00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karamba na bagenzi be barangije Kaminuza biyegurira imicungire ya parikingi mu bitaramo n’ibindi bikorwa

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 August 2019 saa 12:28
Yasuwe :

Iyo uganiriye na benshi mu rubyiruko ku ngingo yo kwihangira imirimo, ikiza hafi ni imbogamizi y’igishoro. Gusa nk’uko abahanga babigaragaza icya mbere si amafaranga ahubwo ni igitekerezo gifite icyerekezo n’umuhate wo kugishyira mu bikorwa kugira ngo kigirire akamaro nyiracyo n’abandi muri rusange.

Uyu muhate niwo watumye Karamba Aboubakar w’imyaka 28 na bagenzi be barangije muri kaminuza yigenga ya KIM, biyemeza kubyaza umusaruro igitekerezo cyo gucunga no kubungabunga aho abantu batandukanye mu Rwanda baparika ibinyabiziga byabo mu gihe bitabiriye ibikorwa, ibirori, inama zitandukanye n’ibindi bihuza abantu benshi.

Mu 2017 uru rubyiruko rwashinze ikigo cyitwa Kigali Smart Parking, rugendeye kuri gahunda rutozwa n’igihugu yo kwihangira imirimo ndetse no gushyigikira gahunda ya guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibindi bikorwa bizwi nka MICE.

Umurimo w’uru rubyiruko ni uko niba umuntu yitabiriye ubukwe, igitaramo, inama, n’ibindi bamufasha mu kumushakira aho aparika imodoka ye, kubimukorera no kuyicungira umutekano bitewe n’amasezerano bagiranye n’uwateguye igikorwa.

Hari kandi no kuvugana n’umuntu ufite ahantu haparikwa ibinyabiziga bo bagakorana na ba nyirabyo hanyuma bakaza kumugenera ijanisha runaka ry’ibyo bishyuje.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’urwo rubyiruko bavuze ko inama Perezida Kagame ahora agira urubyiruko zo kwihangira umurimo arizo zatumye nk’urubyiruko rwarangije Kaminuza bahanga umurimo wo gufasha bamwe cyane cyane abafite ibinyabiziga kudatakaza umwanya, aho bagenzura parikingi bigatuma ntawe utakaza umwanya ajya kurwana n’imodoka kandi afite byinshi byo gukora.

Karamba uyobora Kigali Smart Parking agira ati “Twagiye tureba uburyo Umujyi wa Kigali cyangwa se u Rwanda ruri kwihuta mu buryo bw’iterambere dusanga hari ibintu abantu batagakwiye kuba bataho umwanya cyane cyane ku bijyanye n’ikinyabiziga”.

“Niba umuntu ajya kwaka serivisi mu kigo runaka akajya guparika imodoka muri metero 100 kandi akeneye serivisi yihuta, twebwe icyo tumufasha ni uguparika no gucunga cya kinyabiziga noneho ya serivisi ye akayikora mu buryo bwihuse atiriwe atakaza umwanya”.

Akomeza avuga ko mu bitaramo no mu bindi bikorwa bafasha ba nyiri ibinyabiziga kubicungira umutekano, kubishakira aho biparika ndetse bakaba babafasha kubibaparikira.

Uko bakora

Karamba avuga ko bakora mu buryo bubiri; bashobora kumvikana n’umuntu wateguye igitaramo cyangwa ibindi bikorwa akabihembera cyangwa se akabaha parikingi bakivuganira n’abakiliya noneho bakaza kumugenera ijanisha runaka.

Karamba yongeyeho ko aka kazi bakora bakihariye kuko ubundi buryo bwari busanzwe buhari ari ubwo gucunga parikingi zo ku mihanda minini yo muri Kigali ariko bo bakaba bakora aka kazi mu bikorwa binini bitandukanye.

Kugeza ubu bakoresha abakozi bageze ku ijana kandi bose bafite ubumenyi kuko baba barahuguriwe ibyo bagiye gukora.

Bamaze gukorana n’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda mu minsi mikuru y’i Rayidi, aho bakorera ahantu hose habaye amasengesho haba mu ntara ndetse n’Umujyi wa Kigali n’ahandi hategurwa ibitaramo aho baherutse gucunga ibijyanye na parikingi n’umutekano w’imodoka mu gitaramo gisoza Iwacu Muzika Festival cyitabiriwe na Diamond Platnumz.

Karamba avuga ko kuba barakoze aka kazi muri iki gitaramo byabahamirije ubunararibonye bamaze kugira dore ko babikoze kinyamwuga abakiliya bakanyurwa.

Ati “Kuri twebwe byabaye ibyishimo kuba twarabonye ako kazi, twumva ko ari amahirwe kugirirwa icyizere umuntu akagushyira muri gahunda ze, niyo mpamvu natwe twabikoranye imbaraga n’ubwitange bwinshi kugira ngo tunoze umurimo ndetse n’ubutaha tuzabashe kongera kugirirwa icyizere n’ibindi bigo”.

Mugabowishema Jean Baptiste ushinzwe ibikorwa muri Kigali Smart parking avuga ko iyi mirimo bakora ikenewe cyane ko bayikora neza bikagabanya akavuyo muri parikingi ndetse n’izindi modoka zikabasha gutambuka neza.

Yakomejeje avuga ko n’ubwo akazi kagenda neza bagihura n’imbogamizi zirimo no kuba hari abatari babagirira icyizere ngo bumve ko iyi mirimo bayikora neza.

Ati “Abenshi tugenda tubagana, turaganira rimwe na rimwe bakatwereka ko turi urubyiruko tutaragira imbaraga ariko nkaba mbasaba amahirwe kugira ngo dukorane”.

Iki kigo gitandukanye na KVCS isanzwe yishyuza parikingi kuko cyo gikora mu bikorwa bitandukanye nk’ahahuriye abantu benshi mu bitaramo, ubukwe, inama mu gihe abandi bakora ku mihanda gusa.

Abahawe akazi byabahinduriye ubuzima

Niyonsaba Albertine umaze amezi umunani akora akazi ko gucunga umutekano w’imodoka muri Kigali Smart Parking, avuga ko kuba yararangije amashuri yisumbuye agahita abona aka kazi byamufashije.

Ati “Nabashije kwiteza imbere, hari byinshi nagezeho kubera iki kigo nko kuba nabasha kwigurira buri kimwe cyose nkeneye”.

Niyonsaba avuga ko n’abandi bana b’abakobwa bakwiye gutinyuka bakumva ko bashoboye akazi kose kuko bituma bakora neza kandi ntibarobanure akazi.

Uru rubyiruko rugira rugenzi rwarwo inama yo gutekereza cyane, bagahanga udushya ndetse bakumva ko kwikorera ari byo bikwiye kubanza mbere yo gutekereza gukorera abandi kuko bizabafasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.

Urubyiruko rwa Kigali Smart Parking rufasha abafite ibinyabiziga mu micungire yabyo mu gihe bari mu bikorwa
Uwateguye igikorwa ashobora kubaha akazi ko gucunga umutekano w'ibinyabiziga no kubibungabunga
Iki kigo gikoresha abarenga 100 bahuguwe
Nibo bashyize ku murongo ibijyanye na parikingi n'umutekano w'ibinyabiziga mu gitaramo Diamond aherutse gukorera i Kigali
Ni urubyiruko rwanze gusaba akazi rwiyemeza kugahanga
Bashyira ku murongo ibinyabiziga bakanabicungira umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .