Umubare w’abantu Coronavirus imaze kwica ku Isi, ukubye inshuro enye abishwe na Tsunami yibasiye ibihugu nk’u Buyapani mu 2004, ugakuba inshuro 16 abishwe n’ibicurane byibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu itumba rya 2018-2019, ugakuba inshuro zirenze 335 n’abishwe n’igitero cy’abiyahuzi kibasiye iki gihugu mu 2001.
Kugeza uyu munsi nta gihugu na kimwe cyangwa umugabane wagezemo iki cyorezo utarapfusha umuntu. Umugabane wa Aziya umaze gupfusha abarenga ibihumbi 190, Oceania yapfushije abagera kuri 992, u Burayi bupfusha abarenga ibihumbi 220, Amerika ya ruguru ipfusha abagera ku bihumbi 214, Amerika y’Epfo ipfusha abasaga ibihumbi 338, mu gihe Afurika yapfushije abarenga ibihumbi 35.
Iki cyorezo kandi kiracyakomeje guhitana umubare munini w’abantu, dore ko mu gihe cy’amasaha 24 ashize mu bihugu nka Mexique hapfuye abagera ku 173,Bolivia ipfusha abagera kuri 42, Australia n’u Bubiligi byapfushije barindwi, Honduras yapfushije 12 na Pakistan yapfushije umunani.
Uretse umubare w’abapfa n’abandura iki cyorezo bakomeje kwiyongera, aho kugeza ubu babarirwa muri miliyoni 33. Mu bihugu biza ku isonga mu kugira umubare munini w’abantu banduye Covid-19 harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite abagera kuri miliyoni zirindwi, u Buhinde bufite abagera kuri miliyoni esheshatu, Brésil ifite abarenga miliyoni enye n’u Burusiya bufite abarenga miliyoni imwe.
Kugeza ubu abahanga mu bijyanye n’ibyorezo bavuga ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko Covid-19 igenda igabanye ubukana cyane ko no mu bihugu aho yasaga nk’itagikomeye cyane yongeye kubura umutwe.
Inzobere mu bijyanye n’ibyorezo akaba n’umuyobozi wa Melbourne’s School of Population and global health, Nancy Baxter yabwiye BBC ko ‘nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko umubare w’abo Covid-19 ihitana uzagabanuka’.
Yagize ati “Nta kimenyetso kigaragaza ko umubare w’abapfa uzagabanuka, guhera ku wa 18 Werurwe, hagiye habaho impfu zibariwa mu bihumbi buri munsi hirya no hino ku Isi, ikiba ni uko ahantu hamwe babasha kurwanya Covid-19 mu buryo butunguranye igahita ishegesha ahandi.”
Nancy Baxter avuga ko amahirwe abatuye Isi bagira ari uko hagira urukingo ruboneka mu minsi ya vuba kuko ari rwo rwonyine rwabafasha kwirinda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!