Aba barwayi bashya babonetse kuwa Kane tariki 5 Gicurasi 2022. Baje basanga abandi 6170 bari banduye ku munsi wari wabanje. Kuri uwo munsi kandi iki cyorezo cyishe abantu barindwi.
Amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima muri icyo igihugu agaragaza ko umubare munini w’abanduye basanganywe ubwoko bwa COVID-19 buzwi nka Omicron.
Kuwa Gatatu tariki 4 Gicurasi 2022, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yari yatangaje ko ubwoko bushya bwa Omicron buzwi nka BA.4 na BA.5 aribwo buri inyuma y’izamuka ry’iki cyorezo muri Afurika y’Epfo.
Muri Afurika y’Epfo hongeye kugaragara umubare munini w’abandura n’abicwa na COVID-19 nyuma y’amezi menshi yari ashize iki cyorezo cyaratanze agahenge ndetse amwe mu mabwiriza yo kucyirinda yaratangiye gukurwaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!