Ibinyamakuru byandikira muri Uganda birimo Daily Monitor byatangaje ko abayobozi b’ibigo bya leta bohererejwe amabaruwa ku wa 13 Werurwe 2024 yanditswe n’Umuyobozi Mukuru w’Abakozi ba Leta, Lucy Nakyobe, asaba guha abakozi amabwiriza yo kujya bakora iyo myitozo ngororamubiri.
Na we yatangaje ko ayo mabaruwa yayatanze nyuma y’indi baruwa yandikiwe na Minisiteri y’Ubuzima y’icyo gihugu, imusaba kuyatanga mu rwego rwo kurengera ubuzima bwiza by’Abanya-Uganda.
Ayo mabwiriza yasohotse nyuma y’iminsi itandatu Uganda isohoye ubushakashatsi bushya ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage, bukagaragaza ubwiyongere bw’umubyibuho ukabije wavuye ku kigero cya 17% bukagera kuri 26% mu myaka 17 ishize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!