00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Muhoozi yatangiye inshingano z’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 March 2024 saa 04:32
Yasuwe :

Gen Willson Mbasu Mbadi wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yahererekanyije ububasha na Gen Muhoozi Kainerugaba, uherutse kumusimbura.

Ku wa 21 Werurwe mu 2024 nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.

Nyuma y’icyumweru iki cyemezo gifashwe, kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe, habayeho umuhango wo guhererekanya ububasha.

Ni umuhango wanitabiriwe na Gen (Rtd) Salim Saleh, murumuna wa Museveni na se wabo wa Muhoozi.

Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 50 akaba umubyeyi w’abana batatu. Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukira muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho Se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga.

Ni imfura mu muryango w’iwabo akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite.

Amashuri yo mu buto bwe, bitewe n’ubuhunzi yayize mu bihguu bitandukanye nka Tanzania, Kenya muri Mount Kenya Academy iherereye ahitwa Nyeri no muri Suède.

Mu 1999 nibwo Muhoozi yinjiye mu ngabo za Uganda, mu 2000 arangiza amasomo yakurikiranaga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka ‘Royal Military Academy Sandhurst’.

Gen Muhoozi Kainerugaba yahawe izi nshingano nyuma y'igihe cyari gishize nta mwanya afite uzwi mu gisirikare
Gen Willson Mbasu Mbadi wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yahererekanyije ububasha na Gen Muhoozi Kainerugaba
Ni umuhango wanitabiriwe na Gen (Rtd) Salim Saleh, akaba murumuna wa Museveni na se wabo wa Muhoozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .