00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda babiri biciwe muri Uganda, umwe umurambo we wasanzwe watwitswe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 August 2021 saa 10:48
Yasuwe :

Mu minsi ibiri ikurikirana, Abanyarwanda babiri biciwe muri Uganda mu buryo butarasobanuka, umwe yishwe mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki ya 29 Kanama mu gihe undi umurambo we wabonetse mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 30 Kanama 2021.

Uwishwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru yitwa Ntwari Bahati, yari asanzwe akorera mu Mujyi wa Kampala akazi k’ubukanishi.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Bahati yari amaze imyaka ine aba mu Mujyi wa Kampala, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru nibwo yishwe. Yavukaga mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba.

Bivugwa ko mu gitondo cyo ku Cyumweru, hari umuntu bakomoka mu gace kamwe [i Ngoma] bari barajyanye gukora i Kampala wabyutse agiye kumureba ngo bajye ku kazi, ageze mu rugo rwe asanga abantu bamunize baramwica, barangije baranamutwika.

Inzego z’umutekano zahise zitabazwa gusa umwe mu bo babanaga ahita atoroka, undi we arafatwa arafungwa.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mulago mu gitondo cyo ku wa Mbere. Mushiki we yabashije kwerekwa umurambo, asabwa ko yashaka uko awujyana mu Rwanda kuko udashobora gushyingurwa muri Uganda kuko ari umunyamahanga kandi nyakwigendera akaba atishwe na Covid-19.

Ku rundi ruhande, ku wa 30 Kanama 2021 ahagana saa yine n’igice z’amanywa, Polisi ya Uganda yatangaje ko hari umugabo w’umunyarwanda wabonetse yiciwe mu gace ka Karujanga mu Karere ka Kabale.

Uwo mugabo yari umucuruzi muri ako gace, aho yiciwe ni hafi cyane n’Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru kuko bisaba gukora urugendo ruri munsi ya kilometero imwe.

Bivugwa ko abishe uwo mugabo bari bamaze kumwiba amafaranga arenga miliyoni imwe y’u Rwanda. Bamwishe bamuteye ibyuma umubiri wose.

Theoneste Dusabimana wishwe yari yaravutse mu 1969. Nta muntu n’umwe uratabwa muri yombi akurikiranyweho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Bivugwa ko yakoranaga n’abantu batatu muri ubwo bucuruzi.

Dusabimana yishwe atewe ibyuma n'abantu bataramenyekana

Impfu za hato na hato z’Abanyarwanda baba muri Uganda zimaze kuba nyinshi kuva mu 2017 ubwo umubano w’ibihugu byombi wazagamo agatotsi. Icyo gihe leta ya Uganda yari imaze iminsi ihiga bukware abanyarwanda ibashinja kuba intasi.

Nko muri Kamena uyu mwaka, umunyarwanda witwa Bazambanza yiciwe muri Uganda umurambo we ujugunywa ku mupaka utandukanya ibihugu byombi mu Karere ka Burera.

Abatarapfuye bagiye bagarurwa mu Rwanda barabaye ibisenzegeri kubera inkoni n’irindi yicarubozo bakorerwa muri gereza zo muri Uganda iyo bafashwe.

Usibye izo mpfu za hato na hato, kuva Coronavirus yakwira ku Isi, abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutotezwa ku buryo bukomeye bashinjwa ko bakwirakwiza icyo cyorezo mu gihugu.

Muri Werurwe umwaka ushize, Uganda yirukanye Abanyarwanda barenga 342 bashinjwa gukwirakwiza Coronavirus. Icyo gihe bashyizwe hamwe n’inzego z’ubuyobozi, zibajugunya ku mipaka itemewe mu Rwanda mu turere twa Burera na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru zibashinja ko bari gukwirakwiza Coronavirus muri Uganda.

Kuva ibibazo hagati y’u Rwanda byafata indi ntera, ibihugu byombi byiyambaje inzira y’ibiganiro bitangira Perezida Kagame agirira uruzinduko muri Uganda, nyuma hashyirwaho Komisiyo ihuriweho n’Abaminisitiri ku mpande zombi kugira ngo iganire ku buryo bwo gushaka igisubizo.

Habaye inama zirenga enye zihuje impande zombi, bigera n’aho abandi bakuru b’ibihugu binjira mu kibazo uhereye kuri Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wakoreye uruzinduko i Kigali n’i Kampala.

Perezida Kagame yiyambaje João Lourenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza, ndetse haba inama eshatu bayoboye zose zitigeze zigira icyo zitanga.

Urugero, muri Gashyantare 2020, abakuru b’ibihugu byombi hamwe n’abahuza bagiranye inama ebyiri, imwe yabereye i Luanda ikurikirwa n’iyabereye i Gatuna nyuma y’ibyumweru bibiri.

Zari zikurikiye ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’intumwa za Uganda zirangajwe imbere na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sam Kuteesa, ku wa 18 Ukwakira 2019; indi nama y’abakuru b’ibihugu n’abahuza yabereye i Luanda ku wa 21 Kanama; yakurikiraga iyari yabaye na none ku wa 12 Nyakanga 2019.

Ni mu gihe Perezida Kagame ubwe yari yanagiriye uruzinduko muri Uganda ku wa 25 Werurwe 2018 aganira na mugenzi we kuri iki kibazo. Izo nama ntizirimo izahuje Komite za ba Minisitiri b’ibihugu byombi zirimo zabereye i Kampala n’i Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .