00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Padiri Muzungu Bernardin yitabye Imana ku myaka 90

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 11 August 2022 saa 08:13
Yasuwe :

Padiri Bernardin Muzungu wari azwiho kuba umusizi n’umwanditsi w’ibitabo wibanda cyane ku mateka y’u Rwanda yitabye Imana ku myaka 90 azize uburwayi.

Padiri Muzungu wari Umudominikani wahawe UbusaseridotI mu 1961, yatabarutse ku wa 10 Kanama 2022, aguye mu Bitaro bya CHUK ari naho yari amaze iminsi arwariye.

Amakuru y’urupfu rwe yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, atangajwe n’aba hafi y’umuryango we ndetse n’abari bamuzi.

Ni umusaza urupfu rwe rwashenguye benshi ndetse bagarutse ku buhanga bwamuranze, ubumuntu no gusigasira amateka y’igihugu.

Tom Ndahiro yagize ati “Padiri Bernardin Muzungu yatabarutse. U Rwanda rwongeye kubura umunyabwenge, umunyakuri n’umuhamya w’amateka y’ibihe bitandukanye by’igihugu cyacu. Aruhukire mu mahoro.”

Uwimana Basile yagize ati “Umwanditsi ukomeye w’amateka, umwe muri bake basigaye mu rungano rwe. Umusizi ukomoka mu muryango w’abasizi b’Abasinga. Umupadiri wafashije benshi mu buzima. Ku myaka 90, Padiri Muzungu Bernardin yitabye Imana mu bitaro bya CHUK azize uburwayi.’’

Padiri Muzungu yize Amateka, Umuco (anthropologie culturelle) na Tewolojiya mu Rwanda, u Busuwisi, u Bufaransa, u Bwongereza na Canada na we abyigisha muri za Kaminuza zitandukanye mu Rwanda, mu Burundi, muri Congo, mu Bufaransa n’ahandi.

Yavukiye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, akaba atabarutse yari afite imyaka 90 y’amavuko aho yari yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru aba mu kigo cy’Abadominikani ku Kacyiru.

Padiri Muzungu yemezaga ko ibitabo yanditse ari byinshi ku buryo ibyo yibuka bigera ku 100. Birimo icyo yise “Le Patriotisme jusqu’au sang” ndetse n’ibindi by’uruhererekane bivuga ku Ngabo z’u Rwanda guhera kuri Gihanga Ngomijana kugeza uyu munsi.

Padiri Muzungu Bernardin yitabye Imana ku myaka 90

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .