00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Ngamije yemeye ko impinduka zari ngombwa muri Minisante

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 2 December 2022 saa 12:25
Yasuwe :

Dr Ngamije Daniel wari umaze imyaka ibiri, amezi icyenda n’umunsi umwe ari Minisitiri w’Ubuzima, yahererekanyije ububasha na Dr Nsanzimana Sabin wamusimbuye, agaragaza ko amaraso mashya yari akenewe mu rwego rw’ubuzima kugira ngo rubashe kugera ku nshingano zarwo.

Ku wa 28 Ugushyingo 2022 nibwo Dr Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’Ubuzima, asimbura Dr Ngamije Daniel wari warahawe izi nshingano ku wa 27 Gashyantare 2022.

Impinduka muri Minisiteri y’Ubuzima zasize hagiyeho Minisitiri mushya n’Umunyamabanga wa Leta mushya, Dr Yvan Butera wasimbuye Dr Mpunga Tharcisse.

Mu muhango w’ihererekanyabubasha, Dr Ngamije yavuze ko umwanzuro wo kugira Dr Nsansimana Minisitiri w’Ubuzima uboneye. Ati “ Ni umunsi udasanzwe kuri Minisiteri kuba yabonye amaraso mashya kugira ngo yihute igana ku ntego z’uru rwego. Nizera ko iki cyari igihe cyiza cyo gufata iki cyemezo gikwiriye cyo kugira Dr Sabin [Nsanzimana] na Dr Yvan nka Minisitiri n’Umunyamabanga wa Leta.”

Dr Ngamije yavuze ko kuva muri Gashyantare 2020 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Ubuzima, hakozwe byinshi, gusa ko bishoboka ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwabonye ko intego zitagezweho uko bikwiriye.

Ati “Kongera imbaraga muri uru rwego, ni icyemezo cyiza cyari gikwiriye gufatwa. Kuko turi gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma ya 2017-2024, dufite intego tugomba kugeraho nk’urwego. Rero niba bigendanye n’ibyagaragajwe n’Ubushakashatsi buheruka ku Buzima bw’Abaturage hakiri ibyuho, rero dukeneye gukora ibintu mu buryo butandukanye. Kuri njyewe rero, iki ni icyemezo kiboneye.”

Mu myaka igera kuri itanu ya manda ya Gatatu ya Perezida Kagame, hari byinshi byakozwe birimo kongera umubare w’abaganga. Imibare igaragaza ko mu 2017, byabarwaga ko mu Rwanda umuganga umwe yita ku barwayi 10.055; gahunda yari uko uwo mubare w’abo yitaho ugabanuka mu kurushaho gutanga ubuvuzi bufite ireme na serivisi nziza.

Mu 2020, umuganga umwe yabarirwaga abantu 8.247 ndetse ni igipimo kiri hejuru y’icyari cyiyemejwe kuba cyagezweho mu 2021 kuko mu ntego harimo ko bizagera muri uyu mwaka umuganga umwe abarirwa abarwayi 9000, byumvikane ko byagezweho bikanarenga.

Ku babyaza, naho imibare igaragaza ko hari intambwe yatewe. Mu 2017 byabarwaga ko umubyaza umwe yita ku babyeyi 4.064, mu 2020 hatewe intambwe ishimishije uwo mubare uramanuka ugera ku babyeyi 2.340.

Gusa urwego rutigeze rugera ku ntego zari ziyemejwe ni urujyanye n’abaforomo kuko mu 2017 byabarwaga ko umwe yita ku bantu 1.095, mu 2020 uwo mubare wariyongereye aho kumanuka ugera ku bantu 1.198 mu gihe intego ari uko wagombaga kuba uri ku barwayi 900.

Mu bigomba gukorwa, Dr Ngamije yavuze ko mu gihe u Rwanda rugiye gutangiza ibijyanye no guhanahana impyiko, hakenewe itegeko rigena uko bigomba gukorwa.

Hari kandi itegeko rijyanye na serivisi z’ubuzima kuko irisanzwe ryagiyeho mu 1998, ariko ko ubu irivuguruye riri hafi kurangira aho rigeze ku cyiciro cyo gushyiramo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Mu byo yasabye umusimbuye gukurikirana, harimo ikibazo kijyanye n’uburyo bwo gushaka amikoro aturutse imbere mu gihugu agamije guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Yavuze iyo dosiye igeze mu biro bya Minisitiri w’Intebe, asaba ko yakwihutishwa kuko mu gihe uru rwego rwaba rubonye amafaranga yisumbuyeho byakemura ibibazo birimo nk’ibijyanye no kwishyura amavuriro mu bijyanye n’ubwishingizi ndetse n’imiti.

Yagaragaje ko hari ibigo bikenewe kubakwa cyangwa se kuvugururwa, atanga urugero rw’Ibitaro bishya bya CHUK, Laboratoire nkuru nshya, ibigo bizajya byifashishwa mu gushyira abantu mu kato, Ikigo gikora ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga, IRCAD (Research Institute against Digestive Cancer), Ikigo kivura indwara z’umutima [Heart Center], Ibitaro bishya bya Kanombe n’ibindi.

Yakomeje ati “Niba dushaka kuba igicumbi gitanga serivisi z’ubuzima muri aka karere, bijyanye n’iri shoramari ryose turi gukora [...] dukeneye urwego rwigenga rugenzura kandi rukemeza ubwiza bwa serivisi zitangirwa muri buri kigo yaba icya leta cyangwa icyigenga.”

Dr Ngamije yavuze ko minisiteri idashobora gushyiraho ayo mahame nirangiza ngo inasubire inyuma igenzure yo ubwayo ko yubahirizwa. Kuri we, urwo rwego rwigenga nirwo rukwiriye gukora izo nshingano.

Ati “Umunsi tuzashyiraho urwo rwego, iyi minisiteri izuzuza inshingano zayo zose. Kuko nusoma intego z’iyi minisiteri, ni imitangire myiza ya serivisi zihabwa abaturage. Ni gute wakwizera ko imitangire ya serivisi zihabwa abaturage ari myiza mu gihe ari wowe ukora byose?”

“Ibaze uko byagenda nko mu bijyanye n’imari, tubaye tudafite Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta?”

Dr Ngamije yavuze ko hari abafatanyabikorwa benshi biteguye gutanga umusanzu mu kuba uru rwego rwashyirwaho.

Minisitiri Dr Nsanzimana Sabin yashimiye Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere cyo kuyobora Minisiteri y’Ubuzima, asaba abakozi b’iyi minisiteri gukorera hamwe kugira ngo bagere ku ntego igihugu cyifuza.

Ati “Tubisabiye ko mwazadufasha gusoza izi nshingano zikomeye twahawe, nubwo maze igihe muri iyi minisiteri, buriya inshingano iyo zihindutse ibintu biba bihindutse [...] igikuru ni ugukorera hamwe, mwese yaba ari minisitiri urangije inshingano ze uyu munsi, ndabinginze, ndabasabye dukorane neza dukorane nk’ikipe. Ndabizeye kuko benshi tumaze igihe dukorana.”

Dr Nsanzimana ubwo yahererekanyaga ububasha na Dr Ngamije yasimbuye
Dr Ngamije yashimye umwanzuro wo kugira Dr Nsanzimana Minisitiri w'Ubuzima
Umuhango w'ihererekanyabubasha witabiriwe n'abayobozi benshi batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .