00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwa Rusesabagina ku kongererwa igihe cyo gufungwa by’agateganyo

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 2 December 2020 saa 04:02
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwatesheje agaciro ubujurire bwa Paul Rusesabagina wasabaga ivanwaho ry’icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwamwongereye igihe cyo gufungwa by’agateganyo.

Kuri uyu wa 2 Ukuboza 2020, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro ku bujurire bwa Paul Rusesabagina wasabye ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyo ku wa 23 Ukwakira 2020, cyategekaga ko akomeza gufungwa by’agateganyo indi minsi 30, cyateshwa agaciro.

Rusesabagina yatawe muri yombi ku wa 28 Kanama 2020, afatirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, maze ku wa 17 Nzeri 2020 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzura ko aburana afunzwe kubera ko hari ibimenyetso bikomeye bituma akekwaho ibyaha no kuba hari iperereza rigikeneye gukorwa.

Icyo cyemezo yakijuririye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku wa 2 Ukwakira 2020, rutesha agaciro ubujurire bwe.

Ubushinjacyaha bwaje no gusubira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro busaba kongera iminsi 30 ku gihe cyo gufungwa by’agateganyo kubera iperereza ryari rigikorwa, byemezwa ku wa 23 Ukwakira 2020, Rusesabagina yongera kubijuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Me Gatera Gashabana wunganira Rusesabagina yavuze ko basanze umucamanza atarubahirije itegeko rigena inshingano ze, kuko nubwo icyemezo cyafashwe mbere cyo kumufunga, nticyari cyemewe kandi ngo ni cyo Umushinjacyaha yasabye ko cyongerwa.

Yavuze ko umucamanza yari afite inshingano zo gusuzuma ko igihe cy’ifungwa n’ubundi burenganzira by’uregwa byaba byarubahirijwe mu gihe cy’iperereza.

Me Gashabana yavuze ko mu gihe cy’iperereza, basanze uburenganzira bwa Rusesabagina butarubahirijwe mu gihe cy’ifatwa n’ifungwa, ahanini mu guhamagazwa k’ukekwaho icyaha.

Ubundi ngo umuntu ukekwaho ibyaha ahabwa urwandiko rumutumira, rumuhamagaza cyangwa rutegeka ko azanwa ku gahato.

Me Gashabana yavuze ko Rusesabagina we nta rwandiko na rumwe muri izo yahawe, ahubwo ngo hagati ya tariki 27 - 31 Kanama yarashimuswe, afungirwa ahantu hatazwi.

Ibyo ngo byari bihagije ngo umucamanza wa mbere arekure Rusesabagina, ariko ngo ntibyakozwe.

Ubushinjacyaha ngo ntibwabashije kugaragaza aho Rusesabagina yari ari muri ayo matariki. Ikindi ngo ntiyigeze amenyeshwa icyo yafatiwe n’uburenganzira bwe bwo kunganirwa n’ubwunganizi yihitiyemo.

Ni ibintu ngo Umucamanza wa mbere yagombaga gusuzuma, agakora igikorwa iyo umuntu yafashwe binyuranyije n’amategeko.
Ku wa 31 Kanama 2020 saa Saba, ngo nibwo yagejejwe ku Mugenzacyaha, akoreshwa inyandikomvugo, nayo ngo ayikoreshwa atunganiwe.

Me Gashabana yanagaragaje indi ngingo iteganya inshingano z’abagenzacyaha, zirimo gukusanya ibimenyetso bishinja n’ibishinjura. Nyamara ngo mu gusoma, basanze iperereza ryaribanze gusa ku bishinja, ibintu yavuze ko bidahagije ngo hagaragazwe impamvu zikomeye umucamanza yagombaga kugenderaho afata icyemezo.

Mu bindi bimenyetso ngo ni amashusho, ibiganiro muri telefoni n’inyandiko Rusesabagina yafatanywe, ariko ngo nta kimenyetso na kimwe kimushinjura.

Indi mpamvu ngo ni uko Rusesabagina afite uburwayi burimo umuvuduko w’amaraso, aho mbere yakurikiranwaga n’ibitaro byitiriwe St Luc mu Bubiligi.

Yavuze ko mu Rwanda hari abaganga bashobora kumwitaho ariko ngo ntabwo ari mu bihe byoroshye kwitabwaho, ku buryo yari akwiye gufungurwa by’agateganyo, akavurwa n’umuganga yihitiyemo kuko nbitashoboka ari muri gereza.

Yavuze ko ubwo bahuraga yabonaga atameze neza, ku buryo akwiye kurekurwa agakurikiranwa ari hanze, cyane ko no muri gereza harimo ikibazo cya Covid-19, kinatuma badashobora gusurwa.

Yatanze urugero kuri Hissène Habré wahoze ari Perezida wa Tchad, ubwo iki cyorezo cyakomeraga yarekuwe by’agateganyo mu buryo bw’ubutabazi, ari nabyo basaba kuri Rusesabagina.

Yasabye Urukiko kwakira ubujurire bwabo, rukemeza ko bufite ishingiro, maze rugatesha agaciro icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Umushinjacyaha yavuze ko bishoboka ko Me Gatera Gashabana atabonye umwanya wo gusoma dosiye y’uwo yunganira, kuko Rusesabagina yafashwe ku wa 28 Kanama 2020, ahita afungirwa muri kasho ya Polisi ya Remera.

Byongeye, ngo ku munsi yafatiweho yamenyeshejwe ibyo aregwa, nk’uko bigaragara ku nyandikomvugo yakoresheje afatwa, kandi ibyaha byose aregwa byanditseho.

Ati "Turasanga iyi mpamvu Me Gashabana yagaragaje, nta shingiro ifite. Kwemeza ko Rusesabagina yafungiwe ahantu hatazwi ni ukwemeza ibintu adafitiye gihamya."

Yavuze ko kuvuga ko Rusesabagina yashimuswe atari byo ndetse ngo yafunzwe ku wa 28 Kanama aho kuba ku wa 27 Kanama, anafungirwa ahantu hemewe.

Byongeye, ngo mu itangazamakuru yivugiye ko yizanye mu Rwanda, nta muntu n’umwe wamushimuse. Yakomeje ati" Yarizanye, ageze mu Rwanda yahise afatwa amenyeshwa ibyo aregwa."

Ubushinjacyaha bwanavuze ko impamvu yo kutunganirwa mu Bugenzacyaha nayo nta shingiro ifite, kuko mu ibazwa ryo ku wa 31 Kanama, Rusesabagina yemeye gusubiza ibyo abazwa.

Mu ibazwa ryo ku wa 4 Nzeri ngo yavuze ko afite abunganizi babiri yihitiyemo, ku buryo kuvuga ko atunganiwe, nta shingiro bifite.

Ku bijyanye n’ibimenyetso, Umushinjacyaha yavuze ko icyagendeweho bajya gusaba ko Rusesabagina afungwa atari ibimenyetso, ahubwo ari impamvu zikomeye, bityo ibimenyetso bimushinjura byazarebwaho mu rubanza mu mizi.

Ku bijyanye n’uburwayi, Umushinjacyaha yavuze ko nta shingiro iyo mpamvu ifite, ndetse ikibazo cy’uburwayi bwa Rusesabagina cyafashweho icyemezo mu Rukiko rw’Ibanze no mu Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu bujurire, ku buryo cyaguma uko kiri, agakomeza gufungwa.

Yashimangiye ko Rusesabagina ameze neza muri gereza kuko yitabwaho, kuko abasha guhagarara mu rukiko.

Yanatesheje agaciro uburyo Me Gashabana yavuze ko Rusesabagina yarekurwa ku mpamvu z’ubutabazi, avuga ko mu rukiko atari muri Croix Rouge cyangwa HCR, kuko ikirebwaho kigomba kuba ibimenyetso.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta kimenyetso na kimwe Rusesabagina yigeze agaragaza cyerekana ko atari Umunyarwanda, bityo gukomeza kubyitwaza ntacyo byamufasha.

Bwashimangiye ko ahubwo Urukiko rudakwiye kwakira ubujurire bwa Rusesabagina kuko butatanzwe igihe giteganywa n’amategeko.

Umwanzuro w’urukiko

Nyuma yo gusuzuma ibisobanuro byatanzwe n’impande zombi, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatanze umwanzuro kuri ubu bujurire.

Umucamanza yavuze ko iby’Ubushinjacyaha bwasabye ko ubujurire bwa Rusesabagina butahabwa agaciro kuko bwatanzwe igihe giteganywa n’amategeko cyararenze, atari byo kuko umwunganizi wa Rusesabagina yagejeje ikirego mu ikoranabuhanga nyuma y’umunsi umwe umwanzuro w’urukiko usomwe.

Yavuze ko ibyavugwaga n’Ubushinjacyaha ko ikirego cy’ubujurire cyatanzwe ku wa 29 Ukwakira 2020, atari byo ahubwo ko cyatanzwe ku wa 24 Ukwakira 2020, n’ubwo umwanditsi yabyanditse ku wa 29 Ukwakira, bityo urukiko rukaba rwarasanze nta mpamvu yo kudaha agaciro ubwo bujurire.

Ibyo byatumye urukiko rwiyemeza gusuzuma ibyavuzwe na Rusesabagina n’abamwunganira basaba ko umwanzuro wo kongera igihe cy’ifungwa ry’agateganyo uteshwa agaciro.

Urukiko rwasuzumye impamvu zatanzwe n’abunganira Rusesabagina basaba ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze agatanga ingwate, ngo kuko itegeko rivuga ko gukurikiranwa umuntu ari hanze ari uburenganzira, gufungwa bikaba irengayobora, bityo basaba ko afungurwa ku bw’impamvu zirimo iz’uburwayi n’uko ubushinjacyaha mu bimenyetso bwakusanyije mu minsi 30 butibanze ku bimenyetso bishinjura.

Umucamanza yavuze ko Urukiko rwasanze mu gusuzuma iki kibazo cy’ubujurire ku kongera igihe cy’ifungwa ry’agateganyo, hatagomba kongera kugarukwa ku byasuzumwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rujya gufata umwanzuro wo kumufunga by’agateganyo mu minsi 30 ya mbere, ndetse na Rusesabagina ntiyagaragaje ko izo mpamvu zashingiweho zaba zaravuyeho.

Umucamanza yavuze ko icyo Urukiko rwagombaga gusuzuma ari ibyakozwe n’Ubushinjacyaha mu minsi 30 ya mbere y’ifungwa ry’agateganyo, bityo urukiko rukaba rwarasanze, muri iyo minsi kuko abunganizi ba Rusesabagina bavuze ko Ubushinjacyaha ntacyo bwayikozemo bityo ko itakongerwa.

Urukiko rwasanze mu minsi 30, Ubushinjacyaha bwaravugishije abatangabuhamya batandukanye mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso, ndetse ngo bwanavugishije Rusesabagina kandi na we arabyemera.

Ku bw’ibyo umucamanza yavuze ko Urukiko rumaze gusuzuma ibyo byose, rwasanze umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro wo kongera igihe cyo gufunga Rusesabagina by’agateganyo kuko ngo hari impamvu zikomeye zitatuma afungurwa.

Urukiko rwanzuye ko ubujurire bwa Rusesabagina nta shingiro bufite, bityo ko hakomeza gukurikizwa umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Rusesabagina agakomeza gufungwa by’agateganyo indi minsi 30, mu gihe hagitegerejwe ko urubanza ruburanishwa mu mizi.

Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha 13 birimo kurema kurema umutwe w’igabo utemewe cyangwa kuwujyamo, iterabwoba ku nyungu za politike, gukora cyangwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe r’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

Harimo kandi ubufatanyacyaha mu byaha by’ubwicanyi, ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kwiba hakoreshwejwe intwaro, ubufatanyacyaha mu gufata umuntu nk’ingwate, ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gushyira abandi mu mirwano.

Rusesabagina Paul akekwaho ibyaha 13 birimo n’iby'iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .