00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingumi n’imigeri byavugije ubuhuha: Umudepite yakubitiye umugore mu nteko ya Sénégal

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 December 2022 saa 11:37
Yasuwe :

Icyumba cy’inteko ishinga amategeko ya Sénégal cyahindutse isibaniro nyuma y’uko kuri uyu wa Kane umudepite w’umugabo ahagurutse agakubita mugenzi we w’umugore urushyi bigateza imirwano ikomeye mu badepite b’ishyaka riri ku butegetsi n’abatavuga rumwe naryo.

Iyi mirwano yabaye ubwo hatorwaga ingengo y’imari ya Minisiteri y’ubutabera. Amashusho yasohotse yerekanye umudepite wo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, Massata Samb, ahaguruka agakubita urushyi mugenzi we Amy Ndiaye Gniby wo mu ihuriro BBY [Benno Bokk Yakaar] biteza intugunda.

Imvano y’imirwano ni amagambo Depite Massata Samb yabwiraga inteko ku byo mugenzi we Gniby yavuze mu mpera z’icyumweru, aho uyu mugore yanenze abadashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Macky Sall by’umwihariko umuyobozi w’Abayisilamu.

Samb yagize ati “Nyakubahwa Perezida, umudepite yahagurutse imbere y’iyi nteko atuka umuyobozi w’abantu”.

Gniby yahise amuca mu ijambo avuga ko ibyo avuga atabyitayeho. Byateye umujinya Samb ava mu ntebe ye aramusatira amukubita urushyi.

Gniby yahise abatura intebe arayimutera abandi badepite baboneraho intambara itangira ubwo, inteko rusange irasubikwa kubera imirwano.

Umwuka mubi mu nteko ishinga amategeko ya Sénégal wakajije umurego guhera muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo ishyaka riri ku butegetsi ryatakazaga ubwiganze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .