00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Intumwa ya Perezida Faure Gnassingbé wa Togo

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 19 December 2020 saa 04:57
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Abakozi ba Leta muri Togo, Gilbert Bawara, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we Faure Gnassingbé.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, nibyo byatangaje urugendo rw’iyi ntumwa ya Togo gusa ntabwo byigeze bitangaza ibyari bikubiye muri ubwo butumwa bwashyikirijwe Perezida Kagame.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse Perezida Faure Gnassingbé inshuro nyinshi yakunze kumvikana ashima iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.

Nko muri Werurwe 2017 Perezida Kagame yahuye na Gnassingbé wari i Kigali mu nama ku mpinduramatwara ishingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika ‘Transform Africa’, baganira ku mubano w’ibihugu byombi no ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU.

Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu icyo gihe byibanze ku ikoranabuhanga na politiki, aho Perezida Gnassingbé yakozwe ku mutima n’iterambere ry’u Rwanda akifuza ko rwamubera ishuri.

Yagize iti “Iterambere Kigali imaze kugeraho mu myaka 20 ni isomo ryiza ku mavugurura akwiriye Togo mu buryo bwimbitse.”

Perezida Gnassingbé ntiyahwemye gutangaza ko afata Perezida Kagame nk’icyitegererezo kuri we mu bakuru b’ibihugu ashingiye ku iterambere amaze kugeza ku Rwanda.

Yatangaje ko amukundira imitekerereze ye yo ku rwego rwo hejuru ishingiye ku kuba abanyafurika bakwiye kwikemurira ibibazo ubwabo aho gutegera amaboko amahanga.

Muri Gicurasi 2018 kandi, u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati ajyanye n’imikoranire mu ngendo zo mu kirere, nyuma y’imyaka umunani yari ishize aganirwaho.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Perezida Faure Gnassingbé yongeye gutsindira kuyobora Togo muri manda ya Kane.

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro intumwa ya Perezida Faure Gnassingbé, Minisitiri Gilbert Bawara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .