00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria igiye gukuraho kwigisha mu Cyongereza mu mashuri abanza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 December 2022 saa 03:11
Yasuwe :

Guverinoma ya Nigeria yemeje politiki nshya yo guteza imbere ururimi kavukire, irimo ko abana bose bo mu mashuri abanza bazajya biga mu ndimi kavukire aho kuba mu Cyongereza nk’uko byari bisanzwe.

Iyi politiki yatangajwe na Minisitiri w’uburezi, Adamu Adamu kuwa Gatatu, nyuma y’uko yemejwe n’inama nkuru y’igihugu yari iyobowe na Perezida Muhammadu Buhari.

Adamu yavuze ko imyaka itandatu ya mbere, ni ukuvuga amashuri abanza yose abana bazajya biga mu rurimi kavukire.

Ubusanzwe Icyongereza ni ururimi rwemewe muri Nigeria ndetse nirwo rukoreshwa cyane mu nzego zose z’uburezi. Politiki nshya igamije guteza imbere ikoreshwa ry’indimi zose zivugwa muri Nigeria.

Muri Nigeria habarirwa indimi zigera kuri 625, bivuze ko ururimi rukoreshwa cyane mu gace cyangwa leta runaka ari rwo abana bazajya bigamo amasomo yose mu mashuri abanza.

Minisitiri Adamu yavuze ko mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye abana bazajya bavanga ururimi kavukire n’Icyongereza.

Politiki nshya izatangira gushyirwa mu bikorwa imyiteguro nirangira kuko bizakenera ko hakorwa integanyanyigisho no gutegura abarimu bazigisha mu ndimi kavukire.

Abana bo mu mashuri abanza muri Nigeria bazajya biga mu ndimi kavukire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .