00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zabohoje Umujyi wa Mocímboa da Praia

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 8 August 2021 saa 03:56
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zabohoje Umujyi wa Mocímboa da Praia uri mu Ntara ya Cabo Delgado, ukaba wari umaze imyaka ibiri kuri mu maboko y’inyeshyamba.

Mocímboa da Praia ni Umujyi ukomeye cyane kuko ari wo wari ibirindiro bikuru by’inyeshyamba zimaze imyaka itanu mu ntambara n’ingabo za Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado.

Izi nyeshyamba zari zimaze imyaka irenga ibiri zigenzura uyu mujyi, nyuma yo kuwambura ingabo za Leta mu 2019. Izi nyeshyamba ni zo zagenzuraga ikibuga cy’indege ndetse n’icyambu byo muri uyu mujyi.

Mu gihe Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zafataga imijyi itandukanye irimo Awasse na Palma, inyeshyamba zatsindwaga zakomeza gusubira inyuma zinjira mu gace ka Mocímboa da Praia, ari naho zashinze ibirindiro.

Amakuru yemeza ko mbere yo kugaba igitero simusiga kuri izi nyeshyamba, Leta y’u Rwanda yohereje izindi ngabo mu buryo bwihuse kugira ngo zunganire izari zimaze ibyumweru birenga bitatu ku rugamba, aho zifatanyije n’ingabo za Mozambique.

Ibitero byo kuri izi nyeshyamba byagabwe mu byiciro bibiri, birimo icyanyuze mu Majyepfo n’ikindi cyanyuze mu Majyaruguru y’Umujyi wa Mocímboa da Praia.

Ku rundi ruhande, Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi zari zimaze iminsi itatu zifashe ibirwa biri mu Nyanja y’u Buhinde, ku buryo bitashoboka ko inyeshyamba zihungirayo.

Urugamba rwo gutsintsura inyeshyamba mu Mujyi wa Mocímboa da Praia rwafatwaga nk’urushyira iherezo kuri iyi ntambara, nubwo ibikorwa byo gucunga umutekano mu bice byafashwe bizakomeza mu gihe kirekire, kuko zimwe mu nyeshyamba zahungiye mu mashyamba akikije imijyi itandukanye imaze gufatwa.

Hagati aho, Ingabo z’Umuryango w’Iterambere mu bihugu biri mu Majyepfo ya Afurika, SADC, nazo ziri kwitegura kwinjira ku rugamba mu gukomeza guhashya izi nyeshyamba. Amakuru avuga ko izi ngabo ziri bugere mu birindiro byazo kuri uyu wa Mbere.

Umunyamakuru wa IGIHE uri muri Mozambique, Philbert Girinema, yavuze ko abaturage bari baravuye mu byabo batangiye gutahuka, kandi bishimiye cyane ibikorwa byakozwe n’ingabo z’u Rwanda ziri mu Mozambique.

Nubwo ifatwa ry’Umujyi wa Mocímboa da Praia ryashegeshe inyeshyamba mu buryo bufatika, amakuru aturuka ku rugamba avuga ko ingabo zihuriye kuri iki gikorwa, zirimo iz’u Rwanda, iza Mozambique ndetse n’iza SADC zose ziteguye gukomeza ibikorwa byo kuzirwanya kuko ’inzira iganisha ku kuzihashya burundu ikiri ndende.

Ingabo z'u Rwanda ziri kumwe n'iza Mozambique ubwo zari zimaze kubohoza Umujyi wa Mocímboa da Praia
Umujyi wa Mocímboa da Praia wamaze gufatwa n'Ingabo z'u Rwanda, ari nawo cyicaro cya nyuma gikomeye cy'inyeshyamba zari zimaze imyaka ibiri zarawigaruriye
Umujyi wa Mocímboa da Praia urakomeye cyane mu Ntara ya Cabo Delgado kuko urimo icyambu n'ikibuga cy'indege byifashishwa mu bucuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .