BBC yavuze ko ayo makuru yatanzwe n’urukiko kuri uyu wa 27 Werurwe 2024.
Bivugwa ko Malam Bacai Sanhá Júnior w’imyaka 52 atacuruje ibiyobyabwenge ashaka kwigwizaho ubutunzi, ahubwo wari umugambi wo gushaka inkunga yo guhirika ubutegetsi akaba perezida.
Malam Bacai Sanhá Júnior ashinjwa kuba inyuma y’umugambi wo guhirika Perezida Umaro Sissoco Embaló uri ku butegetsi bwa Guinée-Bissau, waburijwemo muri Gashyantare 2022 ugasiga abantu 11 biganjemo abo mu nzego z’umutekano bapfuye.
Nyuma yaje gutabwa muri yombi ari muri Tanzania, icyo gihugu kiza kumwoherereza inzego z’ubutabera za Amerika kugira ngo akurikiranwe, aza no kwemerera abakozi b’Ikigo cya Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika gishinzwe kugenzura ibijyanye n’imiti (US Drug Enforcement Administration:DEA) ko yacuruje ibiyobyabwenge mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Guinée-Bissau.
Iburanishwa rye ryatangiye muri Nzeri 2023, ndetse aza gushinjwa gucuruza ibiyobyabwenge mu bihugu bitandukanye birimo Portugal, ndetse n’ibindi by’i Burayi na Amerika.
Inzego z’umutekano muri Amerika kandi zitangaza ko Malam Bacai Sanhá Júnior narangiza igifungu cye ashobora kuzahita yoherezwa mu gihugu cye, kuko adafite ubwenegihugu bwa Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!