23 igenzura igice kinini cy’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mbere yo kwinjira muri AFC, yagaragazaga ko idafite intego yo gufata ibice bya RDC. Yasabaga kugirana imishyikirano na Leta.

Nangaa yari kumwe na Bisimwa n'abandi bo muri M23
M23 ni wo mutwe w'ingabo AFC iri kwifashisha kuva yashingwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .