Mu cyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hadutse ibihuha byo guhirika ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Burkina Faso. Ku cyumweru no kuwa Mbere nijoro, haba imyigaragambyo y’abashyigikiye Capt. Traore bamagana uko guhirika ubutegetsi.
Mu nama yakoresheje kuri uyu wa Kane mu mujyi wa Ouagadougou, ya sosiyete sivile n’abayobozi b’amadini, Capt. Traore, yavuze ko azi abashatse guhirika ubutegetsi ariko yahisemo kuganira nabo aho kubata muri yombi.
Radio Omega yatangaje ko Perezida Traore yasabye ubufasha buri kwezi kuko hari abo mu nzego z’umutekano bashaka gutobera guverinoma ye no guca igikuba.
Perezida kandi ngo yasabye abitabiriye ibyo biganiro kuba maso kuko gutera intambwe ya demokarasi bitoroshye. Yatangaje kandi ko hari amafaranga yakwirakwijwe mu bantu ngo bahungabanye umutekano, asaba abo bari kumwe kutagwa muri uwo mutego.
Muri uyu mwaka Burkina Faso imaze kubamo ihirika ry’ubutegetsi inshuro ebyiri. Muri Nzeri nibwo Capt Traore w’imyaka 34 yahiritse ku butegetsi Lt Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba, wari wabufashe muri Mutarama ahiritse Perezida Roch Marc Christian Kabore.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!