Ibipimo byafashwe ni 14 839 byavuyemo abantu 10 banduye iyi ndwara. Ni mu gihe ibimaze gufatwa byose mu gihugu ari 3 367 452.
Kuri iki Cyumweru kandi habonetse umurwayi mushya wa COVID-19 washyizwe mu bitaro usanga undi umwe wari ubirimo.
Uretse abanduye n’abashyizwe mu bitaro, kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2021 n’ibikorwa byo gukingira byakomeje. Abahawe doze ya mbere kuri uyu munsi ni 53 320, mu gihe abahawe doze ya kabiri ari 36 143.
Nubwo u Rwanda rugenda rutera intambwe mu guhashya COVID-19, inzego z’ubuzima zirakangurira abantu gukomeza kwirinda, bambara neza agapfukamunwa, bibuka gukaraba intoki kenshi gashoboka no guhana intera aho biri ngombwa.
Ibimenyetso bya COVID-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
21.11.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour pic.twitter.com/HIZbzG8Ew1
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) November 21, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!