00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imanza ibihumbi 75 zinjiye mu nkiko mu 2020: Kuki imanza zikomeje kwiyongera?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 January 2021 saa 07:27
Yasuwe :

Uko bwije n’uko bukeneye, umubare w’Abanyarwanda bagana inkiko ugenda wiyongera. Bigaragazwa n’imibare y’umwaka w’ubucamanza wa 2019/2020, aho imanza zinjiye mu nkiko z’u Rwanda zingana na 75,188.

Imibare igaragaza ko nibura mu kwezi hinjiraga imanza 6,266. Imanza nshinjabyaha ni zo ziri ku isonga mu zinjiye kuko zihariye 64%. Imanza 17,975 zingana hafi na 24% by’imanza zisanzwe zinjiye mu nkiko ni iz’ifunga n’ifungura ry’agateganyo.

N’ubwo hinjiye imanza zisaga ibihumbi 75, izaciwe ni 76, 349. Ziyongereye ku kigero cya 5% ugereranyije n’izaciwe mu mwaka wari wabanje. Kuba umubare w’imanza zaciwe uruta uw’izinjiye, byatewe n’ibirarane by’imanza zari zarasigaye muri 2019.

Muri uwo mwaka, imanza zarangiriye mu nama ntegurarubanza zavuye kuri 3% zigera kuri 6%, naho imanza zigera kuri 897 zirangirira mu nzira y’ubuhuza.

Imanza zarengeje amezi atandatu mu nkiko zitarafatwaho umwanzuro ni 25,356 mu gihe mu mwaka wa 2019 zari 13,010. Inzego z’ubucamanza zivuga ko iri zamuka rifitanye isano n’igihe inkiko zamaze zidakora kubera icyorezo cya COVID-19 .

Kuki imanza mu Rwanda ziyongera?

Ku isi hose nta sosiyete itarangwamo icyaha, ari nayo mpamvu ibihugu byose bigira inzego z’ubutabera zishinzwe guhana abarenze ku mategeko no guha ubutabera abarenganyijwe.

No mu Rwanda ni ko biri icyakora imyaka uko ishira, imibare y’abagana inkiko igenda yiyongera.

Umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko igitera ubwiyongere bw’imanza, ari icyizere abaturage bafitiye ubutabera bw’u Rwanda.

Yagize ati “Bigaragaza icyizere cy’inkiko ko cyazamutse, ni nako ibirego bizamuka cyane. Bigaragaza ko abantu bizera ko barabona ubutabera, aramutse atizeye kububona yavuga ati ntaho njya.”

Umuvugizi w'Inkiko Mutabazi Harrisson yavuze ko ubwiyongere bw'imanza mu nkiko buturuka cyane cyane ku cyizere abaturage bafitiye ubutabera bw'u Rwanda

Mu bindi Mutabazi avuga ko byongera imanza mu nkiko, ni uko nta bundi buryo bwinshi buhari mu baturage bwo kurangiza amakimbirane mu bwumvikane.

Ati “Nko mu manza mbonezamubano n’iz’ubucuruzi, uburyo bwo kurangiza ibibazo bitaje mu nkiko ntabwo buhari cyane. Habaye hari uburyo bufasha cyangwa bukumira ibibazo mbere y’uko biza mu nkiko byafasha, umubare wagabanyuka.”

Yakomeje agira ati “Ubundi ahandi usanga bafite amahuriro nko hagati y’abacuruzi, utubazo twabaye bakaducocera aho ngaho ariko aha usanga utwinshi bavuga ngo turagana mu rukiko.”

Mu mibereho y’abantu, habamo kamere yo kutava ku izima no kumva ko igihe bagiranye amakimbirane, inzira ya mbere ari mu rukiko.

Mutabazi yavuze ko nabyo bigira uruhare mu bwiyongere bw’imanza kuko hari ibibazo bijya mu nkiko, byashobokaga ko birangirizwa mu bwumvikane.

Ati “Abantu bari baremenyereye ko ikibazo cyose kirangirizwa mu rubanza. Akantu kose ati ‘nzakujyana mu rukiko’, ubu hagomba kubaho ubukangurambaga ko hari ibibazo bimwe na bimwe byarangira abantu batagiye mu nkiko.”

Hashyizweho urwego rw’abahuza ruzajya rwitabazwa n’abadashaka kugana inkiko mu gihe bafitanye amakimbirane mu manza mbonezamubano n’iz’ubucuruzi. Itegeko rishyiraho urwo rwego, ryemera ko urubanza aho rwaba rugeze hose, ku busabe bw’ababurana, bashobora kugana abahuza ndetse umucamanza akaba ashobora kubagira iyo nama.

Mutabazi yavuze ko ubukangurambaga nibumara kugera henshi, umubare w’imanza zikemurwa mu bwumvikane uziyongera, izijya mu nkiko zikagabanyuka.

Ati “Intego dufite ni ubukangurambaga kugira ngo abantu babimenye, babikunde bamenye akamaro kabyo. Turizera ko nibukorwa neza abantu bakabimenya, uyu mwaka imibare izaba ifatika.”

Yavuze ko n’ubwo hari abumva inkiko nk’inzira ya nyuma, uwazigannye hari ibihombo agiriramo nk’umwanya atakaza yitabira amaburanisha, amafaranga y’ingendo n’ibyo akoresha, ayo yishyura umunyametegeko, kuba utizeye gutsinda no gutinda gusubizwa ibyo watsindiye mu gihe watsinze.

Mutabazi yashimangiye ko hakenewe kubakwa ubwunzi n’ubuhuza mu nzego zose, haba mu nzego z’ibanze, amadini, abacuruzi n’ahandi.

Yatanze urugero rw’amadini, aho byoroshye kuba yafasha mu gukemura ibibazo byo mu miryango na za gatanya, dore ko abanyamadini bumvwa cyane kandi bakubahwa n’abayoboke babo.

Yavuze ko ubuhuza butuma ibibazo birangira vuba kandi bikarangira abantu bashobora kubana neza; bukaba bugamije gutanga ubutabera buzana ituze, kuko amakimbirane adindiza iterambere ry’igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .