Mocímboa da Praia ni Umujyi ukomeye cyane kuko ari wo wari ibirindiro bikuru by’inyeshyamba zimaze imyaka itanu mu ntambara n’ingabo za Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado.
Izi nyeshyamba zari zimaze imyaka irenga ibiri zigenzura uyu mujyi, nyuma yo kuwambura ingabo za Leta mu 2019. Izi nyeshyamba ni zo zagenzuraga ikibuga cy’indege ndetse n’icyambu byo muri uyu mujyi.
Mu gihe Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zafataga imijyi itandukanye irimo Awasse na Palma, inyeshyamba zatsindwaga zakomeza gusubira inyuma zinjira mu gace ka Mocímboa da Praia, ari naho zashinze ibirindiro.
Amakuru yemeza ko mbere yo kugaba igitero simusiga kuri izi nyeshyamba, Leta y’u Rwanda yohereje izindi ngabo mu buryo bwihuse kugira ngo zunganire izari zimaze ibyumweru birenga bitatu ku rugamba, aho zifatanyije n’ingabo za Mozambique.
Ibitero byo kuri izi nyeshyamba byagabwe mu byiciro bibiri, birimo icyanyuze mu Majyepfo n’ikindi cyanyuze mu Majyaruguru y’Umujyi wa Mocímboa da Praia.
Ku rundi ruhande, Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi zari zimaze iminsi itatu zifashe ibirwa biri mu Nyanja y’u Buhinde, ku buryo bitashoboka ko inyeshyamba zihungirayo.
Urugamba rwo gutsintsura inyeshyamba mu Mujyi wa Mocímboa da Praia rwafatwaga nk’urushyira iherezo kuri iyi ntambara, nubwo ibikorwa byo gucunga umutekano mu bice byafashwe bizakomeza mu gihe kirekire, kuko zimwe mu nyeshyamba zahungiye mu mashyamba akikije imijyi itandukanye imaze gufatwa.
Hagati aho, Ingabo z’Umuryango w’Iterambere mu bihugu biri mu Majyepfo ya Afurika, SADC, nazo ziri kwitegura kwinjira ku rugamba mu gukomeza guhashya izi nyeshyamba. Amakuru avuga ko izi ngabo ziri bugere mu birindiro byazo kuri uyu wa Mbere.
Umunyamakuru wa IGIHE uri muri Mozambique, Philbert Girinema, yavuze ko abaturage bari baravuye mu byabo batangiye gutahuka, kandi bishimiye cyane ibikorwa byakozwe n’ingabo z’u Rwanda ziri mu Mozambique.
Nubwo ifatwa ry’Umujyi wa Mocímboa da Praia ryashegeshe inyeshyamba mu buryo bufatika, amakuru aturuka ku rugamba avuga ko ingabo zihuriye kuri iki gikorwa, zirimo iz’u Rwanda, iza Mozambique ndetse n’iza SADC zose ziteguye gukomeza ibikorwa byo kuzirwanya kuko ’inzira iganisha ku kuzihashya burundu ikiri ndende.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!