00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima i Bangui, umunsi umwe nyuma y’amatora yacungiwe umutekano na RDF (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 December 2020 saa 06:45
Yasuwe :

Töngana nye? Ni ko umuntu avuga iyo ashaka kubaza mugenzi we niba ameze neza. Ni ijambo ryo mu rurimi rw’igi-Sango rukoreshwa muri Repubulika ya Centrafrique, rugiye kumera neza neza nk’Ilingala ndetse amagambo amwe n’amwe yarwo wanayasanga mu Giswahili.

Repubulika ya Centrafrique ni kimwe mu bihugu bikennye byo muri Afurika yo hagati ariko bimaze imyaka myinshi byaroretswe n’imvururu. Kuva mu 1960 coups d’etat ziba mu buryo bw’umusubirizo ariko by’umwihariko guhera mu 2013 igihugu cyibasiwe n’imvururu zikomeye.

Urugero nko ku wa 31 Ukuboza 1965, David Dacko yahiritswe ku butegetsi na Jean-Bedel Bokassa ariko hadaciye imyaka myinshi arongera aramwigaranzura asubirana ubutegetsi. Tugiye mu gihe cya vuba Ange-Félix Patassé ku wa 15 Werurwe 2003 yahiritswe ku butegetsi na Gen François Bozizé.

Uyu Bozizé ni we wari umaze iminsi ashaka kuburizamo amatora ngo akureho ubutegetsi buriho, hanyuma yongere agaruke ku ntebe dore ko yangiwe kwiyamamaza n’Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga ku bw’ibihano yafatiwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi ndetse mu 2013 yashyiriweho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi na ICC.

Tugarutse mu gi-Sango, Töngana nye? Igisubizo uyu munsi Umunye-Centrafrique wese yaguha ni Mbï yeke sêngê, ni ukuvuga ngo meze neza nta kibazo. Ni ko bimeze kuko nyuma y’inkuru nyinshi zavugaga ku matora ko atazaba, ko hazaba imirwano ikaze ubu abaturage baratekanye.

Mu Mujyi wa Bangui, ubuzima bumeze neza kurusha uko benshi babikekaga harimo n’abenegihugu. Nk’abanyamahanga baba muri iki gihugu, mu cyumweru gishize bari batangiye kwisuganya, bajya ahantu hameze nko kwihisha biteze ko ku munsi w’amatora igihugu kizahinduka umuyonga.

Ku Biro bya Perezida wa Repubulika ni aha, Abanyarwanda nibo basigaye baharinda

Imvururu zakunze kubaho muri iki gihugu zishingiye ku mitwe ishingiye ku madini, Anti Balaka ibarizwamo Abakirisitu na Seleka ibumbiye hamwe imitwe y’Abayisilamu.

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bangui, uhasanga ahantu hakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi bw’igice runaka, nk’ahitwa PK5 higanje Abayisilamu barimo abaturuka mu bihugu bitandukanye bihana imbibi na Centrafrique nka Tchad n’ibindi.

Iyi PK5 urebye mu buryo bw’ubucuruzi ubona ko iteye imbere kurusha utundi duce nka Marché de Combattant yiganjemo abacuruzi umuntu yagereranya n’abacuruza ubuconco mu gihe abandi bafite ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye nk’ubwa za sima, ibikoresho by’ubwubatsi n’ahandi.

Muri iyi PK5 hari hashize iminsi hari ubwoba ko ku munsi w’amatora hashobora kuba imvururu, gusa abantu benshi muganira bakubwira ko bitunguranye kubona kuri uwo munsi nta sasu na rimwe ryigeze ryumvikana.

Ku biro by’itora byo mu bice hafi ya byose mu gihugu amatora yabaye mu mutuzo usibye hamwe na hamwe mu Burengerazuba bw’igihugu aho imitwe yitwaje intwaro yateye ubwoba abari bayahagarariye, ko nibajya gutora baza kwicwa, ahandi bajya gutora batinze.

Abaturage miliyoni 1,8 nibo bari biyandikishije nk’abemerewe gutora muri iki gihugu kinini kuruta u Bufaransa. Ku munsi nyir’izina, mu Murwa Mukuru ugenzurwa ahanini n’ingabo z’u Rwanda, nta sasu na rimwe ryumvikanyemo, gusa hari ibindi bice byo mu Majyaruguru y’Igihugu ashyira u Burengerazuba humvikanye ibibazo by’umutekano muke.

Nk’ahitwa Bouar mu bilometero 435 uvuye mu Murwa Mukuru humvikanye amasasu cyo kimwe n’ahitwa Bossangoa mu bilometero 260 uvuye mu Murwa Mukuru aho bivugwa ko ari naho Bozizé aherereye. Akandi gace kumvikanyemo ibibazo ni akitwa Bria.

Nubwo Bozizé yari yakwirakwije amajwi ku mbuga nkoranyambaga asaba abaturage kutitabira amatora, si ko byagenze, bagiye gutora kuko bari bizeye umutekano watanzwe by’umwihariko n’ingabo z’u Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu ziri ku isonga mu mutekano abaturage bari kwishimira muri iki gihe. Ahantu hose watambuka i Bangui, abanyarwanda ni ibimenyabose, abaturage barabishimira ku buryo hafi y’aho Ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Amahoro gikorera, usanga bamwe bazi amagambo amwe n’amwe y’Ikinyarwanda nka Amakuru, Wiriwe n’andi nk’ayo yoroheje.

Guhera mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique ndetse kuva mu 2016 zifite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu. Abapolisi b’u Rwanda nabo bafite inshingano zikomeye muri iki gihugu zo kurinda abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe, ab’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abandi bayobozi bakuru ba Centrafrique.

Usibye abari mu Butumwa bwa Loni, mu byumweru bibiri bishize u Rwanda rwohereje izindi ngabo zihabwa inshingano zo gukurikirana ko amatora aba mu mutuzo ndetse zikanarinda izari zisanzwe zari zitangiye kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Perezida Kagame yavuze ko Ingabo u Rwanda rwohereje muri Centrafrique zizakora akazi mu buryo butandukanye n’ubw’izari zisanzweyo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa Loni, aho zizarinda izari zisanzwe n’abaturage ariko mu gihe imitwe yitwaje intwaro iri muri icyo gihugu yagerageza kuzihungabanya, zizakora “akazi zigomba gukora”.

Mbere y’iminsi ibiri ngo amatora nyir’izina abe, rwohereje kandi abandi basirikare 300 bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo kugira ngo batange umusanzu ku basanzwe.

Abasirikare b'u Rwanda bari bafite inshingano zo guharanira ko amatora aba mu mutuzo kandi byagezweho
Guhera ku musirikare uba uri iruhande rwa Perezida wa Repubulika uba uzwi nka Nimero 1, Abanyarwanda ni bo barinda Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra
Abapolisi b'u Rwanda hamwe n'Abasirikare bashimirwa uruhare bamaze kugira mu kugarura amahoro muri Centrafrique nubwo ari urugendo rugikomeje
U Rwanda rufite abasirikare bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique n'abandi boherejwe bigendanye n'umubano uri hagati y'ibihugu byombi
Muri Marché de Combattant haba inyama yihagazeho cyane y'ibinyabwoya. Ibyo bitanditse ku mifuka ni byo. Ngo abantu babirisha ubugali bagasigara bikomba intoki
Iyi nyubako ni yo ikoreramo abayobozi bashinzwe ibijyanye no gutwara abantu n'ibintu mu kirere
Uyu muhanda wo muri Marché de Combattant ni wo uva ku Kibuga cy'Indege gikuru muri iki gihugu cyitwa Bangui-M'poko
Ubuzima burakomeje muri Marché de Combattant mu gihe hari hari ubwoba ko hazaba imvururu zikomeye
Nta muntu n'umwe wigeze wumva isasu mu Murwa Mukuru Bangui ku munsi w'amatora, ibintu bishimirwa Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri iki gihugu
Abantu aba ari urujya n'uruza mu Mujyi rwagati hafi y'ahari Rond Point yitwa PK0
Muri uyu muhanda niho hakorerwa akarasisi ka gisirikare ku minsi mikuru
Aha niho hakorera Televiziyo y'Igihugu ya Centrafrique yitwa TVCA
Kuri iki gisa n'igisharagati, ni ho Perezida aba ahagaze iyo habaye ibirori maze akageza ijambo ku baturage
Aha niho kuri Primature, ni ho Minisitiri w'Intebe akorera
Nubwo hari Stade Nkuru y'Igihugu, ntabwo ijya iberamo ibirori nk'uko bikunze kugenda mu bindi bihugu
Muri Centrafrique hari insengero nyinshi. Ntabwo wagenda kilometero imwe utarabona urusengero. Aha bahita kuri Cathédrale
Aha umuntu yahagereranya no kwa Rubangura mu Mujyi wa Kigali, ni agace gakorerwamo ibikorwa byinshi by'ubucuruzi
Abapolisi b'u Rwanda cyo kimwe n'abasirikare ubasanga henshi mu gihugu bari mu kazi
Aha niho Abapolisi b'u Rwanda bafite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri iki gihugu bakorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .