00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane gusura ’Vuki’, iduka rya mbere ryatangije ubucuruzi bwa ’sextoys’ mu Rwanda

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 14 February 2021 saa 09:29
Yasuwe :

Ni iduka ritandukanye n’andi amenyerewe ugendeye ku bwoko bw’ibicuruzwa biribarizwamo; ibicuruzwa bigenewe abifuza kongera ibirungo mu birebana n’imibonano mpuzabitsina, kwikinisha n’ibindi bifitanye isano [Ibikoresho bizwi nka sextoys]. Mu myaka ibiri sosiyete Vuki Ltd imaze ishinzwe, ubucuruzi bwayo ibukorera kuri internet. Uyu munsi tugiye gutemberana mu bikorwa byayo, tumenye byinshi kuri yo.

Imyumvire ya bamwe ishobora kubatera kureba ikijisho ubucuruzi bw’ibikinisho byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina ’Vuki’ yatangije mu Rwanda, ariko ushyize mu gaciro, usanga iyi myumvire ishobora kuba irimo gukabya kuko imibonano mpuzabitsina ni igikorwa cya ngombwa kandi gikenerwa na benshi, ku buryo kuba ibikoresho byatuma kirushaho kugenda neza byagera mu Rwanda, bitakabaye bifatwa nk’ishyano ryagwiriye igihugu.

Dushingiye no ku mateka, usanga umuco nyarwanda n’imibonano mpuzabitsina ndetse n’ibifitanye isano nayo ari pata na rugi. Ingero ni nyinshi; nk’iyo bavuze gukazanura byakorwaga mu Rwanda rwo hambere wumva iki? Gukuna byo hari icyo bikubwiye? N’ibindi byinshi ntarondoye bigaragaza ko ibirebana n’igitsina mu Rwanda, n’ubwo bidakunze kugarwanirwaho mu ruhame, biri mu mitima n’ibikorwa bya benshi.

Ikindi, iyo witegereje ukareba nk’ibihangano by’indirimbo za bamwe mu bahanzi b’abahanga dufite mu Rwanda, usanga ingingo y’imibonano mpuzabitsina ari imwe mu zihangwaho cyane, ndetse ibihangano biyigarukaho, bikunze kuba bizimije, bikaba bimwe mu bikundwa ku isoko ry’umuziki w’u Rwanda. Turebye nk’umuhanzi Massamba Intore, umwe mu bashoboye bo mu njyana ya Gakondo, indirimbo ye yitwa ’Rwagihuta’ ni imwe mu zatumye aba icyamamare tuzi magingo aya.

Kuri ubu bwo rero byabaye ibindi bindi kuko abahanzi bagezweho dufite kuri uyu munsi, barimo nka Bruce Melodie waririmbye ’Saa moya’, Davis D waririmbye ’Ifarasi’ na Mico the Best waririmbye ’Igare’, bose bagize igikundiro kidasanzwe kandi indirimbo zabo zifite icyo zihuriyeho.

Twigarukiye rero kuri ’Vuki’ (vuki.rw) na "Sextoys" zayo, iyo usuye urubuga rwa internet rw’iri duka wakirizwa ubutumwa bukubaza niba wujuje cyangwa urengeje imyaka 18. Byumvikane ko uru rubuga rugenewe gusa abafite cyangwa abarengeje iyo myaka. Ni urubuga rwa internet rwiganjemo ibara ry’umukara, muri macye ukirugeraho ubona rusa n’icyumba cyijimye, kirimo urumuri rudahagije.

Ibicuruzwa bya Vuki bigabanyijwe mu bice bitandatu birimo "Aphrodisiac", igice kibarizwamo ibicuruzwa byifashishwa mu kongera ubushake bwo gutera akabariro. Hari igice cyiswe "Lingerie" kibarizwamo amasokoreki, amasutiye n’imyenda y’imbere yambarwa cyane n’abagore. Hari kandi igice cyiswe "Lubricants" kirimo amavuta y’ubwoko bunyuranye yifashishwa mu kubobeza ibitsina. Hari igice cyiswe "Massage & Oil" kibarizwamo amavuta yifashishwa mu gukora za masaje, n’igice cyiswe "Wellness" kibarizwamo udukoresho dufasha abagore gusoba bahagaze [cyane cyane iyo bari gukoresha ubwiherero bufite isuku itizewe neza cyangwa igerwa ku mashyi].

Igice cyiswe "Toys" ari cyo cyiganjemo ibicuruzwa byinshi, ni cyo kibarizwamo ibikinisho byifashwa mu mibonano mpuzabitsina, ibyo bita ’sextoys’ mu rurimi ry’Icyongereza (ari ryo jambo turi bukoreshe muri iyi nkuru), birimo ibikoreshwa n’abagabo ndetse n’ibigenewe abagore.

Muri ubu bucuruzi, Vuki yibanda cyane ku ibanga ry’umukiliya. Ku rubuga rwabo, bagize bati "amakuru yawe ni ibanga kandi ararinzwe. Ntashobora gutangazwa ku wundi muntu. Kugeza ibicuruzwa byacu [ku bakiliya] bikorwa mu ibanga rikomeye, hakoreshejwe ’courier’, bikagezwa ahantu wifuza; haba mu rugo rwawe cyangwa ahandi hose waturangira muri Kigali".

’Sextoys’ zinjiriza akayabo abazicuruza hirya no hino ku isi

Ku rwego mpuzamahanga, sextoys zimaze kuba igicuruzwa cy’ibanze mu buzima bw’abantu, cyane cyane mu bihugu biteye imbere, kuko gifasha abashakanye n’abatarashaka by’umwihariko, gukomeza kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina, kabone n’ubwo nta mufasha baba bafite muri icyo gikorwa.

Imibare ishingiye ku byo abantu bashakisha kuri internet igaragaza ko sextoys zikoreshwa cyane mu bihugu bya Denmark, Suede, u Bwongereza n’u Buholandi. Ni mu gihe ibihugu nk’u Bushinwa n’u Buhinde, bya mbere mu guturwa cyane ku rwego rw’Isi, biri mu bifite izamuka rikomeye ry’abakoresha ibyo bikoresho ku Isi.

Mu bushakashatsi buherutse gukorwa n’ikigo Tracy’s Dog gicuruza sextoys, cyavuze ko mu bantu cyabajije, barimo 47% bakomoka muri Amerika, 32% bakomoka mu Burayi, 13% bakomoka muri Aziya na 8% bakomoka muri Australia, cyasanze 62% byabo basanzwe batunze sextoys, mu gihe mu basubije ko batazifite, 57% bateganyaga kuzigura mu gihe mu bihugu byabo haramuka hashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo.

Muri macye, hari impamvu nyinshi zatumye sextoy iba igikoresho kiri kuza mu by’ibanze mu buzima bwa buri munsi bwa muntu, zirimo uburyo ibi bikoresho byagiye bihenduka mu biciro bitewe n’uko bisigaye bikorerwa henshi, n’ubwo u Bushinwa bwihariye 70% bya sextoys zikorwa ku Isi.

Uretse ubwinshi bw’izikorwa, ubwiza bwazo n’ubushobozi zihabwa bwo gufasha abantu koko kugera ku byishimo byo mu buriri ni indi mpamvu ikomeye yatumye isoko ryazo rirushaho kuzamuka, ahanini bitewe n’ikoranabuhanga risigaye rikoreshwa muri ibi bikoresho, rituma bikoreshwa byoroshye kandi bigatanga umunezero wuzuye.

Kubera izo mpamvu, abakora n’abacuruza ibi bikoresho bamaze iminsi mu nyungu, ndetse inyungu izakomeza kuzamuka mu myaka iri imbere. Nko mu mwaka wa 2018, isoko rya sextoys ryari rihagaze arenga miliyari 25$, rigera kuri miliyari zirenga 26.6% mu mwaka wa 2019, zirenga agaciro ka miliyari 30$ mu mwaka ushize, ndetse mu mwaka wa 2027, isoko rya sextoys rizaba rihagaze miliyari 48.2$.

N’ubwo bimeze bitya ahandi ku Isi, nta makuru ahagije agaragaza uko ubucuruzi bwa sextoys buhagaze muri Afurika, kuko ibyinshi mu bihugu, uretse nka Afurika y’Epfo n’ibindi bicye, usanga bitemera ikoreshwa rya sextoys mu bihugu byabo, ahanini bishingiye ku mpamvu zirimo umuco n’imyumvire itandukanye, gusa ibi byose ntibikuraho ko ibi bikoresho bikoreshwa ku Mugabane wa Afurika.

Kubikoresha mu buryo bwa rwihishwa bishobora gutera ingaruka zitandukanye, zirimo ko bimwe mu bikoresho bikoreshwa byaba bitubahirije ubuziranenge bukenewe kugira ngo bitange umusaruro ariko bitanangije ibice by’umubiri bikoreshwaho.

Iyi niyo mpamvu ubuyobozi bw’iduka rya Vuki Ltd bugaragaza ko bwatangije ubucuruzi bwa sextoys mu Rwanda, kuko atari ibikoresho bishya bazanye mu gihugu ahubwo ko ari ibintu byari bisanzwe bihari, uretse ko byakoreshwaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu kiganiro cyihariye umwe mu bayobozi ba Vuki Ltd yagiranye na IGIHE, yavuze ko batandije iduka ryabo mu Rwanda kugira ngo bafashe abantu bagorwa no kubona sextoys kandi bazikeneye.

Yagize ati "twari tubizi ko ibyo bikoresho bihari muri Kigali, ariko mu buryo butemewe n’amategeko. Twashakaga ko bikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko mu rwego rwo kugira ngo bibe byubahirije amahame mpuzamahanga, k’ubw’umutekano ndetse n’ubuzima bwiza bw’abakiliya. Twasobanukiwe neza ko hari isoko rya sextoys, ari nayo mpamvu twahisemo gutangiza ubu bucuruzi tugafungura Vuki Ltd".

Gukwenkwenuka kw’abakozi ba Rwanda Revenue Authority basoresha sextoys muri gasutamo

Nyuma yo kwinjira ku isoko ry’u Rwanda, Vuki Ltd yamaze guhabwa icyangombwa cyo gutangira ubucuruzi n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB). Ubuyobozi bwa Vuki Ltd buvuga ko iri duka rikorera kuri internet ryakiriwe neza ku isoko ry’u Rwanda, bati "Kuva twatangiza Vuki Ltd mu Rwanda, ntitwigeze twakira ibisubizo bibi biturutse ku isoko ry’u Rwanda. Birumvikana ushobora kwibaza uko byari bimeze ubwo twafunguraga ibicuruzwa byacu kuri gasutamo! Ariko mu gihe twabaga turi kwerekana ibicuruzwa byacu ngo bitambuke, [abakozi ba gasutamo] babaga bari guseka kandi bakadufasha".

"Lingerie" za ’Made in Rwanda’

Nk’uko twabigarutseho, Vuki Ltd ifite amoko menshi y’ibicuruzwa birimo na ’Lingerie’, cyangwa se twa twenda tw’imbere tw’abagore. Utu twenda tudoderwa mu Rwanda, mu cyo Vuki Ltd ivuga ko kigamije guteza imbere gahunda ya ’Made in Rwanda’, aho bakorana n’ikigo cya IsLo Collection mu gukora utwo twenda tw’imbere.

Bavuze ko bamaze kugera ku isoko ry’u Rwanda, baje gushyira imbaraga mu gukorera bimwe mu byo bacuruza mu Rwanda, bati "Twashakaga guteza imbere Made in Rwanda kandi iki kigo (IsLo Collection) gikora imyenda iri ku rwego rwo hejuru. Niyo mpamvu twatangiye gukora ubwoko bushya bw’utwenda tw’imbere".

Abagore ni abakiliya b’imena ba Vuki Ltd

Kimwe n’ahandi ku Isi, umubare munini w’abagurira Vuki Ltd mu Rwanda ni abagore. Ibi si umwihariko w’u Rwanda gusa kuko abagore n’ubundi basanzwe ari bo soko rya mbere rya sextoys, ndetse inyinshi muri zo zikaba zikoze mu buryo ari bo bazikoresha, cyangwa se ari bo zikoreshwaho.

Vuki Ltd ivuga ko nibura 60% by’abayigurira ibicuruzwa ari abagore. Bagize bati "Mu busanzwe, igice kinini cy’abakiliya bacu ni abagore. Tubara ko bagize 60% by’abakiliya bacu n’ubwo udategetswe kugaragaza igitsina cyawe igihe uri kugura ibicuruzwa byacu. Igice kinini cy’ibyo ducuruza ni impano zikunze gutangwa ku minsi mikuru y’amavuko n’ibindi birori. Nk’urugero, ku munsi wahariwe abakundana (uzwi nka St Valentin) tubona icyashara kiri hejuru".

Ikoreshwa rya sextoys ryashinze imizi mu bihe bya Guma mu Rugo

Muri ibi bihe bya Coronavirus, byatumye gahunda za Guma mu Rugo zishyirwaho hirya no hino ku Isi, ikoreshwa rya sextoys ryarushijeho gushinga imizi. Nko mu mwaka ushize, hagati y’itariki ya 1 Mutarama n’iya 6 Werurwe, ubwo ibihugu byinshi byatangiraga gushyiraho Guma mu Rugo cyangwa gukaza ingamba zo kwirinda Coronavirus, ubucuruzi bw’ibi bikoresho bwaratumbagiye cyane.

Mu bihugu nk’u Butaliyani, ubucuruzi bwa sextoys muri ibyo bihe bwiyongereyeho 60% ugereranyije n’uko byari bimeze mbere yaho. Iki kigero cyari 40% mu Bufaransa, kikaba 135% muri Canada, 75% muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 71% mu gace ka Hong Kong na 31% muri Australia.

Vuki itangaza ko no mu Rwanda ubu bucuruzi bwatumbagiye mu bihe bya Guma mu Rugo. Bagize bati "Ni byo, twabonye ukwiyongera ku bucuruzi bwacu mu bihe bya Guma mu Rugo; gusa ku bw’amahirwe macye twongereye igiciro cyo gutwara ibicuruzwa [bijyanwa ku mukiliya] ariko turacyakora ku bw’ibyishimo by’abakiliya bacu. Ni ukuri ko kugumishwa mu rugo bishobora kugora abakundana ariko ibicuruzwa byacu bishobora gufasha mu gushimangira urukundo".

Abantu benshi bashobora gutekereza ko ubucuruzi bwa Vuki Ltd bubangamiye umuco nyarwanda, gusa mu kiganiro twagiranye, Vuki yahakanye ibyo kuba babangamira umuco nyarwanda, bavuga ko na mbere y’umwaduko w’abakoloni, Abanyarwanda bari bafite ubumenyi buhagije ku ngingo y’imibonano mpuzabitsina, ndetse ko n’ubu ari ko bikimeze.

Bagize bati "Urebye neza, nta kibazo cy’ubumenyi ku mibonano mpuzabitsina kiri mu muco nyarwanda, ahubwo ni igikorwa gifite umwanya wihariye mu migenzo y’umuco nyarwanda. Uko kwifata kwazanywe n’ubukoloni. Igitekerezo cyacu si ukuzana imico mishya ivuye hanze y’umuco nyarwanda ahubwo ni uguteza imbere ubwumvikane, ubwuzuzanye no kunyurwa [kw’abantu mu gihe bari gutera akabariro]".

Gusa bongeyeho ko bumva abashobora kudasobanukirwa iby’ubu bucuruzi, na cyane ko ari bushya mu gihugu, bavuga ko intego yabo "Ari ukubaha indangagaciro za buri wese, ari na yo mpamvu tutamamaza mu ruhame, ariko abakiliya bakeneye serivise zacu bakaba bazibona mu buryo byoroshye".

Kugeza ubu, serivise za Vuki ziboneka gusa hifashishijwe internet, kuko batagira ibiro biri ahantu runaka umuntu yabasanga, icyakora bakavuga ko bateganya gukorana na za farumasi hirya no hino mu Rwanda kugira ngo zibacururize bimwe mu bicuruzwa byabo.

Bongeyeho ko bifuza gukomeza gukorana n’ibigo nyarwanda mu kurushaho gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, bati "[Intego yacu ni] Ukongera ibicuruzwa bya Made in Rwanda, tukubaka ubufatanye n’Abanyarwanda bakora ibintu bitandukanye ariko cyane, nk’uko byumvikana, tugakomeza kwitegura St Valentin".

Amoko y'ibicuruzwa by'iduka rya Vuki
Izi sex toys zose ziboneka mu Rwanda
Ni sex toys ziri ku rwego mpuzamahanga
Ukinjira ku rubuga ni uko wakirwa
Utwenda tw'imbere tw'abagore tudoderwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .