00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Itumanaho wa Israel

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 November 2020 saa 06:07
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Itumanaho wa Israel, Yoaz Hendel, uri mu ruzinduko mu Rwanda bagirana ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Yoaz Hendel ari mu Rwanda kuva ku wa Kane w’iki Cyumweru. Yageze i Kigali azanywe n’indege ya Israir yasesekaye i Kanombe mu rugendo rwayo rwa mbere itwaye ba mukerarugendo 80 bo muri Israel.

Ibi biganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula hamwe na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam.

Byabanjirijwe n’umuhango w’isinywa ry’amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Israel agamije gusangira ubunararibonye hagati y’ibihugu byombi harebwa uko ikoranabuhanga ryakomeza kwifashishwa mu iterambere ry’abaturage.

Binyuze muri aya masezerano Abanyarwanda barimo n’abikorera bazafashwa kongererwa ubumenyi n’ubushobozi mu gukoresha ikoranabuhanga.

U Rwanda na Israël byatangiye imibanire mu 1962 ubwo rwabonaga ubwigenge. Mu 2014 rwabaye igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano na Israël ndetse mu 2015 rufungura Ambasade ifite icyicaro i Tel Aviv.

Muri Mutarama 2019 ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano yemerera sosiyete z’ubwikorezi ku mpande zombi gukoresha ibibuga by’indege no kugenderana mu ngendo zidahagaze.

Muri uwo mwaka kandi nibwo RwandAir yatangiye ingendo zigana i Tel Aviv muri Israel mu gihe mu 2016, Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Benjamin Netanyahu, yasuye u Rwanda.

Perezida Kagame aganira na Minisitiri w’Itumanaho wa Israel, Yoaz Hendel
Ibi biganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula (ubanza ibumoso) na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam (wa kabiri iburyo)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .