00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaramenyekanye kuri dosiye y’umunyemari Muvunyi Paul yaregewe Ubushinjacyaha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 December 2020 saa 07:08
Yasuwe :

Dosiye y’umunyemari Muvunyi Paul n’abandi bantu batatu barimo Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuyobora Ingabo mu Karere ka Karongi bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Ku wa 27 Ukuboza 2020 nibwo byamenyekanye ko Muvunyi Paul wayoboye Rayon Sports; Rtd Col Ruzibiza Eugène; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi, Niyongamije Gérald n’umuturage witwa Kayigema Félicien bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Amakuru yizewe ni uko dosiye ya Muvunyi n’abo bareganwa uko ari batatu yamaze kuregerwa Ubushinjacyaha.

Mu bucukumbuzi bwa IGIHE yamenye ko iyi dosiye nta sano ifitanye n’ikirego cya Muvunyi n’Uruganda rutunganya umusaruro w’ibireti, Horizon-Sopyrwa.

Sopyrwa yavugaga ko mu 2007 ubwo Muvunyi yari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi yanyereje asaga miliyari 1 Frw yavuye mu mushongi w’ibireti ungana na toni 20 zari zigiye koherezwa hanze.

Muvunyi yahamijwe icyaha n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Musanze cyo kunyereza amafaranga, ajuririra Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rumuhanaguraho icyaha.

Horizon-Sopyrwa yahise ijuririra Urukiko rw’Ikirenga ivuga ko itanyuzwe n’imikirize y’urubanza ndetse mu 2019, uru rukiko rwategetse ko Muvunyi yishyura miliyoni 500 Frw.

IGIHE yamenye ko icyaha Muvunyi akurikiranyweho kuri ubu kijyanye n’ubutaka buri hafi y’Ikiyaga cya Kivu yaguze mu buryo bw’uburiganya, nyirabwo atabizi.

Mu 2013 nibwo bivugwa ko Paul Muvunyi yaguze ubutaka buri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Mudugudu wa Nyagahinda, Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi. Muri aka karere Muvunyi ahafite ishoramari ryagutse mu by’amahoteli, ni ho yubatse iyitwa Kivu Safari Lodge iri mu Murenge wa Gishyita. Yatashywe mu 2016 itwaye miliyari 1,2 Frw.

Mu kugura ubwo butaka bwa Mukangamije Annonciata, bivugwa ko Muvunyi yatanze miliyoni 2 Frw ariko nyir’ubwite nta ruhare yagize mu igurishwa ryabwo.

IGIHE yamenye ko amasezerano y’ubugure yashyizweho umukono na Kayigema Félicien, umuturage wasinye mu izina rya nyir’ubutaka akaba ari na musaza we, naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura, Niyongamije Gérald, arayashimangira ko ari ukuri ko byakorewe imbere ye nk’umuyobozi.

Rtd Col Ruzibiza Eugène we akurikiranyweho ubufatanyacyaha muri iyi dosiye cyane ko yari Umuyobozi wa Brigade ya 307 yakoreraga mu Ntara y’Uburengerazuba mu 2015.

Muvunyi wari wamaze kugura ubutaka yagiye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire yabwo mu Rwanda, agiye gusaba ko bushyirwa mu mazina ye.

Ni icyemezo yafashe amaze kumenya amakuru ko ubutaka yaguze buri ahantu hateganyirijwe kwagurirwa ibikorwa by’umushinga wa Gaz Methane wa Kivu Watt kandi ko abaturage bahafite ubutaka bazahabwa ingurane.

Mu gihe abandi baturage bari bamaze guhabwa ingurane zabo Muvunyi yasigaye atarayibona kuko ubutaka bwari butarandikwa ku mazina ye.

Amaze kubona abandi bari guhabwa amafaranga y’ingurane nibwo yihutiye gusaba ko icyangombwa cy’ubutaka cyashyirwa mu mazina ye, na we akabona ingurane nk’abandi (expropriation).

Muvunyi yajyanye impapuro z’ubugure bw’ikibanza ashaka guhabwa ingurane z’agera muri miliyoni 9 Frw mu gihe ubutaka bwe bwari bwahawe agaciro kari hagati ya miliyoni esheshatu na zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo Muvunyi yageraga mu kigo cyagombaga kumuha icyangombwa cy’ubutaka kigashyirwa mu mazina ye; mu busesenguzi cyakoze cyaje gusanga ubwo butaka bwaraguzwe hagendewe ku makuru atari yo, gisaba inzego zibishinzwe kubikurikirana.

  Ubucukumbuzi ku masezerano y’ubugure yakemanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka

Amasezerano y’ubugure Muvunyi Paul yashingiyeho asaba ibyangombwa ntiyari ukuri kuko nyir’ubutaka atari we wabusinyeho ndetse n’itariki bivugwa ko yakoreweho ihabanye n’ukuri.

Mu bucukumbuzi bwa IGIHE, yasanze Umunyamabanga wemeje ayo masezerano y’ubugure bivugwa ko yakozwe mu 2013, icyo gihe yari ataraba umuyobozi w’ako kagari.

IGIHE yagerageje kuvugana n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA), Mukamana Esperance, atubwira ko amakuru yose bayashyikirije RIB.

Mu magambo make, yagize ati “RIB ni urwego dukorana iracyari mu iperereza. Ni bo batanga amakuru.’’

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yari yabwiye IGIHE ko Muvunyi n’abo bareganwa bari mu maboko y’Ubugenzacyaha ndetse bakomeje gukorwaho iperereza.

Yagize ati “Tariki ya 24 Ukuboza nibwo batawe muri yombi. Icyaha ni ugukoresha impapuro mpimbano.”

Nta byinshi yasobanuye ku miterere y’icyaha bakurikiranyweho kuko dosiye ikiri gukorwaho iperereza ryimbitse.

Icyaha Muvunyi akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igena ko aramutse abihamijwe n’urukiko, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Muvunyi Paul akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yaguraga ubutaka/Ifoto: Rwanda Magazine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .