Mu busanzwe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (OMS) rigaragaza ko umuntu agomba guhabwa dose ebyiri z’urukingo rwa Pfizer kugira ngo yizere ko umubiri we wahawe ubushobozi bwo guhangana na Coronavirus.
Daily Mail yatangaje ko mu nama yabaye ku wa 16 Mata hifashishijwe ikoranabuhanga, Umuyobozi Mukuru wa Pfizer, Albert Bourla, yavuze ko ibi bishobora kuzahinduka ahubwo uwahawe dose ebyiri z’uru rukingo agakenera iya gatatu.
Albert Bourla yavuze ko iyi dose ya gatatu umuntu ashobora kuzajya ayihabwa nyuma y’amezi ari hagati y’atandatu na 12 ahawe iya kabiri. Iyi dose ngo izajya yunganira izindi ebyiri umuntu yahawe mu kubaka ubudahangarwa bw’umubiri.
Albert Bourla yavuze ko iki cyemezo kigamije kwirinda ko hagira umubare munini w’abantu bashobora kujya mu byago byo kwandura COVID-19 mu gihe baba bizeye ko dose ebyiri bahawe zibarinze mu buryo bwuzuye.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko Pfizer itanga icyizere mu kurinda COVID-19 ku kigero cya 90%, ibi bikaba mu gihe cy’amezi atandatu nyuma yo guhabwa dose ya kabiri, gusa ngo hakenewe gukorwa ubushakashatsi kugira ngo barebe niba umubiri ugumana ubwirinzi na nyuma y’aya mezi atandatu.
Uretse ibijyanye na dose ya gatatu, Albert Bourla yavuze ko atekereza ko bishobora no kuzaba ngombwa ko umuntu ashobora kuzajya ahabwa urukingo rwa Coronavirus buri mwaka.
Ibi ngo abishingira ku kuba hari virusi zikenera ko umuntu ahabwa urukingo inshuro imwe bikaba bihagije hakaba n’izindi zizasaba ko umuntu ahabwa urukingo inshuro nyinshi.
Ati “Hari inkingo nk’iz’imbasa aho dose imwe iba ihagije [...]hari inkingo nk’iz’ibicurane umuntu aba akeneye buri mwaka. Coronavirus isa nka virusi y’ibicurane kuruta uko isa na virusi y’imbasa.”
Amakuru IGIHE ifite ni uko inzego z’ubuzima z’u Rwanda zamaze kumenya ibijyanye n’aya amakuru zikaba zitegereje icyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku Buzima rizabitangazaho kugira ngo habe hagenwa ibindi byemezo igihe byaba bibaye ngombwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!