00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwemererwa gutera akabariro, umugati wa La Galette, indishyi...Ubusabe butangaje bwa Mugesera kuva mu 2012

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 November 2020 saa 06:27
Yasuwe :

Mugesera Léon wakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, ntiyatanye n’udushya mu gihe yari mu rubanza na nyuma yarwo. Ni we wa mbere mu bagororwa bo mu Rwanda wasabye ko yakwemererwa kujya abonana n’umugore we mu buryo bwihariye, mu gusurwa kuzwi nka “Visite Conjugale” aho umugororwa aba yemerewe no gutera akabariro n’uwo bashakanye.

Uyu mugabo w’imyaka 68 yagejejwe mu Rwanda mu 2012 nyuma y’impaka zikomeye, ariko ubutabera bwa Canada bwemeza ko yoherezwa mu gihugu avukamo kugira ngo akurikiranwe ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yahamijwe ibyaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya kuwa 22 Ugushyingo 1992 muri mitingi y’ishyaka MRND ryari ku butegetsi mu Rwanda muri icyo gihe.

N’ubwo Mugesera atari ahari mu gihe Abatutsi bakorerwaga Jenoside mu 1994, yahamijwe gushishikariza Abahutu gukorera Jenoside Abatutsi haherewe ahanini kuri iryo jambo.

Ni ijambo ryakanguriraga Abahutu kwanga Abatutsi, avuga ko bakwiye gusubizwa aho baturutse ko ngo atari abanyarwanda, rihembera urwango rwatumye mu 1994 ibintu bidogera Abatutsi bicwa urw’agashinyaguro.

Icyo gihe Mugesera yagize ati “Mperutse kubwira umuntu wari unyiraseho ngo ni za PL. Ndamubwira nti "ikosa twakoze muri 59 n’ubwo nari umwana ni uko twabaretse mugasohoka". Mubaza niba atarumvishe inkuru y’aba Falasha, basubiye iwabo muri Israel bavuye muri Ethiopia ambwira ko atayizi, nti "Ntabwo uzi kumva no gusoma? Njye ndakumenyesha ko iwanyu ari muri Ethiopia, ko tuzabanyuza muri Nyabarongo mukagerayo bwangu.”

KANDA HANO USOME IRYO JAMBO RYOSE

Mugesera mu rubanza rwe, yaburanye ahakana iryo jambo, ndetse avuga ko rishobora kuba ryarahinduwe mu byuma (Adobe Audition) akaryitirirwa kuko ngo we atigeze arivuga, gusa ubuhamya n’ibimenyetso byatumye ahamwa n’icyaha.

Mu myaka yose yamaze mu nkiko, yumvikana kenshi avuga ko adafashwe neza, ko adahabwa umugati wakorewe muri Simba Super Market cyangwa se La Galette, rimwe ko adafite Flash Disk n’ibindi.

Mu ijoro ryo ku wa 24 Mutarama 2012 nibwo uyu mugabo yagejejwe mu Rwanda avanywe muri Canada

Yasabye ko yajya asurwa n’umugore we mu buryo bwihariye

Amategeko y’u Rwanda asobanura neza ko umugororwa afite uburenganzira bwo gusurwa ku minsi n’amasaha mu buryo buteganywa mu mategeko ngengamikorere ya gereza, kandi ahererekanya n’abamusura amakuru ku mugaragaro acunzwe n’umucungagereza cyangwa undi mukozi wa gereza ubifitiye ububasha.

Ibi bitandukanye n’ubundi buryo bubaho ahandi aho umugororwa ashobora kubonana mu mwanya wa wenyine n’uwo bashakanye, bakaba banagirana ibihe byiza, ndavuga gutera akabariro. Mu mategeko ugusurwa muri ubwo buryo kuzwi nka “Conjugal Visit / Visite Conjugale”.

Mugesera we yasabye ko ubu burenganzira abuhabwa, niwe mugororwa wo mu Rwanda wa mbere wari ubusabye. Gereza ntiyigeze ibimwererera kuko byari bihabanye n’ingingo ya 40 y’itegeko ryo mu 2010 rishyiraho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) igena uko gusurwa bikorwa.

Yabisabaga avuga ko ari imfungwa mpuzamahanga ifungiye mu Rwanda mu gihe yahoherejwe nk’umunyarwanda, akaburana nk’umunyarwanda, ahubwo icyahabaye ari uguhererekanya ukekwaho icyaha hagati y’u Rwanda na Canada.

Mu Rwanda, abantu bemerewe gusurwa muri ubu buryo ni batanu gusa. Ni abanya-Sierra Leone bahoherejwe kuharangiriza igihano nk’imfungwa mpuzamahanga kuko mu masezerano u Rwanda rwasinye rujya kwemera kubakira harimo iyo ngingo, ni yo mpamvu bahabwa ibyo bemerewe n’amategeko.

Bo abagore babo bemerewe kubasura inshuro imwe mu mwaka, bakamara mu Rwanda ukwezi. Muri uko kwezi baba bemerewe kwirirwana n’abagabo babo kuri gereza kuko buri mugororwa afite icyumba cye, ariko mu masaha y’umugoroba bagataha bakajya muri hotel aho baba bacumbitse.

Umugati wa La Galette wateje ikibazo

Ku wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017, Ikinyamakuru cyandikirwa muri Canada cyitwa "La Presse", cyatangaje inkuru ivuga ko Dr Leon Mugesera ufungiye ibyaha bya Jenoside muri gereza ya Nyanza arembye bikomeye, kandi ko Leta y’u Rwanda yamutereranye.

Icyo gihe abanyamakuru bo mu Rwanda bagiye kumusura, basanga ari mutaraga nta kibazo na kimwe afite cy’ubuzima.

Kimwe mu byo yavuze atishimiye ngo ni uko gereza itamuha umugati witwa “Pain de blé entier“ ugurirwa muri La Galette na Simba Super Market, kandi ari ifunguro ryategetswe n’abaganga.

Yagaragaje kandi ko atishimiye kuba ataragiye kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akavurirwa muri gereza kandi ari ho yari yiteze ireme ry’ubuvuzi yifuzaga.

Icyo gihe gereza yavuze ko Mugesera yarwaye ibicurane [Grippe] ariko asaba ko ajya kuvurirwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, mu gihe ari indwara yoroheje idakwiriye kujyanwa mu bitaro bikuru.

Ku bijyanye n’umugati, ubuyobozi bwa Gereza bwatangaje ko mu mwaka n’igice yari ayimazemo, yari amaze kwiyongeraho ibiro bine kandi ko nta muganga wigeze amutegeka kujya arya umugati wo muri La Galette cyangwa Simba.

Mu 2012 nyuma y’amezi make ageze mu Rwanda, muri gereza ya Kigali ahari hazwi nka 1930 yari afungiye, umunyamakuru wigeze kumusura, yageze saa yine z’amanywa mu cyumba yari afungiwemo, asanga ari ku meza ari gufata icyayi cy’amata n’umugati n’ibyo kuwusiga by’ubwoko butandukanye.

Yasabye amazi ariho ikirango cy’ubuziranenge

Mugesera yigeze kandi kuvuga ko adashaka amazi yo kunywa atetse ahabwa kuko ngo nta kirango kiyariho kigaragaza ko afite ubuziranenge, nayo arayanga asaba ko ahabwa amazi yizewe.

Icyo gihe hari mu 2012 aho yagize ati “Aya mazi, nababwiye ko adafite icyapa cy’ubuziranenge, ndashaka amazi nagirira icyizere ameze nka Inyange.”

Ntabwo arya ibiryo bimwe n’abandi bagororwa, kuko we aba afite amahitamo y’ibyo ashaka akabimenyesha umuntu umutekera. Akigera mu Rwanda Rwiyemezamirimo Sina Gerard ni we wari waratsindiye isoko ryo kumugemurira ibyo kurya, nyuma rihabwa sosiyete yari ifite kantine muri gereza.

Ifunguro rye ryabanzaga gusuzumwa n’ababishinzwe, kugira ngo barebe ko ryaba ridahumanye. Yafataga ifunguro rya mu gitondo, irya saa sita ndetse n’irya nijoro. Kuri ibyo byose hakiyongeraho amata, amazi n’imbuto.

Yahawe indishyi

Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu, ruherutse gutegeka u Rwanda ko ruha Mugesera Léon indishyi za miliyoni 25 Frw kuko ngo hari uburenganzira bwe rutubahirije mu ifungwa rye. Ayo mafaranga arimo miliyoni 10 Frw zigomba ngo guhabwa umugore we Gemma Uwamariya.

Rwategetse kandi ko ahabwa umuganga wigenga uzajya ukurikirana ubuzima bwe, agatanga n’inama z’uko bwarushaho kubungabungwa kimwe n’ubundi bufasha bukenewe.

Gusa rwanze gutegeka ko u Rwanda rujya mu biganiro na Canada ku buryo Mugesera ariho yajya kurangiriza igihano cye cy’igifungo cya burundu, ruvuga ko ibyo bireba ibihugu aho kuba urukiko.

U Rwanda ntirwigeze rugaragara muri uru rubanza kuko kuva mu myaka ine ishize rwagaragaje ko rutemera imikorere yarwo.

Muri Mata 2016, Urukiko Rukuru rwakatiye Dr Léon Mugesera igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu yari akurikiranyweho.

Dr Mugesera yahamwe n’ibyaha birimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi, gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, no kubiba urwango rushingiye ku moko n’inkomoko.

Yahise ajuririra gusa muri Nzeri uyu mwaka Urukiko rw’Ubujurire rushimangira ko afungwa burundu.

Mugesera ubwo yari mu rukiko tariki ya 15 Mata 2016 aganira n'Umunyamategeko we Me Rudakemwa Jean Felix
Mugesera ubwo yari mu rukiko tariki ya 11 Werurwe 2014. Kuva ku munsi wa mbere yaburanye ahakana ibyaha kugeza n'aho yigeze guturika ararira imbere y'urukiko
Ubwiherero Mugesera yakoreshaga mu yahoze ari 1930
Iyi ni inzira yaganaga mu byumba byafungirwagamo abagororwa barimo nka Dr Leo Mugesera. Byari ibyumba byiza birimo amakalo n'ibindi byose nkenerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .