00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Umwana w’imyaka 13 yapfiriye ku ishuri mu buryo bw’amayobera

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 2 December 2022 saa 04:51
Yasuwe :

Umwana w’imyaka 13 y’amavuko witwa Imanirakiza, wigaga mu mwaka wa mbere ku ishuri ryisumbuye rya Ecole Secondaire Rwahi riherereye mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo, yapfiriye mu kigo yigagaho mu buryo butunguranye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 2 Ukuboza 2022 atanzwe n’abanyeshuri bararaga mu cyumba kimwe.

Ababyeyi b’uyu mwana babwiye IGIHE, ko bababajwe cyane n’uko ubuyobozi bw’ikigo yigaho bwatinze kubamenyesha iby’urupfu rwe ndetse bifuza ko inzego zibishinzwe zabikurikirana zikamenya uko yapfuye.

Umubyeyu we witwa Manirakiza Célestin yagize ati “Ku ishuri batubwiye ko yapfuye mu gitondo kandi twe amakuru dufite n’uko ngo yapfuye saa sita z’ijoro kubera ko twanahageze yatangiye kwangirika, yabyimbye.”

Umuyobozi w’ikigo cya Ecole Secondaire Rwahi, Uwimana Jeanne, yabwiye IGIHE ko uyu mwana yari arwaye igicuri ndetse ababyeyi be bakoze amakosa kuko batari barabibamenyesheje kugira ngo bajye bamwibutsa kunywa imiti.

Yagize ati “Umwana yapfuye saa sita z’ijoro ntabwo ari mugitondo nk’uko ababyeyi babivuga ikindi yari arwaye igicuri ku buryo yanywaga imiti ariko ababyeyi ntabwo bari barabitubwiye ngo tujye tumukurikirana ku buryo yari amaze iminsi itatu atayinywa.”

Akomeza avuga ko abanyeshuri biganaga, bababwiye ko mbere y’uko apfa yababwiye ko yumva atameze neza.

Uwimana yakomeje avuga ko ababyeyi b’umwana bakoze amakosa kuko ubusanzwe ababyeyi bose bafite abana bafite uburwayi babasaba kubibabwira mbere kugira ngo bajye babakurikirana byihariye.

Yongeyeho ko nyuma y’uko uyu mwana ashizemo umwuka RIB yahise ijyana umurambo we ndetse biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Gatanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .