Umukuru w’Igihugu ni we wakoze izi mpinduka mu myanya itandukanye mu nzego nkuru z’igihugu nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe.
Izo mpinduka zirimo ko Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizweho ku wa 14 Nyakanga 2021 yabonye umuyobozi wayo wa mbere. Ni Dr Bizimana Jean Damascène wayoboraga CNLG kuva mu 2015.
Iyi minisiteri yahawe kuyobora ifite inshingano zo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu.
Undi wahawe inshingano nshya ni Busingye Johnston wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.
Busingye yavuye muri Guverinoma nyuma y’iminsi 3023 ni ukuvuga imyaka umunani, amezi atatu n’iminsi icyenda ayinjiyemo kuko bwa mbere yagizwe Minisitiri hari ku wa 23 Gicurasi 2013.
Nta yindi minisiteri yigeze ayobora. Uyu mugabo wize amategeko muri Kaminuza ya Makerere, kuva mu 2006 kugera mu 2013 yari Perezida w’Urukiko Rukuru. Yigeze kuba Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera cyo kimwe n’Umucamanza mu Rukiko rwa Afurika y’Uburasirazuba.
Busingye yasimbuye Yamina Karitanyi wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza kuva muri Nzeri 2015. Yamina wigeze kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo no kubungabunga Ibidukikije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz.
Francis Gatare wari Umuyobozi wa RMB we yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu.
Uyu mugabo wize amategeko muri Kaminuza ya Makerere hagati ya 1988 na 1991, akaniga ibijyanye n’Ubukungu muri Kaminuza ya Windsor n’Imiyoborere muri Harvard University, John F. Kennedy School of Government; yigeze kumara imyaka itandatu ari Umuyobozi wa RDB ndetse hagati ya 2009 na 2014 yari Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika. Yari amaze imyaka ine n’amezi arindwi ayobora RMB.
Undi wahawe inshingano ni Dr Fidèle Ndahayo wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu za Atomike. Ni ubwa mbere iki kigo kuva cyajyaho gihawe umuyobozi, bijyanye na gahunda igihugu cyihaye zo gukoresha ingufu za nucléaire mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere.
Dr Ndahayo yigeze kuba Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse ayobora na Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba.
Ikigo yahawe kuyobora cyashyizweho n’Iteka rya Perezida wa Repubulika ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 4 Ukuboza 2020. Gifite inshingano zo guteza imbere ikoreshwa mu mahoro ry’ingufu za nucléaire hagamijwe iterambere rirambye ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Clarisse Munezero we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu mu gihe Dr Mihigo Kalisa Thierry yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’Igihugu.
Munezero yari asanzwe akora muri Legal Aid Forum. Afite Masters mu Mategeko Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Nantes mu Bufaransa. Yakoze muri Avocats Sans Frontières ashinzwe gukurikirana imishinga hagati ya 2011 na 2012.
Yakoze kandi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu gihe cy’imyaka itatu ashinzwe ibijyanye n’amategeko mbere yo kujya muri Legal Aid Forum yari amazemo imyaka irindwi n’amezi atandatu.
Umwanya wahawe Dr Mihigo Kalisa nta muntu wari uwufite kuva mu Mutarama uyu mwaka ubwo Dr Thomas Kigabo wari uwurimo yitabaga Imana.
Kalisa yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu, ayobora n’Ishami rigenzura imiterere y’Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Yaminurije muri Kaminuza ya Lyon mu Bufaransa. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, mu Bukungu.
Aba mu nama z’ubutegetsi z’ibigo bitandukanye bya Leta nka Rwanda Airport Company Ltd na Agaciro Development Fund aho ari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Inama y’Ubutegetsi.
Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/H4j8HDpIWi
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) August 31, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!