00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dosiye iregwamo abakozi ba RBC yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 December 2022 saa 03:25
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko dosiye iregwamo abakozi barindwi ba RBC bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta binyuranyije n’amategeko yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Aba bakozi batawe muri yombi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki ya 26 Ugushyingo 2022 ariko mu minsi ibiri ishize hatawe muri yombi abandi bakozi babiri.

Abafashwe nyuma ni Basabose Tharcise wahoze ashinzwe imitangire y’amasoko muri RBC na Nsengumuremyi Jean Marie Vianney.

Iyi dosiye kandi irimo Kamanzi James wahoze ari Umuyobozi Mukuru wungirije muri RBC; Rwema Fidèle wari Umukozi wa RBC mu Karere ka Karongi; Ndayisenga Fidèle, Ndayambaje Jean Pierre na Kayiranga Leonce bari abakozi ba RBC bakaba no mu bagize akanama k’amasoko mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima.

Abafashwe bakekwaho icyaha cyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Dosiye yabo yamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha kuri uyu wa 2 Ukuboza 2022 kugira ngo iregerwe urukiko.

Gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko bifatwa nk’icyaha iyo umuntu ahishurira upiganwa amakuru ajyanye n’imiterere ya tekiniki y’isoko mbere y’igihe cy’itangazwa ryaryo; yanze gutanga nta mpamvu igitabo cyerekana uburyo ipiganwa rikorwa n’izindi nyandiko z’inyongera zacyo cyangwa utanga ikitari cyo cyangwa icyo yahinduye n’ubogamisha akanama gakora isesengura ry’inyandiko z’ipiganwa kagashingira ku ngingo zidateganyijwe mu gitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa.

Ibi byiyongeraho gukoresha impamvu idateganyijwe mu gitabo cyerekana uburyo ipiganwa rikorwa agatanga isoko n’ibindi.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe muri ibyo byaha byaha bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe n’umukozi abitegetswe n’umuyobozi we, uwo muyobozi ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 10 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .