00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid-19: Perezida Kagame yasabye umwihariko muri gahunda zo gufasha abagore n’urubyiruko

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 25 January 2021 saa 03:48
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yatangaje ko urubyiruko n’abagore bari mu byiciro bikwiye guhabwa umwihariko ahanini bishingiye ku kuba baragizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Coronavirus.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Mutarama 2021 ubwo hafungurwaga inama yiswe Davos Agenda 2021 yateguwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu, WEF yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yitabiriwe n’abahanga mu bya siyansi, abanyepolitiki, abashoramari, urubyiruko, abagize sosiyete sivile n’abandi.

Umukuru w’Igihugu yatanze ikiganiro ku ngingo ivuga ku ‘Buryo bushya bwo kurengera abatishoboye n’abafite intege nke’ bukwiye kwimakazwa hagati ya Guverinoma, abikorera n’abaturage.

Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe Isi yize amasomo yahuraga nayo ariko ntiyashyire mu bikorwa cyangwa ngo iyahe umwanya akwiye mu buzima bw’abantu.

Yatanze urugero ku Rwanda avuga ko ubwo Guma mu rugo ya mbere yashyirwagaho muri Werurwe 2020, hari ingamba zikomeye igihugu cyafashe mu gufasha abatishoboye.

Yakomeje ati “Icyorezo cyahungabanyije abakozi cyane kandi Guverinoma zabishakiye ibisubizo zifashishije ubushobozi bwari buhari. Dufashe urugero ku Rwanda, twashyizeho Ikigega Nzahurabukungu kirimo miliyoni 100$ zo gufasha ibigo kutagwa mu bihombo.’’

“Twanakoresheje ikigega cy’igihugu mu guha imiryango itishoboye amafunguro mu gihe cya Guma mu rugo, twishyuriye ubwisungane mu kwivuza abatishoboye bagera kuri miliyoni ebyiri. Ibi bibazo byongeye kwerekana ibyuho muri gahunda zo kurengera abatishoboye hirya no hino ku Isi.’’

Umukuru w’Igihugu yakomeje ati "Twabonye uburyo byagize ingaruka ku Isi yose n’uko yabyitwayemo, byongera gushimangira ko hari ibibazo twakomeje kwirengagiza dusanga bitarakemuka.’’

Perezida Kagame yavuze ko gushaka umuti w’ibi bibazo bigomba gukorwa kuko ‘Bizatuma sosiyete ishobora kwitegura bihagije muri iki gihe cy’ibyorezo no mu minsi iri imbere.’

Gahunda zo gufasha abatishoboye ntizigomba guharirwa ibihugu bikize, icyorezo cyatwigishije ko dukenerana mu bintu bitandukanye, ku buryo ibibera ku mugabane umwe bigira ingaruka ku wundi.

Perezida Kagame yavuze ko mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere usanga abenshi babeshwaho n’ishoramari rito by’umwihariko abagore n’urubyiruko.

Ati “Dukeneye uburyo bunoze kandi burimo udushya muri gahunda zo gufasha abatishoboye, zigomba kuba zidaheza abakozi bo mu byiciro byose. Namenye ko hari gahunda yo gushyiraho Ikigega Mpuzamahanga cyo gufasha abatishoboye kandi ni igitekerezo cyiza.’’

Umunyamabanga w’Ihuriro Mpuzamahanga rya Sendika (ITUC: International Trade Union Confederation), Sharan Burrow, yashimangiye ko ibihugu bikeneye ‘gufatanya kurusha uko byahoze’.

Yagize ati “Iki ni igihe cyo gufatanya. Niba tubonye amafaranga menshi, ese twiteguye gushyira ku ruhande ayagenewe gutangiza gahunda yo gufasha abatishoboye? Gahunda nshya yo gufasha abatishoboye ifasha mu kongera kwiyubaka ariko no guteganyiriza ahazaza hahamye.’’

Icyorezo cya Coronavirus cyahungabanyije ubuzima bw’abatuye Isi kuko nibura abagera kuri miliyari 3.3 bafite ibyago byo kubura iby’ingenzi bibatunga mu buzima bwa buri munsi.

Perezida Kagame yasabiye umwihariko abagore n’urubyiruko muri gahunda zigenewe kwita ku bahungabanyijwe na Coronavirus
Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe Isi yize amasomo yahuraga nayo ntiyahe umwanya akwiye mu buzima bw’abantu
Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yitabiriwe n'abayobozi batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .