00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patrick de Saint-Exupéry yakuye igihu ku kinyoma cya Jenoside ebyiri cyahimbwe na Guverinoma ya Mitterand

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 May 2021 saa 09:19
Yasuwe :

Mu mateka ya Jenoside zabayeho ku Isi harimo n’iyakorewe Abatutsi mu 1994, kimwe mu by’ingenzi byaziranze ni ukuzihakana, kuzipfobya no gushaka kwikuraho icyo cyaha ndengakamere kwa guverinoma z’ibihugu n’abazishyigikiye muri uwo mugambi karundura wo kurandura ubwoko bumwe bw’abantu.

Intwaro imwe yari isigaranywe n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ikinyoma cy’uko mu Rwanda habaye ‘Jenoside ebyiri cyahimbwe na Guverinoma y’u Bufaransa yari iyobowe na Perezida François Mitterrand.

Kuva mu 1994, u Bufaransa ni bwo bwabaye ku isonga mu gukwiza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ko usibye Abatutsi bishwe hari n’Abahutu bishwe. Ibyo byakorwaga mu guhunga uruhare rwabwo, gupfobya ibyabaye no gukomeza umugambi bwari bwaratangiye wo gutera ingabo mu bitugu Guverinoma yateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Gukwirakwiza icyo kinyoma cy’uko mu Rwanda habayeho ubwicanyi bwakorewe Abatutsi n’ubwibasiye Abahutu, byakozwe n’agatsiko k’abantu bo mu buyobozi bwo hejuru muri politiki no mu gisirikare cy’u Bufaransa mu myaka ya za 1990 kugera muri za 2000.

Umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’Umufaransa, Patrick de Saint-Exupéry waje mu Rwanda yoherejwe n’ikinyamakuru Le Figaro avuga neza uko yiboneye neza ko mu 1994, yari mu kazi ke ko gutara inkuru ariko by’umwihariko akurikira amakuru kuri Jenoside.

Uyu mugabo w’imyaka 58 yanditse igitabo yise ‘La Traversée’ kigaragaza urugendo yakoze ari kumwe n’ingabo z’Abafaransa bava i Kigali berekeza i Kibeho, rukomereza i Goma, Walikale, Osso, Lubutu, Kisangani, Ubundu, Mbandaka, Tingi-Tingi na Kinshasa.

Mu cyiswe ‘Mapping Report’ cyasohotse mu 2010, kivuga ko mu Rwanda hari Abahutu biciwe muri ibyo bice byose, Patrick de Saint-Exupéry azi kandi aho hantu hose yahabaye nk’umunyamakuru.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo kumurika iki gitabo, Patrick de Saint-Exupéry, avuga ko cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahereye i Kigali, akomeza ajya no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahari hahungiye impunzi z’Abahutu.

Ati “Icyo nashakaga kugaragaza ni ukuri, nyuma y’urwo rugendo rwose nakoze icyo nabonye ni uko nta yindi Jenoside yabayeho uretse imwe gusa yakorewe Abatutsi. Imvugo y’uko habaye Jenoside ebyiri mu Rwanda nabonye ko ari iyahimbwe n’abanyepolitiki bafite inyungu zabo.”

Yakomeje agira ati “Abavuga ko FPR Inkotanyi yishe Abahutu ntabwo nemeranya na bo, kuko birumvikana mu ntambara ntihashobora kubura abantu bapfa, habayeho ubwicanyi kuko ni intambara. Ariko ntibigomba kwitwa Jenoside, kuko Jenoside ni ukugambirira kwica abantu cyangwa ubwoko runaka, bahuje ibihugu cyangwa uririmi. Abavuga ko hari Abahutu biciwe Tingi Tingi, ntibakwiye kubuhuza na Jenoside kuko icyaberagayo ni intambara.”

Mu muhango wo kumurika iki gitabo cya Patrick de Saint-Exupéry, bamwe mu banyamateka n’impuguke bagaragaje ko ari indi ntwaro izafasha mu kugaragaza ukuri ariko nanone bigakuraho igihu cy’abakomeje kuvuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.

Senateri muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Twahirwa André, umwanditsi w’ibitabo akaba yaranabaye mu Bufaransa imyaka 37, avuga ko azi neza Patrick de Saint-Exupéry ndetse akaba azi n’u Bufaransa by’umwihariko abari abayobozi babwo mu 1994.

Ati “Uyu mugabo arazwi cyane mu banyamakuru b’Abafaransa, navuga ko twagize Imana tukabona umuntu urwanya abavuga ko habaye Jenoside ebyiri. Ubundi muri ibi bihe abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko habaye ebyiri bari bamaze kuba benshi.”

Senateri Twahirwa avuga ko imvugo y’uko habaye Jenoside ebyiri yazanywe n’Abafaransa bari bayobowe na Perezida Mitterrand, ariko ubu noneho iki gitabo kizafasha mu kugaragaza ayo makuru y’ukuri kw’ibyabaye.

Ati “Abantu bakwiye kumenya ukuri kuri icyo kintu cyo kuvuga ngo habaye Jenoside ebyiri, ni ikintu cyahimbwe n’Abafaransa, cyazanywe na Mitterrand mu 1994, noneho biriya byo muri Zaïre muri 1996 bibaye babona impamvu […], ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryeze n’iry’uko habaye Jenoside ebyiri, noneho bakavuga ngo bamwe barishe, abandi baricwa.”

Umwanditsi w’Ibitabo akaba n’impuguke ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukagasana Yolande, yavuze ko ibyakorwaga byose Mitterrand n’abari impande ye babikoze bashaka guhunga icyaha.

Yagize ati “Kuri njyewe rero kubona Sositeye Sivile y’Abafaransa itangiye kumenya ukuri, ni ikintu gishimishije.”

Kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri ni ubucucu bukabije!

Patrick de Saint-Exupéry ni umwanditsi ubirambyemo kuko yanditse n’ibindi bitabo birimo ‘L’inavouable: La France au Rwanda, 2004, Complice de l’inavouable: la France au Rwanda, 2009 na La Fantaisie des Dieux, Rwanda 1994, mars 2014.

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko inyandiko za Saint-Exupéry zagize akamaro cyane mu kugaragaza ukuri ariko no kugaragaza ikinyoma cya Guverinoma ya Mitterrand.

Ati “Na mbere y’iki gitabo yanditse izindi nyandiko nyinshi mu kinyamakuru Le Figaro, mu myaka ya 1998, zigaragaza ko amateka ya nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko ari ubwicanyi budasanzwe kandi bwakozwe na Leta. Yanerekanye ko Leta y’u Rwanda yakoze Jenoside yanashyigikiwe n’u Bufaransa.”

“Inyandiko ze zagize akamaro mu gutuma mu 1998, abadepite b’u Bufaransa bashyiraho Komisiyo yo kureba uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside.”

Mu kwandika iki gitabo, Patrick de Saint-Exupéry, yifashishije inyandiko zirimo n’iz’abavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda, ubuhamya bw’abantu bari mu duce twa Kibeho na Tingi Tingi n’ahandi havugwa ko Abahutu biciwe.

Nk’umuntu uzi neza ibyabaye, kubona handikwa ikinyoma cy’uko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri byatumye ahaguruka akora urugendo anagera muri RDC.

Patrick de Saint-Exupéry avuga ko nk’umuntu wiboneye n’amaso ibyabereye mu Rwanda akaba azi neza uko Leta yariho yohereje indege zo gucyura abari bahungiye muri RDC, atumva impamvu hari abavuga ko ahubwo yagiye kubica kandi yarashakaga kubacyura mu gihugu cyabo.

Ati “Abahakana Jenoside cyangwa abayipfobya bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri, njyewe nababwira ko ibyo barimo ari ubucucu bukabije. Sinemeranya nabo kuko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ibivugwa ko hari Abahutu bishwe, ntabwo aribyo kuko ntabwo leta yashakaga kubacyura mu gihugu cyabo ariyo yari kubica.”

Incamake y’Igitabo La Traversée’ cya Patrick de Saint-Exupéry

Mu gitabo cya Patrick de Saint-Exupéry, yagarutse ku zindi ngingo zirimo ukuntu yaje kubonana n’abamubwiye uko umurambo wa Perezida Juvénal Habyarimana wavanywe i Kigali ukagezwa muri Congo.

Yanavuze kandi ku kuntu yabonanye na bamwe mu mpunzi zatahutse mu Rwanda ziturutse Tingi-Tingi, zamusobanuriye ko zakekaga ko nizigera i Rwanda zizasanga imiryango yabo yarishwe, ariko zigasanga yose iri mu mutekano.

Mu rugendo rwe yahuye n’abamuhaye ubuhamya bw’uko ibintu byari byifashe mu 1994 impunzi zihunga, ziri mu nkambi. Yahuye kandi n’Abanyarwanda babaye mu nkambi bamubwiye ko batigeze bicwa n’Inkotanyi, ahubwo ko abari barabajyanye ari bo babicaga, ubundi bakajya bicwa n’inzara cyangwa umunaniro.

Yagarutse kandi ku nkuru y’inzira ndende impunzi zanyuzemo zaragizwe ingwate n’Interahamwe, abasirikare, n’abayobozi bahamagariye kwica Abatutsi.

Mu bahungaga harimo impunzi zitishe n’izari zivuye mu Rwanda zimaze kwica Abatutsi. Mu gitabo ‘La Traversée’ harimo ubuhamya bwerekana uko bamwe bigambaga uko bishe Abatutsi bo mu karere k’iwabo.

Nyuma yaho, yanyuze ahantu hose yabonanye n’Abanye-Congo batandukanye, ababaza niba barabonye jenoside ya kabiri yakorerwaga ku mpunzi zari zarahahungiye, baramushwishuriza bararahira. Bamwe bati ‘abantu barapfuye ariko ntabwo bishwe n’ingabo z’u Rwanda’, banamusobanuriye ko izo ngabo zari zifatanyije n’iza Kabila zirwanya Mobutu, ntawe zarwanyaga uretse ufite intwaro.

Abanye-Congo bamwe babwiye Patrick de Saint-Exupéry ko impunzi zimwe zari zifite intwaro, bikumvikana ko iyo uzifite utitwa impunzi.

Patrick de Saint-Exupéry anerekana ukuntu impunzi nyinshi zashiriye mu ruzi rwa Congo (Fleuve Congo), bamwe babasha kwambuka bagera muri Congo Brazzaville, abandi barahashirira.

Yavuze ko hari igice kimwe cy’impunzi cyazimiriye muri za Masisi n’ahandi mu mashyamba yo muri Congo, abenshi bakaba baragiye mu Mutwe w’Iterabwoba wa FDLR, cyane ko Abanyarwanda bamwe batigeze bataha.

Umuryango w’Abibumbye wari waratanze imibare y’ibarura ry’impunzi z’Abahutu zahungishijwe ku gahato n’abari barateguye Jenoside bakanayikora. Ibarura ryavugaga ko bari 1.200.000. Abagarutse mu Rwanda kuva mu 1997 barenze 1.000.000.

Iki kinyoma cy’uko mu Rwanda no muri Congo habaye jenoside yakorewe Abahutu, cyazamuwe cyane na Hubert Védrine n’abandi bafatanyije ingengabitekerezo yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bemeza ko ingabo z’Inkotanyi bita iz’Abatutsi zageze mu Rwanda zigasanga imiryango yazo yarashize, noneho zigakurikirana Abahutu b’impunzi muri Congo zikajya kubica zihorera. Niko rero gusakaza ikinyoma kivuga ko umubare w’impunzi z’Abahutu zishwe n’Inkotanyi uri hagati ya miliyoni 1-4.

Impunzi zavuye Tingi-Tingi ubwazo zivugira ko nta mirwano yahabereye, nta bwicanyi bwahabereye, ahubwo ko bari mu kaga batewe n’ababagejeje iyo mu ishyamba rya Congo.

Igitabo La Traversée’ cyanditswe na Patrick de Saint-Exupéry cyamurikiwe mu Mujyi wa Kigali
Igitabo 'La Traversée’ cyanditswe na Patrick de Saint-Exupéry
Umunyamakuru Patrick de Saint-Exupéry yanditse igitabo gikura igihu ku kinyoma cyazanywe na Guverinoma ya Mitterrand ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri
Senateri Twahirwa André yashimye iki gitabo cy'umunyamakuru Patrick avuga ko ari intwari ikomeye yo guhashya abavuga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .