Uru rukingo rwa Johnson & Johnson ni rumwe muri nke zari zigeze mu cyiciro cya nyuma cy’igerageza.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 12 Ukwakira, iki kigo cyavuze ko uwagizweho ingaruka n’uru rukingo ari gukurikiranwa. Ati “Tugomba kubaha ubuzima bwite bw’uwakorerwagaho ubushakashatsi, turi kwiga byinshi ku burwayi bwe.”
Mu gihe bizaba bimaze kumenyekana icyatumye uyu muntu arwara, Johnson & Johnson ivuga ko ibikorwa byo kugerageza uru rukingo bizasubukurwa.
Johnson & Johnson yatangije ibikorwa byo kugerageza uru rukingo ku wa 23 Nzeri, aho byari biteganyijwe ko ruzageragerezwa ku bantu ibihumbi 60.
Uku guhagarikwa k’ubu bushakashatsi bwa Johnson & Johnson bikurikiye guhagarikwa kw’igerageza ry’urukingo rwa AstraZeneca.
Muri Nzeri, AstraZeneca yahagaritse igerageza ry’urukingo rwayo kubera ko narwo rwari rwagize ingaruka ku waruhawe ariko nyuma ibikorwa byo kurugerageza biza kongera gusubukurwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!