00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahinda k’umwana wa Sgt Robert wafashwe ku ngufu na Se

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 1 December 2020 saa 06:08
Yasuwe :

Umwana w’imyaka 15 wa Sgt. Maj. Robert Kabera yahishuye uko byagenze mu ijoro ribi mu mateka ye ubwo se yamufataga ku ngufu, akanamutegeka ko ibyabaye byose biguma hagati yabo.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki 23 Ugushyingo 2020, nibwo byatangajwe ko hari umwana w’imyaka 15 bivugwa ko yasambanyijwe na Sergeant Major Kabera Robert wamenyekanye muri muzika nka Sergeant Robert, ndetse ko uyu muhanzi yahise atoroka akaba ari gushakishwa uruhindu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda ku manywa yo ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020, ryavugaga ko “Ishami ry’Ubushinjacyaha mu Gisirikare cy’u Rwanda, ryatangiye iperereza ku byaha bishinjwa Sergeant Major Kabera Robert a.k.a “Sergeant Robert” bijyanye no gusambanya umwana wo mu muryango we.”

Rikomeza rigira riti “Ibi byaha bivugwa ko byakozwe tariki ya 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.”

Ubu uyu mwana w’imyaka 15 yahuye n’ihungabana rikomeye bitewe n’ibyo avuga ko yakorewe na se wamwibarutse. Arashaka ko se asobanura ibyo yamukoreye n’impamvu yabimuteye.

Umukobwa we utigeze atangazwa amazina kuko ataruzuza imyaka y’ubukure, yavuze ko umunsi yafashwe ku ngufu na se, yari yabyutse ajya ku ishuri nk’ibisanzwe. Ngo yarabyutse, arakaraba arangije afata inzira ajya kwiga.

Saa Sita yaratashye agiye gufata ifunguro, ageze mu rugo asangayo mukase babanaga, amubwira ko ajyanye umwanya i Nyagatare (mu Mutara) ko nimugoroba nava ku ishuri atari buze kumusanga mu rugo.

Bigeze nimugoroba, nta kibazo na kimwe cyari cyakabaye. Ngo hari umuturanyi se yahamagaye, asaba ko yajya iwe akamuha umukobwa we bakavugana.

Ati “Umuturanyi yarakomanze ku rugi rwacu, hanyuma ambwira ko Papa ashaka kumvugisha. Ubwo twavuganaga, yari ahantu hari urusaku rwinshi, hari abagabo benshi bari gusakuza. Yari mu kabari.”

Yakomeje agira ati “[Papa] Yarambwiye ngo mbwire musaza wanjye (ubusanzwe asasa mu ruganiriro, akaba ariho arara) afate icyumba cyanjye hanyuma njye kurara mu cye [icya Papa].”

Ngo byari ibintu bisanzwe ko Se ajya mu kabari akanywa kugeza mu masaha y’igitondo. Uyu mwana yabwiye musaza we gukora ibyo se avuze, ariko bemeranya ko buri wese asubira kuryama aho asanzwe arara, se namara gutaha.

Sgt Robert ngo yageze mu rugo ahagana saa Munani zo mu rukerera. Yari kumwe n’abandi bagabo babiri, ariko bahita bataha kuko se yari afite akazi mu gitondo.

Uyu mwana ngo yahise afasha se kwinjira mu nzu kuko atashoboraga kugera mu cyumba kuko yari yasinze cyane. Ati “Rimwe na rimwe aranywa akarenza urugero, ku buryo mukadata ariwe umwinjiza mu buriri.”

Uyu mwana wavugaga ibyamubayeho ari kurira, yakomeje abwira Virunga Post dukesha iyi nkuru ati “Nicaye ku buriri bwe hanyuma atangira kunkuramo amasogisi maremare nari nambaye”. Ngo yabonye ari ibintu bidasanzwe, agerageza kumubwira ko bwije ko agiye kuryama.

Se ngo yaramukankamiye cyane amubaza ati “Ni inde Papa hano? Ni inde utanga amabwiriza hano? Ni njye cyangwa ni wowe?” Umwana ibibazo byose agasubiza ati “Ni wowe”.

Ngo se yamutegetse kuryama kuri ubwo buriri, umwana amusubiza ati “Papa buri wese afite uburiri bwe hano”. Arira, uyu mwana yakomeje agira ati “Yaransunikiye ku gitanda n’uburakari bwinshi hanyuma anjya hejuru.”

Ngo ibyabaye byose uyu mwana yari ari kurira cyane gusa musaza we utari umeze neza, ntiyagize icyo akora.

Ubwo ngo yari amaze kumufata ku ngufu, yaravuze ati “mukobwa wanjye”, undi ahita ahaguruka aragenda yiruka. Ngo se yahise afata umuhoro munsi y’igitanda, aramukurura avuga mu ijwi ryo hejuru ko agiye kwiyahura.

Uyu mwana ngo yananiwe gukingura urugi kugira ngo yiruke, hanyuma se amwambura imfunguzo. Yatekerezaga ko ashobora kumutema ariko aramureka ajya mu cyumba cye.

Se ngo yaramubajije ati “Ni iki nakora kugira ngo ibi bigume hagati yacu?” Umwana aramusubiza ati “ntacyo, nsohokera mu cyumba.”

Uyu mwana yakomeje avuga ko yari ategereje ko bucya kugira ngo asohoke mu rugo. Ngo bigeze saa Kumi z’igitondo, yaranyonyombye arasohoka ajya kwa se wabo wahise amujyana kuri Isange One Stop Centre yitabwaho.

Sgt. Maj. Kabera, ni umuhanzi wakoze indirimbo zitandukanye zirimo izamamaye mu myaka icumi ishize nk’iyo yise “Impanda” n’izindi. Yagiye aririmba kandi izindi ndirimbo nyinshi zirata ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda dore ko ari n’umwe mu bari bagize itsinda ry’ingabo z’igihugu riririmba rizwi nka “Army Jazz Band”.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, Sergeant Robert yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, ahamya ko ariho yatorokeye ndetse ko asaba iki gihugu kumuha ubuhungiro.

Yavuze ko yatorotse ari kumwe n’umugore we, yinjira ku butaka bwa Uganda anyuze mu nzira zitemewe ku mupaka wa Kagitumba. Ngo yasize mu Rwanda abana be batatu bakuru n’uruhinja rw’amezi arindwi.

Ngo ubwo yavaga mu Rwanda yajyanye n’urwo ruhinja, gusa ageze ku mupaka wa Kagitumba mu nzira yagombaga kunyuramo asanga irimo amazi, afata umwanzuro wo kuruha abagiraneza kugira ngo rutarohama arusiga mu Rwanda atyo akomezanya n’umugore we.

Sergeant Robert ari gushakishwa n'inzego z'ubutabera mu gisirikare cy'u Rwanda mu iperereza ku cyaha cyo gusambanya umwana we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .