Diabète kimwe n’ubundi burwayi bwa karande ni bimwe mu bishobora gutuma umuntu wanduye Covid-19 imuzahaza cyangwa ikaba yamuhitana. Ikindi gishobora gutuma umuntu amererwa nabi n’iki cyorezo ni izabukuru.
Umuyobozi wa OMS muri Afurika Dr Matshidiso Moeti, yavuze ko ikirushaho kubigira bibi cyane ari uko hari umubare munini w’abantu muri Afurika bafite diabète ariko bakaba batabizi.
Ati “Abantu benshi ntibazi ko bafite diabète cyangwa batayifite. Abantu bafite ubu burwayi iyo banduye Covid-19 baremba byikubye kabiri, ibi tugomba kubihindura binyuze mu gupima diabète hakiri kare, kuyirinda no kuyivura. »
Kugeza ubu ku Isi yose abamaze kwandura Covid-19 babarirwa muri miliyoni 68 mu gihe abagera kuri miliyoni 1,5 yabahitanye muri aba abarenga miliyoni 1.5 banduye ni abo ku Mugabane wa Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!