00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma ya COVID-19, ibipimo bya WELT byagaragaje ​ko ​ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka​ ku muvuduko uri hejuru

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 28 December 2020 saa 06:42
Yasuwe :

Muri raporo ya World Economic League Table (WELT 2020) igaruka ku miterere y’ubukungu bw’ibihugu bitandukanye ndetse n’uko birutanwa, u Rwanda rwagaragajwe nka kimwe mu bihugu bizitwara neza mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus, ku buryo nyuma yacyo, ubukungu bwarwo buzakomeza kuzamuka ku muvuduko uri hejuru.

Iyi raporo y’uyu mwaka igaragaza by’umwihariko ko ubukungu bw’u Rwanda n’ubw’Isi bwazahajwe bikomeye na Coronavirus, yagabanyije agaciro ka miliyari 6000$ ku bukungu bw’Isi muri rusange.

U Rwanda na rwo rwashegeshwe n’izi ngaruka kuko ubukungu bwarwo, ubusanzwe bwari bwitezweho kuzazamuka ku kigero cya 8%, bwazamutse ku kigero cya 2% gusa muri uyu mwaka, igipimo cyiza ugereranyije n’ibindi bihugu birukikije ariko nanone kiri hasi cyane y’umuvuduko igihugu cyari gisanzwe kigenderaho, kuko nko mu mwaka ushize ubukungu bw’u Rwanda bwari bwazamutse ku kigero cya 9.4%.

Raporo ya WELT igaragaza ko n’ubwo muri rusange u Rwanda ruri kwitwara neza mu guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus, imihindagurikire y’ubukungu ku ruhando mpuzamahanga izahungabanya u Rwanda cyane, kuko ubukungu bwarwo bushingiye ku migendere myiza y’ubucuruzi mpuzamahanga.

Kimwe mu byashegeshe cyane ubukungu bw’igihugu ni igabanuka ry’amafaranga igihugu cyagakwiye kwinjiza avuye mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

U Rwanda ruzwi cyane mu kohereza hanze amabuye arimo Tin (gasegereti), Tungsten na Tantalum. Mu gihe rero ubukungu bw’Isi bumaze iminsi budahagaze neza, agaciro k’ayo mabuye na ko kari karaguye ku isoko mu mezi abiri ya mbere y’uyu mwaka, bituma inyungu u Rwanda rwayasaruragamo igabanukaho 30.9% yose.

Usibye igabanuka ry’amafaranga aturuka mu mabuye y’agaciro, u Rwanda rwanatakaje inyungu rwakuraga mu bikorwa by’ubukerarugendo, nka kimwe mu bice by’ingenzi bigize urwego rwa serivisi, ari na rwo rugira uruhare runini mu kuzamura umusaruro mbumbe w’igihugu, aho mu mwaka ushize rwari rwihariye 49% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Uko izi nzego zombi zijya mu bibazo kandi ni na ko abazikoramo barushaho kugerwaho n’ingaruka zabyo, kandi ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo bitanga akazi ku Banyarwanda benshi.

Ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro byahoze bitanga imirimo ishobora kugera ku 77 000 mbere ya Coronavirus, mu gihe ibikorwa bya serivisi zishingiye ku bukerarugendo byatangaga akazi ku bantu barenga 142 000, barimo na ba nyakabyizi.

Kugeza ubu ibikorwa byinshi by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byarasubukuwe, ariko ibirimo utubari n’ibindi nk’ibyo ntibirakomorerwa ndetse n’ibyakomorewe, birimo hoteli na restaurant ntibiratangira gutanga umusaruro wifuzwa.

Ubukerarugendo ni nkingi ikomeye y’ubukungu bw’igihugu kuko ari rwo rwego rwa mbere rwinjiriza igihugu amadovize menshi, ku buryo iri hungabana ryarwo ritabura kugira ingaruka ribusigira.

Nk’urugero, uyu mwaka u Rwanda rwari bwakire inama 147 zirwinjirirza miliyoni 88$, avuye kuri miliyoni 65$ mu mwaka ushize.

Kugabanuka kw’inama na byo byagize izindi ngaruka zirimo ibihombo kuri hoteli zubatswe kugira ngo zibyaze umusaruro ayo mahirwe, zimwe muri izo hoteli zikaba zikiri nshya, ku buryo ibihe bya Coronavirus bizisanze mu myenda ya banki zitarishyura kandi urwego rw’amahoteli akaba ari rumwe mu zifite imyenda myinshi mu gihugu, aho kugeza mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, hoteli zari zifite umwenda munini wa miliyari 134 Frw, watswe n’ibigo 571.

Usibye ibihombo by’amafaranga ava hanze y’igihugu, amafaranga y’imisoro iva imbere mu gihugu nayo yarazahaye kuko mu bihe bya Guma mu Rugo abacuruzi batakoraga ndetse no kuba amasaha yo gukora nayo yaragabanyijwe bikaba byarongereye ingorane bahura nazo.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gitangaza ko n’ubwo cyari hafi kwesa umuhigo w’imisoro cyari cyariyemeje gukusanya muri uyu mwaka, ingaruka za Coronavirus zakomye mu nkokora intego cyari cyihaye zo kwinjiza miliyari 1 589 Frw, mu gihe binjije miliyari 1 516 Frw.

Uru ruhurirane rw’ibibazo by’ubukungu byatewe na Coronavirus rwatumye igihugu gisigarana amahitamo macye yo kubona amafaranga n’ubundi yari agikenewe mu iterambere ry’igihugu ariko noneho no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ibi byatumye Leta y’u Rwanda ifata amadeni atandukanye, biba amahire kuko igihugu kitari gifite amadeni y’umurengera ashobora kukibuza gufata andi.

WELT ivuga ko ideni u Rwanda rufitiye amahanga rimaze kugera ku kigero cya 61.6% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, rivuye kuri 51.4% mu mwaka ushize.

Ubukungu bw’u Rwanda buzasubira ku kigero bwahozeho

N’ubwo ubukungu bw’igihugu bwahungabanye cyane, ibipimo bitandukanye bigaragaza ko ari icyizere cy’uko ubu bukungu buzongera kwiyubaka, bugasubira ku kigero bwahozeho ndetse bukanarenzaho.

Raporo ya WELT yerekana ko imwe mu mpamvu izatuma ubukungu bw’igihugu buzamuka ku kigero cyo hejuru kandi vuba, ari inyota ya leta yo kubakira ubukungu bw’igihugu ku mishinga y’abikorera ndetse no ku ishoramari rigari.

U Rwanda rumaze igihe kinini rutegura amategeko n’andi mabwiriza ashoboza abashoramari kwinjira ku isoko ry’u Rwanda, ibyanatumye ruhabwa umwanya wa 38 mu bihugu byorohereza ishoramari mpuzamahanga.

Muri uyu mwaka wonyine handitswe ishoramari rifite agaciro ka miliyari 1.2$, ribumbatiye mu mishinga 127 izatanga imirimo ku bantu 22 000, kandi ari mu bihe bya Coronavirus, ibyerekana icyizere ubuyobozi bufitiwe.

Usibye ugukurura ishoramari rishya, Leta y’u Rwanda inakomeje ibikorwa bishyigikira ishoramari risanzwe rihari kugira ngo hashakwe uburyo bwo kuziba icyuho cy’ingaruka za Coronavirus.

Bimwe mu biri gukorwa birimo kongera ibigo bikora ubucukuzi cyangwa ubushakashatsi bw’amabuye y’agaciro, aho mu minsi ishize, ibigo 36 bishya byahawe icyo cyangombwa.

Leta kandi iri kugerageza gukurura ishoramari rishya rishingiye ku nganda, aho yashyizeho uburyo bwo gusonera imisoro abifuza gutangiza inganda, ndetse itsinda riyobowe na Minisitiri w’Intebe riherutse gukora ingendo hirya no hino, kugira ngo higwe ku bibazo izo mu Rwanda zifite.

Inganda zitezweho byinshi muri uru rugamba rwo kuzahura ubukungu bw’igihugu ndetse zikazaba zitanga 34% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu 2024.

Izi ngamba zose zitezweho kuzanzamura ubukungu bw’igihugu muri rusange, aho bwitezweho kuzamuka ku kigero cya 5.7% mu mwaka utaha, kikazagera kuri 7.2% mu 2022. Ikindi ni uko WELT ivuga ko muri rusange, ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7.2% mu myaka itanu iri imbere, bukazakomeza kuzamuka ku muvuduko wa 6.1% kuva mu 2026 kugera mu 2035, aho icyo gihe umusaruro mbumbe w’igihugu uzaba ungana na miliyari 23.7 Frw uvuye ku zirenga miliyari 9 Frw uriho kuri ubu.

Ubukungu bw'u Rwanda buzakomeza kuzamuka ku muvuduko wo hejuru nyuma ya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .