Leta ya RDC yatangiye gukorana n’imitwe yibumbiye muri Wazalendo na FDLR ubwo abarwanyi ba M23 bari bakomeje gufata ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Karidinali Ambongo yatangaje ko M23 ikomeje gufata ibice byo mu burasirazuba bwa RDC, mu gihe ingabo za Leta zo zikomeje kurangwa n’akavuyo, by’umwihariko izikorera mu mujyi wa Goma.
Yagize ati “Ibi biterwa n’uko Leta yahaye intwaro imitwe itandukanya nka Wazalendo n’abagize umutwe wa FDLR, yibwira ko izayifasha gusubiza inyuma M23. Iyi mitwe ifite intwaro zihagije kandi abaturage na bo bari kwishyura ikiguzi cy’umutekano wazambye.”
Yakomeje agira ati “Leta yafashe icyemezo ntekereza ko ari kibi cyo guha intwaro iyi imitwe iri kugirira nabi abaturage, ikiba, igakora ubwicanyi, ikanajya mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.”
Karidinali Ambongo yatangaje ko Leta ya RDC yagombaga kongerera ubushobozi igisirikare cy’igihugu, kuko ari cyo cyashobora kurinda Abanye-Congo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!