00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye abashoramari barimo umunyabigwi mu bwubatsi Sir David Adjaye

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 November 2020 saa 06:09
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, abashoramari bakomoka muri Ghana, barimo Sir David Adjaye washinze ikigo Adjaye Associates gikora ibijyanye no guhanga inyubako na Ramzi Yamusah na Lamar Cardinez bo muri Yamusah Group.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Kabiri byatangaje ko “baganiriye kuri gahunda z’igihugu mu bijyanye n’ubukungu n’ishoramari.”

Yamusah Group ni ikigo gifite ishoramari mu bikorwa birimo amahoteli ya Best Western Premier, Airside Hotels, Protea Hotel by Marriott, n’indi mishinga y’ubwubatsi bw’inzu zigeretse zo guturwamo n’abantu benshi, kimwe n’ubutaka. Banakora mu bucuruzi bwa serivisi binyuze muri Zara Trade, Zara Kitchen, Zara Security, Zara Forex na Zara Travel & Tour.

Sir David Adjaye afite ibikorwa byashimwe cyane n’u Bwongereza nk’igihugu afitiye ubwenegihugu, ku buryo aheruka kugenerwa igihembo gikomeye mu bijyanye n’ubuhanga mu bwubatsi, 2021 Royal Gold Medal, umudali uzatangwa na The Royal Institute of British Architects (RIBA).

Ni umudali kugira ngo uhabwe umuntu, byemezwa n’umwamikazi w’u Bwongereza, ugashyikirizwa abantu baba baragize “uruhare rutaziguye cyangwa ruziguye mu guteza imbere ubuhanga mu bwubatsi”, architecture.

Mu 2015, Sir David Adjaye yamuritse igishushanyo yavuze ko ari icy’ikigo kivura kanseri z’abana, cyari kuba gifite ibitanda 100, kikubakwa i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Mu myaka isaga 25 ishize, yakoze byinshi mu bwubatsi, ahanga inyubako zirimo izijyanye n’umuco cyangwa imyemerere y’amadini, akora ku nyubako bwite z’abantu ndetse agira uruhare mu gukora ibishushanyo mbonera by’imijyi itandukanye.

Ni n’umwalimu muri Kaminuza zo mu Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo Harvard, Michigan, Pennsylvania na Princeton. Adjaye Associates yashinzwe mu 2000, ubu ifite studio zitunganya inyubako i Accra muri Ghana, i Londres mu Bwongereza na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Izwi ku mishinga yashushanyije irimo Smithsonian National Museum of African American History and Culture y’i Washington, DC; Ruby City, igice cy’ubugeni kiri muri San Antonio muri Leta ya Texas; amasomero abiri manini muri Washington; Moscow School of Management mu Burusiya; Museum of Contemporary Art ya Denver; Nobel Peace Centre yo muri Norvège; Rivington Place Arts Centre i Londres n’izindi zikomeye.

Hari n’indi mishinga irimo gukorwa irimo umuturirwa wiswe 130 William uri muri New York, UK Holocaust Memorial and Learning Centre, The Abrahamic Family House yo muri Abu Dhabi, National Cathedral of Ghana i Accra na Thabo Mbeki Presidential Library i Johannesburg muri Afurika y’Epfo n’indi.

Ubwo yari akiri umunyeshuri mu 1990, Ajaye yegukanye RIBA Bronze Medal. Kubera ubuhangange bwe, mu 2017 nibwo mu birori byo kwizihiza umwaka mushya, umwamikazi Elisabeth yamuzamuye mu ntera amushyira ku rwego rw’abaramutswa ‘Sir”, byose kubera imirimo ye mu buhanga mu bwubatsi, nyuma y’uko mu 2007 aribwo yahawe umudali w’ubwami bw’Abongereza, OBE.

Sir David Frank Adjaye w’imyaka 54, ni umunya-Ghana akaba n’Umwongereza, nubwo yavukiye muri Tanzania, icyo gihe se yari umudipolomate. Yagiye mu Bwongereza afite imyaka icyenda, aza kwiga umwuga wo gukora ibishushanyo by’ubwubatsi (architecture) muri London South Bank University mu 1990, anakomereza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Royal College of Art.

Perezida Kagame yakiriye aba bashoramari muri Village Urugwiro
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso n'aba bashoramari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .