00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyigo zisondetse, ruswa, kudindira kw’imishinga- Ibibazo mu masoko ya Leta

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 15 October 2021 saa 09:37
Yasuwe :

Amasoko ya Leta ni kimwe mu byakunze kugaragaramo ibibazo byinshi ndetse n’ubu bikigaragaramo nubwo hatabura gushyirwaho amabwiriza agenga imitangire yayo ndetse n’ibihano ku batashyize mu bikorwa amasezerano cyangwa ku bayakoze nabi.

Kugeza ubu 70% by’amasoko ya leta atangwa ajya mu bikorwaremezo birimo ubwubatsi n’imihanda, ari naho hakunda kugaragara ibibazo nk’imihanda isenyuka nyuma y’igihe gito yubatswe cyangwa se inyubako zitangira kwiyasa nta n’umwaka urashira zubatswe kandi byaratwaye akayabo k’amafaranga.

Ibi ni ingaruka ziterwa n’uruhuri rw’ibibazo biboneka mu masoko ya leta byagaragajwe kuri uyu wa 14 Ukwakira 2021 mu nama yahuje Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), na ba rwiyemezamirimo bapiganirwa aya masoko, abakora inyigo, abakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, abashinzwe kurwanya ruswa ndetse n’inzego za leta zitandukanye.

Muri iyi nama buri ruhande rwerekanye ibibazo biri mu mitangire y’amasoko birimo inyigo zikoze nabi, ba rwiyemezamirimo bishyurwa batinze, inzego zitanga amasoko afite agaciro karenze ingengo y’imari yateganyijwe cyangwa se bakananiza ba rwiyemezamirimo babasaba ibintu byinshi bidakenewe, kudindira kw’imishinga, n’ibindi.

  Inyigo zisondetse zagaragajwe nk’ipfundo ry’ibikorwa bitaramba

Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse, yavuze ko mu bibazo bya mbere biri mu masoko ya leta harimo inyigo zikoze nabi zituma ibikorwa bimara igihe gito bigahita byangirika, kuko ari zo zigenderwaho kugira ngo imirimo itangire gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Mu gutegura imirimo mubanza gukora inyigo kuko ni yo ibaha amakuru ajyanye n’umubare w’amafaranga azakenerwa ngo igikorwa runaka gikorwe, aho kigiye gukorerwa niba hameze neza, icyakorwa kugira ngo igikorwa kizubakwe gikomere n’ibindi.”

“Tumaze kubona ikibazo cy’inyigo zikorwa nabi kandi iyo inyigo ikozwe nabi, nyuma yaho bikurura n’ingaruka z’uko igikorwa kitazaba gikomeye.”

Kalimba Gilbert asobanura ibidindiza imishinga

Abitabiriye inama bagaragaje ko imbarutso yabyo ari abemeza inyigo batayigenzuye neza, rimwe na rimwe bagaha isoko abadafite ubushobozi buhagije bwo kuyikora kuko badahenda ndetse ugasanga na rwiyemezamirimo watsindiye isoko atagaragaza ahari ikibazo mu nyigo kugira ngo adatakaza isoko.

Ubusanzwe iyo impuguke ibyemerewe n’amategeko irangije gukora inyigo iyishyikiriza ikigo cyangwa urwego rutanga isoko rukayigenzura rukayemeza cyangwa ntiruyemeze, iyo yemejwe ruyiha uwatsindiye isoko na we akayisuzuma yayemeza bakabona gushyira mu bikorwa umushinga.

Abitabiriye inama basabye ko ibyo kwemeza inyigo byavanwa mu maboko y’akanama gashinzwe gutanga amasoko ya leta, bigahabwa itsinda ry’inzobere ritabarizwa muri ako kanama kugira ngo mu Rwanda hajye hubakwa ibikorwa bifite ireme.

Ruswa mu masoko ya leta iri ku kigero cya 63.3%

Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Kurwanya Ruswa n’Akarengane (TI Rwanda), wagaragaje ko mu masoko ya leta hari ruswa iri ku kigero cya 63.3%, ndetse ko mu 2020-2021 gusa hatanzwe ruswa irenga miliyari 14, aho muri kontaro 32 zatanzwe imwe imwe yatanze byibura ruswa ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe izindi zagiye ziyarenza.

Dr. Byiringiro Enock, umushakashatsi muri TI Rwanda yavuze ko hakiri ikibazo cy’ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo mu masoko ya leta, aho yagaragaje ko n’ikoranabuhanga ryari ryashyizweho na RPPA rya e-Procurement ngo rigabanye ibi bibazo hari byinshi bikiburamo.

Ati “Uyu munsi ibice byose bikurikizwa kuva hagenwa ibikorwa, kugeza bisojwe gukorwa, ntabwo e-procurement irabasha kubikurikirana byose, ngo ibashe kuba yacunga amasezerano neza, ngo ibashe kuba yatanga amakuru yose arebana n’abapiganira amasoko n’uburyo bwo kwishyura ntiburanoga.”

Dr. Byiringiro yagaragaje ko ibi bituma hari imishinga idindira kubera ubushobozi buke bwa ba rwiyemezamirimo bahabwa isoko badafite amafaranga ahagije, cyangwa abahabwa ’avance’ bakayijyana mu bindi.

Yasabye ko iyi e-procurement yashyirwamo ibikenewe byose kugira ngo bigabanye ruswa itangwa kubera guhura kenshi kw’abatanga n’abasaba amasoko.

Mu 2020, imishinga ifite agaciro ka miliyari 216,1 Frw yaradindiye”

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/2020 yagaragaje ko hari imishinga 62 afite agaciro ka miliyari 216,1 yadindiye, ibintu bikunda guterwa na ba rwiyemezamirimo batsindira amasoko arenze ubushobozi bwabo.

Umuyobozi Mukuru wa RPPA yavuze ko ibibazo byose bigaragara mu masoko ya leta bizagenderwaho havugururwa itegeko riyagenga

RPPA yagaragaje ko iyo rwiyemezamirimo ananiwe kurangiza umushinga yatangiye, urwego rwamuhaye isoko rugomba kumurega muri iki kigo agahabwa ibihano. Gusa byagiye bigaragara ko izi nzego zitabikora bigatuma ikibazo cyidakemuka.

Umuyobozi w’Ikigo cyunganira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ibikorwaremezo rusange, Assetip, Kalimba Gilbert, yagaragaje ko hari ibintu bine by’ingenzi bituma amasoko adindira.

Yagize ati “Icya mbere ni inyigo zitameze neza, indi mpamvu ikunda kubitera ni ugutinda gutanga ingurane z’ubutaka, abantu batanze isoko bamara kuritanga ugasanga amazu cyangwa indi mitungo by’aho uzanyuzwa bimaze amezi atandatu bitaravamo kandi wenda kontaro yo gukora umuhanda ari amezi 10.”

Icya gatatu yavuze ko ari ugutinda kwishyurwa aho usanga rwiyemezamirimo ahabwa ’avance’ ya mbere nyuma y’iminsi 45, naho icya kane avuga ko ari uburyo abahawe isoko bitwara mu gushyira mu bikorwa ibiri mu masezerano, kuko usanga hari abataba inyangamugayo bagakora nabi.

Ibibazo byose byagaragajwe, RPPA yavuze ko igiye kubyigaho ku buryo bizagenderwaho havugururwa itegeko rigenga amasoko ya leta rya 2018.

Dr Byiringiro Enock wa TI Rwanda yerekanye ko ruswa mu masoko ya leta iri hejuru cyane cyane mu bwubatsi
Ni inama yari yitabiriwe na ba Rwiyemezamirimo ndetse n inzego zitandukanye zifite aho zihurira n'amasoko ya leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .