00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyitezwe mu mushinga wa miliyari 31 Frw uzasiga hubatswe imihanda ya km 450 mu turere dutandatu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 December 2020 saa 08:16
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kongera imihanda itunganyijwe mu gihugu, ku buryo muri uyu mwaka yatangiye umushinga wo kubaka ibilometero 450 by’imihanda mu turere dutandatu mu Ntara zitandukanye.

Ni umushinga urimo gukorwa hatunganywa imihanda yari isanzwe ikubakwa neza mu Turere twa Nyabihu (90 km), Gakenke (58 km ), Nyaruguru ( 68 km), Nyagatare (78 km ), Gatsibo (79 km ) na Rutsiro (km 77).

Ni imihanda biteganywa ko kilometero 253 zizashyirwamo kaburimbo yoroheje (cheap-seal surfacing) na kilometero 197 zizatsindagirwa neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence, yabwiye IGIHE ko umushinga ho watangiye, ndetse hari byinshi witezweho umunsi uzaba warangiye.

Ati "Amasezerano yo gutangira yarasinywe, hari na hamwe hatangiye ku bilometero 39, ahandi abazabikora baracyegeranya ibikoresho n’abakozi. Iyi mihanda rero izafasha abaturage mu buhahirane, kugeza umusaruro ku isoko, ubuhahirane n’utundi turere, kuko uretse imihanda irimo gutsindagirwa, hari n’uzashyirwamo kaburimbo yoroheje.”

Ni imihanda kandi yitezweho koroshya ubukerarugendo mu Karere ka Rutsiro, gafite umwihariko wo kuba kabarizwamo igice kinini cy’Ikiyaga cya Kivu mu Ntara y’Iburengerazuba, ndetse n’ibirwa hafi 80% biri muri ako karere. Gakungahaye ku buhinzi bwa kawa n’icyayi.

Ayinkamiye yakomeje ati "Hari n’abaturage benshi bazahabwa akazi kubera iyi mihanda, ari mu gihe cyo kuyikora, ari na nyuma yaho kuko abantu bazaba babasha gukora ingendo bakava ahantu hamwe bakajya ahandi.”

Umuyobozi Ushinzwe imihanda mu Karere ka Gakenke, Ir Makuza Jean Pierre, yavuze ko bafite imishinga yo kubaka ibilometero bigera kuri 69, byatangiye mu mpera z’umwaka ushize.

Yagize ati “Muri izo harimo kilometero 41 zizaba ari kaburimbo, izindi zizaba ari imihanda itsindagiye. Intego z’iyi mishinga ni ugufasha abaturage kugeza umusaruro wabo mu masoko, ni cyo cy’ibanze abaturage bayitezeho, ariko kandi urumva iyo umuhanda wageze ahantu, abaturage bava mu bwigunge, barahahirana.”

Mu mihanda izubakwa, kaburimbo izahuza Buranga – Kamubuga, uhinguke ku muhanda wa Base.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo iheruka gusinya imihigo ko igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka cyagombaga gusiga umushinga ugeze kuri 8%, mu gihembwe cya kabiri ukagera kuri 20 ku ijana, mu cya gatatu bikagera kuri 28%.

Uyu mwaka ukazarangira umushinga ugeze kuri 40%, ukazatwara 31,068,482,458 Frw muri uyu mwaka w’Imihigo 2020/2021. Biteganywa ko ibice bisigaye bizagenerwa indi ngengo y’imari mu mwaka utaha.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) Baganizi Patrick Emile, aheruka kubwira IGIHE ko uyu mushinga watangiye gukorwa.

Ati “Imirimo nibwo igitangira ariko ntabwo iragera kure, ubu ugereranyije usanga tugeze hagati ya 10-15%. Ni icyiciro cya kabiri cy’iyi mirimo kuko hari iyindi twari twarakoze. Ni imihanda idufasha kugira ngo umusaruro ubashe kugera ku isoko.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ko hari imihanda irenze ibikometero 38000, mu gihe kaburimbo ubu irenze ibilometero 2000 gusa.

Imihanda ni kimwe mu bikorwa remezo byashyizwemo ingufu muri uyu mwaka w’ingengo y’imari mu koroshya ubuhahirane

Ifoto: Image Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .